Amajwi y’ibanze angana na 80% y’abatoye mu itora rya Perezida wa Repubulika, arerekana ko Paul Kagame ari imbere y’abo bari bahanganye aho mu majwi y’abanyarwanda 5.498.414 amaze kubarurwa, yagize 98.66%.
Abandi bari bahanganye na Paul Kagame, Mpayimana Philippe yagize 0.72% naho Habineza Frank agira 0.45%.
Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, nyuma yo kuvuga aya majwi y’ibanze yagize ati “Twavuga ko afite [Paul Kagame] amahirwe yo kuzakomeza kuba uwa mbere akaba azatsindira uyu mwanya wa Perezida wa Repubulika muri manda itaha. Ibyo rero tukaba tuzabihamya ejo.”
Paul Kagame umaze imyaka 17 ayobora u Rwanda, ni nawe wahabwaga amahirwe ugereranyije n’uburyo ibihumbi by’abanyarwanda bagiye bitabira ibikorwa bye mu gihe cyo kwiyamamaza.
Paul Kagame wamaze gutsinda amatora ubu ari gushimira abamuherekeje mu rugendo rwo kwiyamamaza
Ashimiye abikorera batanze umusanzu watumye amatora ashoboka akagenda neza ndetse n’umuryango we wamubaye hafi.
Ashimiye kandi abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagize uruhare kumwamamaza no kumutora, by’umwihariko itsinda ry’urubyiruko ryari mu bikorwa byo kumwamamaza mu gihugu hose.
Mu bandi bagize uruhare muri aya matora harimo abahanzi basusurutsaga abitabiriye ibikorwa byo kumwamamaza, ndetse n’abanyamakuru bamenyekanishaga ibyo bikorwa bakoresheje uburyo bwose burimo n’imbuga nkoranyambaga.
Ati” Ndi hano kuko nubahirije ibyo nasabwe namwe, ndetse uyu munsi bikaba bigaragara ko mwabyemeje muri aya matora.”
Yakomeje agira ati” Iyi myaka irindwi ni iyo gukomeza kwita ku Banyarwanda no gukemura ibibazo byabo cyane cyane ko duharanira kutaba ikindi kintu usibye kuba Abanyarwanda ba nyabo, bagana mu iterambere”.
Ni intsinzi yari yarahanuwe
Mu kwiyamamaza, Perezida Kagame yakunze kugaragaza ko nta cyatuma ategukana intsinzi, anashingiye ko ku kwiyamamaza kwe kuri iyi manda ya gatatu byatewe n’abaturage babanje gusaba guhindura Itegeko Nshinga mu Ukuboza 2015.
Hari nk’aho yagize ati “Abajya gutega muri aya matora ngo babaze ngo ariko ninde uzatsinda, byo mwabirangije kera. Abajya gutega bakanyuranya n’ibyo bakwiriye kuba babona, abo amafaranga yabo aragiye.”
Perezida Kagame ashimwa kubera umusanzu we mu kubohora igihugu aho yemeraga kureka amashuri ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akagaruka mu Rwanda kugira ngo arwanire gukura igihugu mu maboko y’ubutegetsi bubi.
Kuva mu 2000 yajya ku butegetsi mu gihe cy’inzibacyuho cyarangiye mu 2003, na nyuma yaho muri manda ebyiri yatorewe, yashyize u Rwanda ku rundi rwego mpuzamahanga ku buryo kugeza ubu ruza ku isonga mu bintu bitandukanye uhereye ku kuba ari igihugu gitekanye, gifite isuku, kizamura imibereho myiza y’abaturage umunsi ku wundi.
Kuva mu 2013, ibihumbi by’abanyarwanda mu bice bitandukanye by’igihugu batangiye kuvuga urukundo bakunda Perezida Paul Kagame bitari urwo umuntu akunda undi ahubwo rushingiye ku iterambere amaze kugeza ku gihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyo gihe Itegeko Nshinga ryagenaga ko Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi ishobora kongerwa rimwe. Bisobanuye ko nta muntu washoboraga kuyobora u Rwanda imyaka irenze 14. Gusa nyuma y’ubusabe bw’abaturage basabye ko iyo ngingo ya 101 ivugururwa kugira ngo Kagame yongere kwiyamamaza, mu 2015 habaye amatora ya referendumu birangira abangana 98.3% batoye ‘YEGO’.
Perezida Paul Kagame