• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere   |   09 May 2025

  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

  • Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango   |   06 May 2025

  • Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi   |   05 May 2025

  • Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0   |   04 May 2025

  • APR FC na Rayon Sports zabonye itike yo gukina imikino Nyafurika zizahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2025   |   01 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Paul Rusesabagina na Sankara kwitwerera ibitero bya baringa mu Nyungwe  bimubyariye amazi nk’ibisusa  

Paul Rusesabagina na Sankara kwitwerera ibitero bya baringa mu Nyungwe  bimubyariye amazi nk’ibisusa  

Editorial 24 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Paul Rusesabagina wamenyekanye hifashishijwe filimi yamukozweho yiswe ’Hotel Rwanda’.
Iyi filimi ’Hotel Rwanda’ yakozwe nyuma y’uko Paul Rusesabagina akwirakwije hirya no hino inkuru z’ibitangaza yakoze aho yavugaga ko yarokoye imbaga y’abatutsi bahungiye muri Hotel des Mille Collines. Iyi hoteli ikaba yarabanje kurindwa n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari zaroherejwe mu Rwanda.

Byose bijya gutangira, Paul Rusesabagina yanditse igitabo kivuga ku buzima bwe acyita “An Ordinary Man” bisobanuye mu Kinyarwanda ‘Umugabo Usanzwe’, aho aba avugamo ibikorwa bitangaje byo kurokora abantu ngo byakozwe na we ubwe kandi yari umuntu usanzwe muri icyo gihe.

Paul Rusesabagina wari umutetsi muri Hotel des Diplomates mbere y’uko ajya muri Hotel des Mille Collines.

Iki gitabo kimaze kumenyekana cyakuruye amatsiko ya benshi, bituma abaherwe ba Hollywood (ahakorerwa filimi muri Amerika) bayikoramo filimi yiswe ‘Hotel Rwanda’, ikinwa n’ikirangirire Don Cheadle.

Paul Rusesabagina kuri ubu ni umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta iriho mu Rwanda, akaba ari mu bashinze umutwe w’ingabo za FLN , aho ishyaka rye PDR-Ihumure, ihuriyeho n’andi mashyaka yo mu rugaga rwa MRCD.

Ejo bundi rero yagiye gushaka inkunga  ngo yo gutangiza urugamba neza, ariko kubera kwitwerera ibitero byo mu Nyungwe bitariho, umuterankunga we  Nataki [ Dr. Ntakirutimana ]amutera utwatsi ati : “ibyo muvuga byo kugaba udutero tuvuye I Burundi mu kabeshya ngo muri mu Nyungwe kandi ari baringa niba mu tifatanyije n’ingabo za FDLR, jyewe mbivuyemo”.

Nuko Paul Rusesabagina ari kubura aragenda, agenda  amara masa, amakuru avuga ko kuri ubu ari gushakisha uwa muhuza na Rujugiro Tribert , usanzwe utera inkunga RNC. Kandi RNC idacana uwaka  na FLN ese aho ibibyo bizamuhira ni ukubitega amaso cyane ko n’izo ngabo zabo za FLN, abantu bose barimo n’impunzi z’abanyarwanda babahaga amafaranga bamaze kubona ko ari baringa.

Paul Rusesabagina yagiye  avugwaho kwambura nkana  uwo munyarwanda w’impunzi uba muri Amerika akaba ari n’umukuru w’ibitaro Hopital Laredo biherereye I Texas.

DR Eliel (Nataki) Ntakirutimana  ni nyiri ibitaro « HOPITAL LAREDO » biba i Texas, uyu nimwene Pasteur Ntakirutimana  uvuka mu ntara y’uburengerazuba mu cyahoze ari Perefegitura ya  Kibuye.

Dr. Eliel Ntakirutimana niwe  mutera  nkunga  mukuru wa Opposition nyarwanda ikorera muri Amerika, akaba n’umuterankunga wa FDLR, ikorera muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo. Akaba yarahoze abana mu ishyaka na Rusesabagina, baza gushwana kubera ubuhemu  Rusesabagina yakoreye uyu muganga ariko baje kubunga  nyuma  barasubirana. Indi nkuru wasoma…

https://rushyashya.net/2018/10/04/rusesabagina-ngo-yaba-avuye-i-burundi-gusura-ingabo-za-fln-mugihe-sankara-avugwa-muri-uganda/

2018-10-24
Editorial

IZINDI NKURU

Igisirikari cya Kongo-Kinshasa cyongeye gushinjwa gukorana n’imitwe yajujubije abaturage b’icyo gihugu, irimo na FDLR.

Igisirikari cya Kongo-Kinshasa cyongeye gushinjwa gukorana n’imitwe yajujubije abaturage b’icyo gihugu, irimo na FDLR.

Editorial 18 Oct 2022
Hahishuwe Inyandiko Z’ubutasi Bw’u Bufaransa Zitunga Agatoki Abasilikare Bakuru [ Ex.FAR ] Batanze Amabwiriza  Y’ihanurwa Ry’indege Ya Habyarimana

Hahishuwe Inyandiko Z’ubutasi Bw’u Bufaransa Zitunga Agatoki Abasilikare Bakuru [ Ex.FAR ] Batanze Amabwiriza Y’ihanurwa Ry’indege Ya Habyarimana

Editorial 06 Feb 2019
Ababiligi bemerera abagizi ba nabi gukorera politiki ku butaka bwabo amateka azabarega ubufatanyacyaha

Ababiligi bemerera abagizi ba nabi gukorera politiki ku butaka bwabo amateka azabarega ubufatanyacyaha

Editorial 30 Sep 2022
Perezida wa Estonia yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Perezida wa Estonia yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Editorial 16 Nov 2017

prev
next

11 Ibitekerezo

  1. Manzi Norbert
    October 24, 201810:19 am -

    Reka rero imbwa zibirwaniremo. Narabivuze cyera ko ntawugambanira u Rwanda ngo agire amahoro. Rusesa umuboyi harya ngo niwe wategeka igihugu? Hahaaa! Rwanda twagorwa.

    Subiza
  2. Marius Nkwaya
    October 24, 201810:27 am -

    Sankara, asa numurwayi wo mu mutwe. Mbega , mbega icyinyoma cya semuhanuka we!
    Niviriye muri Amerika na family yanjye tuje kumezererwa mu Rwanda mbere yo kujya Congo i Bukavu aho dufiteyo inshuti. Turatembera cyane, ariko tujya kurara mu Nyungwe ahari ishyamba ryiza kugirango duhumeke oxygene itanduye.
    Hakaba n’igishirira cyaturitse mba mbaroga.
    Twabonye patrol isanzwe, ariko nijoro inyoni ziraririmba, ziratubikira, maze as
    dusinziiira nk’ umwana uhetswe. None ngo FLN iri mu Nyungwe, bokamungwa mu mutwe!

    Subiza
  3. Mutezintare Jean- Michel
    October 24, 201810:34 am -

    Dr Nataki, databuja nibamwihorere, batamuteza Trump ngo atamuhambiriza. Ntako atagize ngo afashe abateruzi b’ibibindi kugaruka mu Rwanda bishimikije FDRL ariko waoi kabisa byaranze. Abo we aheruka , aragirango ni za Nzirabwoba zahungiye DRC. Ntazi ko mubo yizeraga nta numwe usigaye. Nuwarakiriho bamuciye umutwe mu minsi ishize.Dr Nataki rwose ntibamugore, yikundira inkumi z’Abatutsikazi gusa, ariko agashaka kurwanya basaza babo ubwo se bizakemuka bite?

    Subiza
  4. Ernest Barahira
    October 24, 201810:47 am -

    Ese mwambwira wa mutinganyi( gay) witwa Gasana Gallican ntiyari yabona undi mugabo? RNC izatuma agumirwa, abagabo bamubenge.
    Muzatumenyere aho ageze tumurange.😀😀😀

    Subiza
  5. Jadot Munyankindi
    October 24, 201810:56 am -

    Ese Rusesa aracyagendagenda? Inkuru twaherukaga yari yararwaye prostate, baramukonye Arashaka se gutegeka , kandi kizira mu muco nyarwanda ko nta nkone ihabwa ubutegetsi? Ahubwo arikungurira, yavuye mu bagabo kandi ntibanamugize n’umugore ngo bigire inzira.Bahungu mwe ahubwo muzaze dutabare Madamu we rwose. Kera niko imfura zabigiraga.

    Subiza
  6. Teteli Josée
    October 24, 201811:02 am -

    Nyungwe yabaye Nyungwe😂Ese mwambwira Rusesabagina w’umukambwe wirirwa wirukankana na buriya buhungu bwa Sankara murabona atar’ibibazo?Cya kidari cye yavanye kwa Bush kimumariye iki? Nta no kwiyubaha?
    Ibyuriya musaza byaranyobeye pe!

    Subiza
  7. Umurungi Mireille
    October 24, 201812:14 pm -

    Tatiana, Mme Rusesabagina ngo yirirwa aganyira bagenzi be ko asanga umugabo we asa nuwarindagiye.Ngo mu mwanya muto aganira neza, undi mwanya agahinduka, akagira uburakari butumvikana, kandi ngo : afite ingeso yo kubyuka agahambira ntawe abwiye, agahamagara kuri tel. ko agiye mu nama yihutirwa itunguranye irebana no gutaha dusubira mu Rwanda.Ati : Ibyo amaze kubikora inshuro enye, abana nawe bamaze kugira impungenge cyane. Nkubwo yagiye mu Burundi ngo atabwiye family. Ngo hari igihe bamubona mu biganiro batazi aho ari.
    Ahubwo nuwo gutabarizwa.
    Ngayo nguko.
    Mireille Umurungi.
    Dallas, Tx.

    Subiza
  8. Musengimana"Jean"claude"
    October 24, 201812:32 pm -

    Ingaruka”yicyaha Nurupfu”nicyo”asigaje.

    Subiza
  9. Mulind
    October 24, 201812:49 pm -

    Iyo ni intambara yo mu magambo.

    Harya ngo umuntu bizeraga wo muri FDLR wari asigaye bamuciye umutwe? Kagire inkuru. Nizere rwose ko mutubwira izina ry’uwo mujenosideri nawe mwamaze guca umutwe

    Subiza
  10. CornerStone
    October 27, 20185:04 am -

    Wowe mulind. Menya ko mbere fdlr yitwaga Alir 1997 twara yi pasuye, uwitwa colonel Nkundiye uramuzi ? Uwamumennye umutwe uramuzi ? Iyo za karago giciye twaragakoze, nawe uzaze ugakore.
    Nubwo mfite 40 ntabwo smg 47 yananira. Muzatere tubereke. Ubu nibitseho Tavor, made in Israël. Irasa neza kurusha uzi.

    Subiza
    • Sunday
      October 29, 20187:59 pm -

      Just give it time. War is science not a show off. Kagome is soon going with only his shirt and trouser . We are inside just waiting for a command. It won’t take two days before the job is done. Mufate utwangushe Ivunja niturihandura turihandure tutababaza umubiri.

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru