Perezida Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire yageze mu Rwanda aho yitabiriye inama izwi nka Mo Ibrahim Governance Weekend, igomba gutangirwamo igihembo cyitiriwe Mo Ibrahim kizashyikirizwa Ellen Johnson Sirleaf uheruka gusimburwa nka Perezida wa Liberia.
Iyi nama ngarukamwaka y’iminsi itatu iteganyijwe ku wa 27-29 Mata 2018, kuri uyu wa Gatanu izafungurwa no kwishimira imiyoborere ya Ellen Johnson Sirleaf wegukanye igihembo cy’umwaka wa 2017. Itegurwa n’umuryango Mo Ibrahim Foundation, ikagenda izenguruka mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Perezida Ouattara yageze mu murwa mukuru w’u Rwanda mu ma saa moya z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu aho yavuze ati “nzitabira umuhango wo gushyikiriza igihembo cya Mo Ibrahim inshuti yanjye n’uwahoze ayobora Liberia, Madamu Ellen Johnson Sirleaf.”
Umuyobozi wa Komite itanga iki gihembo, Dr Salim Ahmed Salim, yavuze ko Sirleaf yagiye ku butegetsi igihugu cye cyarasenywe burundu n’intambara za gisivili, akayobora urugendo rw’ubwiyunge agamije kubaka igihugu na demokarasi. Yakomeje avuga ko muri manda ebyiri yakoreye abaturage atiganda akubaka umusingi Liberia izubakiraho kugira ngo ive mu bibazo bikiyugarije birimo n’indwara ya Ebola.
Ouattara aheruka kwemeza ko azaba ari i Kigali guhera ku wa 25 kugeza ku wa 27 Mata 2018, aho yageze mu Rwanda avuye mu zindi ngendo muri Koweït no mu Bufaransa.
Biteganyijwe ko abayobozi batandukanye bazakoranira muri Kigali Convention Centre barimo abanyapolitiki, abayobozi mu nzego z’ubucuruzi, abahagarariye imiryango itari iya leta, inzego zihagarariye uturere n’abafatanyabikorwa ba Afurika, haganirwa ku ngingo z’ingirakamaro kuri Afurika.
Iyi minsi itatu izaba ari iy’ibiganiro bikomeye bizagenda bigaruka ku bibazo Afurika ifite, uyu mwaka hakazahabwa umwihariko kuri serivisi zitangwa ubuyobozi bwa leta muri Afurika.
Iyi ngingo izaganirwaho by’umwihariko ku wa Gatandatu, mu kiganiro kizitabirwa na Perezida Kagame, kikazayoborwa n’umuherwe Mohammed “Mo” Ibrahim ukomoka muri Sudani akaba n’Umwongereza, wakoreye ibigo byinshi by’itumanaho mbere yo gushinga icye, Celtel. Umutungo we ubarirwa muri miliyari 1.18 z’Amadolari ya Amerika.
Ingingo ya serivisi za leta irakomeye kuri uyu mugabane, kuko raporo y’uyu muryango ya 2018 igaragaza ko “22% by’abaturage ba Afurika bafite serivisi bagiye gusaba muri leta bavuze ko batanze ruswa, abenshi hari kuri polisi no mu nkiko.” Ruswa muri serivisi za leta muri Afurika ngo iza ku mwanya wa kabiri ku Isi, nyuma ya Aziya y’Epfo.
Iyi nama ya Mo Ibrahim Weekend izasozwa n’inkera idasanzwe izasusurutswa n’ibyamamare mu njyana Nyafurika, harimo Itsinda Sauti Sol ryo muri Kenya na Peter Okoye (wahoze muri P Square) wo muri Nigeria n’abandi bahanzi bakomeye bo mu Rwanda nka Riderman, Knowless, Phionah Mbabazi na Charly & Nina.