Ariko se ko ikibyimba cye cyajemo kanseri, kizakira? Abategetsi ba Kongo bari bamenyereye imvugo ya “cira aha nikubite”, nabo si ukwiriza no kwitetesha sinakubwira. Bari bazi ko kugereka ibibazo byabo ku Rwanda bizahoraho, birengagije ko ukuri gutinda kugatsinda.
Ubwo Perezida Tshisekedi yatumiraga muri Kongo Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yibwiraga ko ari undi mwanya abonye wo gusuka amarira ashinja u Rwanda uruhare mu bibazo byamunaniye, ndetse akanarusabira ibihano.
Yumvaga Perezida Macron nawe azaba nka ba Senateri Robert Menendez na bamwe mu badepite bo mu Burayi Tshisekedi yafunze umuba w’amafaranga ngo bazengereze u Rwanda. Ibyo yari yiteze ariko ntibyamuhiriye, kuko Perezida Macron yamubaze ta kinya.
Ubwo yari mu ruzinduko muri Kongo kuwa gatandatu ushize, Perezida Macron yahisemo gukanda ikibyimba kikameneka, agamije kukivura kigakira, aho kugisiga amavuta gusa nk’uko bimenyerewe, kugeza ubwo cyaje no kuvamo kanseri. Ukuri Tshisekedi yabwiwe kwaramutunguye, kuko yari akuzi gusa ku bayobozi b’u Rwanda, dore ko abandi barumaga bagahuha.
Mu mvugo itanyura ku ruhande, Perezida w’Ubufaransa yabwiye Tshisekedi ko nyirabayazana w’ibibazo bya Kongo ari Abanyekongo ubwabo, bikaba ari ubugwari gushaka abandi babyegekaho. Yagize ati:”Kuva muw’1994 mwananiwe kubaka ubusugire bw’igihugu cyanyu, haba mu rwego rw’igisirikari n’umutekano, haba no mu mitegekere y’igihugu.
Mumbabarire kubabwiza ukuri gusharira, ariko ntimugashakire hanze ya Kongo ababateza ibibazo”. Perezida Macron ntiyagarukiye aha, ahubwo yanibukije ko amatora yo muw’2018 yashyize Tshisekedi ku butegetsi, yabayemo uburiganya, mu by’ukuri akaba ari mu mwanya utari uwe.
Muri make mbere yo gushinja u Rwanda n’ibindi bihugu uruhare mu guhungabanya ubusugire bwa Kongo, Tshisekedi n’agatsiko ke bagombye kwibuka ko kwiba amatora ari uguhonyora itegekonshinga, guhungabanya bikomeye ubusugire bw’igihugu. Ku birebana n’ibihano Tshisekedi yasabiraga uRwanda, Emmanuel Macron yamushubijke ko hakwiye kubanza kubahirizwa imyanzuro yafatiwe i Luanda muri Angola, aba amubwiriyemo ko agomba gushaka igisubizo cy’intambara binyuze mu mishyikirano, nk’uko iyo myanzuro ya Luanda ibiteganya. Nguko rero uko uwahigaga yahindutse umuhigo.
Nyuma y’iyo mvugo ikarishye Tshisekedi yananiwe kwihangana, agaragaza ubuswa muri dipolomasi n’indi myitwarire idakwiye umuntu uri ku rwego rwa Perezida w’igihugu. Nyamara uburakari bwa rya tungo ryo mu rugo bushirira mu kuzunguza umurizo.
Ko Tshisekedi se atarakaye ngo yange imfashanyo Perezida Macron yahavuye amwemereye? Tshisekedi nashikame ahangane n’ukuri, kuko ikinyoma ntigihabwa intebe kabiri. Nyuma ya Papa Francis nawe wamubwiye ko umuti w’ibibazo bya Kongo uri mu biganza by’Abanyekongo, akanamwibutsa ko ivangura rishingiye ku moko rizatuma ibintu birushaho kumukomerana, inzira yo kumywa umuti ushaririye igomba kuba itangiye kuri Tshisekedi.
Ibyo gushyikirana n’abamurwanya yari yarateye umugongo ubanza ari yo nzira rukumbi asigaranye yo kwivana mu mazi abira.