Ibi ni ibihembo bigenerwa abayobozi mu bya politiki n’ubucuruzi bizwi nka ‘All Africa Business Leaders Awards, AABLA.’
Ibihembo by’umwaka wa 2018 byatangiwe mu Mujyi wa Gauteng muri Afurika y’Epfo, byatanzwe ku bufatanye na CNBC Africa.
Nk’uko abateguye ibi bihembo babitangaje, “Igihembo cy’umunyafurika w’umwaka cyagenewe Perezida Paul Kagame, akazagaragara ku kinyamakuru cya Forbes Africa cya Ukuboza na Mutarama.”
Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’umwanditsi mukuru wa Forbes Africa, Renuka Methil, yatangaje abo atuye iki gihembo gihabwa abantu bari mu myanya ifatirwamo ibyemezo bagize uruhare mu kuzana impinduka mu bukungu bwa Afurika, kandi bagaragaza ubushobozi bwihariye mu bikorwa by’ubucuruzi muri iki gihe.
Umukuru w’Igihugu mbere na mbere yashimiye abanyarwanda bamufasha buri munsi, yemeza ko ari bo batuma agera kuri byinshi kuko ngo wenyine ntacyo yageraho.
Ati “Ku ruhande rumwe ni abaturage b’igihugu cyanjye, abanyarwanda, baranshimisha kandi bakantera ishema ko ibyo tugerageje gukora dufatanyije bigenda neza kurusha n’uko nabiteganyaga, ibi tukabikora twongera kubaka igihugu cyacu kandi ubu kirimo gutera imbere. Ntacyo nashobora kugeraho njyenyine tudafatanyije”.
Perezida Kagame yakomeje avuga ko iki gihembo kigaragaza ko hari ibyo umugabane wa Afurika wagezeho mu nzego zitandukanye, ari ho n’iterambere ry’u Rwanda rigaragarira.
Ati “Icyo nshaka kuvuga ni uko atari twe twenyine dutera imbere, ahubwo ndashaka kuzirikana n’ibyo ibindi bihugu bya Afurika byagezeho”.
Yakomeje ashimira abatekereje gushyiraho iki gihembo kuko ari uburyo bwo kuvuga amakuru ya Afurika ndetse no gutuma abanyafurika bavuga ibyabo bityo bigashimangira ko iterambere ry’umugabane rinagendana no kuvuga ibyawo.
Perezida Kagame by’umwihariko yashimiye CNBC na Forbes Africa, bamutekereje bamugenera igihembo abizeza kubashyigikira.
Mu myaka ishize Perezida Kagame ayoboye u Rwanda, ubukungu bwarwo bwakomeje kuzamuka cyane ndetse muri uyu mwaka nk’Umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe, yabaye ku ruhembe rw’amavugurura muri uyu muryango yagejeje ku kwemezwa kw’isoko rusange nyafurika n’ibindi.
Mu mwaka wa 2017-2018 kandi ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku mpuzandengo ya 8.9% mu gihe nko mu 2016-2017 bwari bwazamutse ku mpuzandengo ya 3.4%.
Mu bindi bihembo byatanzwe, icy’uwageze ku bintu by’indashyikirwa mu buzima bwe cyagenewe Sol Kerzner, umunyafurika y’Epfo w’imyaka 83 ufite ibigo nka Kerzner International Limited, Sun International, Southern Sun Hotel Group.
Uwahawe igihembo cy’umugiraneza w’umwaka ni Sir Donald Gordon, washinze ikigo Liberty Group SA. Ikigo cy’umwaka muri Afurika cyabaye Ethiopian Airlines, mu gihe umuyobozi w’ikigo cy’ubucuruzi w’umwaka yabaye Peter Mountford, Umuyobozi Mukuru wa Super Group yo muri Afurika y’Epfo.