Ibi Perezida Kagame yabivugiye mu nama ya 8 y’Impuzamashyirahamwe Nkuru y’ibigo byo muri Cote d’Ivoire (CGECI), inama ya mbere yagutse ngarukamwaka y’abikorera muri iki gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika.
Ni inama ihuriza hamwe urwego rw’abikorera rwo mu bihugu byo muri Afurika y’iburengerazuba ikigirwamo uburyo kuzamura guhatana, iterambere n’ibindi.
Perezida Kagame ati: “Tugomba kugera aho ibihugu byacu bifite ubushobozi bwo gushora mu mpinduka zacu ubwacu. Inkunga y’iterambere yagize akamaro kandi ikomeje kugira akamaro, by’umwihariko iyo dukora dushaka kubyaza umusaruro buri giceri twakira. Ariko ikigamijwe ntikigeze kiba gukomeza gutungwa ubuziraherezo mu gihe buri gihe twari dufite ubushobozi bwo kwikungahaza ubwacu.”
Ngo aho guhora ihanze amaso ibindi bihugu ngo biyifashe, Perezida Kagame yavuze ko hari uburyo bwinshi bwabyarira umusaruro Afurika mu gukorana n’ibindi bihugu n’imiryango y’akarere ku nyungu rusange.
Iyi nama y’uyu mwaka ikaba ikaba ifite insanganyamatsiko yo kurema umwuka mwiza wo gukoreramo business. Kugirango bigerweho, Perezida Kagame akaba asanga hakwiye imikoranire hagati ya leta n’abikorera bagasangira ubunararibonye.
Ibi kandi ngo bigomba gukorwa binyuze mu nama nk’iyi, bagahura , bakarushaho kumenyana, bagasangira ubunararibonye, ndetse bamwe bakigira ku bandi.
Ati: “Icyo dushaka ni ukureshya no kugumana ku rwego rwo hejuru ishoramari uko dushoboye, ryaba iry’imbere n’iryo hanze, ngo tuzamure ubukungu bwacu kandi dushakire ubukire abaturage bacu”
Akomoza ku bunararibonye bw’u Rwanda mu guteza imbere umwuka mwiza wo gukoreramo business, Kagame yavuze ko igihugu cyashishikarije ibigo bya leta byose n’abagize urwego rw’abikorera ngo bagire uruhare mu mpinduka.
Umukuru w’igihugu yavuze ko ibi byagize akamaro kubw’ibyo, “ nta mpamvu yo kudakora ibiri mu bushobozi bwacu. Twese tuzumva inyungu yo kubikora,”
Ku kijyanye n’Isoko Rusange rya Afurika (African Continental Free Trade Area), perezida Kagame yavuze ko buri gihugu n’akarere bigomba gukora ibyo bisabwa kugirango kwihuza mu by’ubukungu kwa Afurika kwifuzwa kuzagerweho.
Perezida Kagame kandi yasabye Guverinoma zo muri Afurika gufasha urwego rw’abikorera no gukorana nabo mu gukuraho imbogamizi zikibangamira gukora business.
Za guverinoma kandi yavuze ko zifite inshingano zo guha urubyiruko ubumenyi n’amahugurwa bizajya birufasha kujyana n’amahirwe abonetse.
Ibi kandi ngo bikwiye kujyana no gushora mu kubaka imyimvire y’urubyiruko rwo muri Afurika, mu bijyanye no kwihangira imirimo no guhanga udushya
Iyi nama ya 08 ya CGECI yahuriyemo abikorera baturutse muri Afurika y’uburengerazuba, mu gihe u Rwanda rwari rwatumiwe nk’umushyitsi ngo rusangize abitabiriye iyi nama amasomo ajyanye ajyanye no guteza imbere ibijyanye no gukora business no gufasha abikorera kugera ku rwego rwiza.
Abantu bagera kuri 50 baturutse mu rwego rw’abikorera mu Rwanda baturutse mu nzego zitandukanye nk’ubuhinzi, inganda, ikoranabuhanga, nabo bitabiriye iyi nama kandi bateganya kugirana inama na bagenzi babo bo mu rwego rw’abikorera rwo muri Cote d’Ivoire.
Iyi nama ngarukamwaka yatangiye kuba mu 2012, itangijwe na CGECI. Iya 2019, yitezwemo abasaga 6000 barimo abayobozi b’ibigo bikomeye bagera ku 1000.