Perezida Paul Kagame aravuga ko igihe cyo gutegeka Abanyafurika icyo bagomba gukora cyangwa icyo bagomba kuba cyo cyarangiye ubu ari igihe cyo’ibiganiro byiza n’ubufatanye bishobora kugirira inyungu uburengerazuba na Afurika mu buryo bw’ubwubahane.
Ibi Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kane ageza ijambo ku Nama y’Abayobozi b’Isi, ibera buri mwaka muri Kaminuza ya Columbia I New York, yitabirwa n’abanyeshuri ba kaminuza, abarimu n’abagize amashami atandukanye.
Mu ijambo rye muri iyi nama imaze kwakira abakuru ba za leta n’abayobozi b’Isi bagera mu 100 baturutse mu bihugu bisaga 85 kuva yatangira mu 2003, Perezida kagame yavuze ko Abanyarwanda n’Abanyafurika, by’umwihariko, bageze ku rwego rw’aho amahitamo yabo akeneye kubahwa aho kugirango bategekwe.
Yavuze ko hashize ibinyejana byinshi Abanyafurika bafatwa nk’abantu batazi icyo bashaka, mu gihe abandi bagerageza kubatekerereza no kugena icyo bakwiriye.
Yagize ati: “Abayobozi benshi ba Afurika, nanjye ndimo, bagiye bahura no guhatwa ibibazo n’abanyamahanga, kuri buri kimwe gifatwa nk’ikitari cyo ku bihugu byacu,”
Yakomeje avuga ko gira kenshi, kunenga kuba kudashingiye ku kuri cyangwa ibiriho ahubwo ari ivangura ryahawe intebe.
Yakomoje ku kiganiro yagiranye na France 24, avuga ko yagiye agongana n’abantu ku bibazo by’uko ibibazo Afurika ifite byagabanuka, akabasaba kureka Abanyafurika bakagena ahazaza habo.
Ati: “Byarangiye mbwira umwe muri bo, Uri nde? Ukeka ko uri muntu bwoko ki? Abayobozi ba Afurika basubiza abaturage babo. Nta cyumba kigomba kubaho cy’abantu bigomba kubanza gucaho.”
Ku Bushinwa
Perezida Kagame yatanze urundi rugero rw’u Bushinwa, aho ibihugu byo mu burengerazuba (u Burayi na USA) bikomeje kugaragaza impungenge bifitiye u Bushinwa muri Afurika.
“Twumva ngo u Bushinwa ni bubi kuri Afurika. Ko gukorana business n’u Bushinwa bizaganisha ku myenda n’ubutegetsi bw’igitugu. Biba bitangaje iyo iyi miburo ituruka ahantu, hakomeje ubufatanye mu by’ubucuruzi n’ishoramari n’u Bushinwa, ahubwo Afurika inabereyemo imyenda myinshi yo hanze,”
Perezida Kagame akaba yakomeje yibaza ukuntu gukorana n’u Bushinwa bigira inyungu hamwe bikaba ikibazo ku bandi, agasanga hari ikindi kintu gikomeye kibyihishe inyuma ari ho hava igitekerezo cy’uko Afurika yaba ari igihembo cyo gutsindira cyangwa kubura. (“a prize” to win or lose,”).
Umukuru w’igihugu yavuze ko atari byo kumva ko ibihugu ibindi bihugu byahitiramo Afurika ibyo ishaka aho kugirango Abanyafurika bihitiremo.
Ati: “Kumva ko twe Abanyafurika tutazi icyiza kuri twe. Iyo mitekerereze nta mwanya ifite mu Isi ya none. Dufite izindi business zihutirwa. Afurika ifite inyungu zayo zo gukurikirana, kandi turateganya kubikomeza.”
Perezida Kagame yafashe n’umwanya avuga kuri raporo igaragaza uko abaturage b’ibihugu bishimye (World Happiness Report) ikunze gushyira u Rwanda mu myanya ya nyuma nk’ikindi kimenyetso cy’ukuntu Abanyaburayi bakomeje gushaka gutegeka Abanyafurika, yibaza ukuntu u Rwanda iteka rushyirwa mu kebo kamwe n’ibihugu byugarijwe n’amakimbirane.
Yabajije ukuntu abaturage b’igihugu cyakoze amavugurura adasanzwe mu bukungu mu mateka ya raporo y’ishami rya Loni ryita ku iterambere rya muntu, baza no mu ba mbere babayeho nabi ku Isi.