• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Perezida Kagame asanga igihe cyo guhitiramo Abanyafurika icyo bakwiriye cyararangiye

Perezida Kagame asanga igihe cyo guhitiramo Abanyafurika icyo bakwiriye cyararangiye

Editorial 27 Sep 2019 UBUKUNGU

Perezida Paul Kagame aravuga ko igihe cyo gutegeka Abanyafurika icyo bagomba gukora cyangwa icyo bagomba kuba cyo cyarangiye ubu ari igihe cyo’ibiganiro byiza n’ubufatanye bishobora kugirira inyungu uburengerazuba na Afurika mu buryo bw’ubwubahane.

Ibi Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kane ageza ijambo ku Nama y’Abayobozi b’Isi, ibera buri mwaka muri Kaminuza ya Columbia I New York, yitabirwa n’abanyeshuri ba kaminuza, abarimu n’abagize amashami atandukanye.

Mu ijambo rye muri iyi nama imaze kwakira abakuru ba za leta n’abayobozi b’Isi bagera mu 100 baturutse mu bihugu bisaga 85 kuva yatangira mu 2003, Perezida kagame yavuze ko Abanyarwanda n’Abanyafurika, by’umwihariko, bageze ku rwego rw’aho amahitamo yabo akeneye kubahwa aho kugirango bategekwe.

Yavuze ko hashize ibinyejana byinshi Abanyafurika bafatwa nk’abantu batazi icyo bashaka, mu gihe abandi bagerageza kubatekerereza no kugena icyo bakwiriye.

Yagize ati: “Abayobozi benshi ba Afurika, nanjye ndimo, bagiye bahura no guhatwa ibibazo n’abanyamahanga, kuri buri kimwe gifatwa nk’ikitari cyo ku bihugu byacu,”

Yakomeje avuga ko gira kenshi, kunenga kuba kudashingiye ku kuri cyangwa ibiriho ahubwo ari ivangura ryahawe intebe.

Yakomoje ku kiganiro yagiranye na France 24, avuga ko yagiye agongana n’abantu ku bibazo by’uko ibibazo Afurika ifite byagabanuka, akabasaba kureka Abanyafurika bakagena ahazaza habo.

Ati: “Byarangiye mbwira umwe muri bo, Uri nde? Ukeka ko uri muntu bwoko ki? Abayobozi ba Afurika basubiza abaturage babo. Nta cyumba kigomba kubaho cy’abantu bigomba kubanza gucaho.” 

Ku Bushinwa

Perezida Kagame yatanze urundi rugero rw’u Bushinwa, aho ibihugu byo mu burengerazuba (u Burayi na USA) bikomeje kugaragaza impungenge bifitiye u Bushinwa muri Afurika.

“Twumva ngo u Bushinwa ni bubi kuri Afurika. Ko gukorana business n’u Bushinwa bizaganisha ku myenda n’ubutegetsi bw’igitugu. Biba bitangaje iyo iyi miburo ituruka ahantu, hakomeje ubufatanye mu by’ubucuruzi n’ishoramari n’u Bushinwa, ahubwo Afurika inabereyemo imyenda myinshi yo hanze,”

Perezida Kagame akaba yakomeje yibaza ukuntu gukorana n’u Bushinwa bigira inyungu hamwe bikaba ikibazo ku bandi, agasanga hari ikindi kintu gikomeye kibyihishe inyuma ari ho hava igitekerezo cy’uko Afurika yaba ari igihembo cyo gutsindira cyangwa kubura. (“a prize” to win or lose,”).

Umukuru w’igihugu yavuze ko atari byo kumva ko ibihugu ibindi bihugu byahitiramo Afurika ibyo ishaka aho kugirango Abanyafurika bihitiremo.

Ati: “Kumva ko twe Abanyafurika tutazi icyiza kuri twe. Iyo mitekerereze nta mwanya ifite mu Isi ya none. Dufite izindi business zihutirwa. Afurika ifite inyungu zayo zo gukurikirana, kandi turateganya kubikomeza.”

Perezida Kagame yafashe n’umwanya avuga kuri raporo igaragaza uko abaturage b’ibihugu bishimye (World Happiness Report) ikunze gushyira u Rwanda mu myanya ya nyuma nk’ikindi kimenyetso cy’ukuntu Abanyaburayi bakomeje gushaka gutegeka Abanyafurika, yibaza ukuntu u Rwanda iteka rushyirwa mu kebo kamwe n’ibihugu byugarijwe n’amakimbirane.

Yabajije ukuntu abaturage b’igihugu cyakoze amavugurura adasanzwe mu bukungu mu mateka ya raporo y’ishami rya Loni ryita ku iterambere rya muntu, baza no mu ba mbere babayeho nabi ku Isi.

2019-09-27
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rwemerewe inguzanyo ya miliyari 235 Frw azarufasha gukwirakwiza amashanyarazi

U Rwanda rwemerewe inguzanyo ya miliyari 235 Frw azarufasha gukwirakwiza amashanyarazi

Editorial 02 Oct 2018
Banki y’Isi yahaye u Rwanda miliyoni 23$ z’inyongera mu kurwanya imirire mibi mu bana

Banki y’Isi yahaye u Rwanda miliyoni 23$ z’inyongera mu kurwanya imirire mibi mu bana

Editorial 19 Apr 2018
Ubwo imyaka 8 y’ubufatanye hagati ya Visit Rwanda n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza azaba arangiye, aya amasezerano ntazongerwa – Ibyayaranze

Ubwo imyaka 8 y’ubufatanye hagati ya Visit Rwanda n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza azaba arangiye, aya amasezerano ntazongerwa – Ibyayaranze

Editorial 19 Nov 2025
Zambia : Perezida Kagame yasuye uruganda rukora ibyuma

Zambia : Perezida Kagame yasuye uruganda rukora ibyuma

Editorial 20 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abakekwaho icyaha cya Jenoside badafatwa bakingirwa ikibaba n’ibihugu bahungiyemo -Busingye
Mu Rwanda

Abakekwaho icyaha cya Jenoside badafatwa bakingirwa ikibaba n’ibihugu bahungiyemo -Busingye

Editorial 10 Apr 2017
Ese ko intambara ya Gatatu y’Isi yaba imaze gutangira kumugaragaro
ITOHOZA

Ese ko intambara ya Gatatu y’Isi yaba imaze gutangira kumugaragaro

Editorial 15 Oct 2016
Uko  Inama y’igihugu y’ Umushyikirano yagenze umunsi k’uwundi ( VIDEO )
Mu Mahanga

Uko Inama y’igihugu y’ Umushyikirano yagenze umunsi k’uwundi ( VIDEO )

Editorial 17 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru