Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo, niwe muyobozi wo muri Afurika wa mbere ukurikirwa n’abantu benshi ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, agakurikirwa na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame nk’uko byemezwa n’ikigo Burson Cohn &Wolfe.
Ibi bishingiye ku nyigo nshya ya 2018 y’abayobozi b’Isi kuri Instagram iherutse gushyirwa ahagaragara n’iki kigo cy’itumanaho cya BCW (Burson Cohn &Wolfe) cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Perezida Nana Akufo wa Ghana uza ku mwanya wa mbere w’abayobozi bakurikiranwa cyane kuri Instagram akurikirwa n’abantu ibihumbi 431, mu gihe ku mwanya wa kabiri haza Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ukurikirwa n’abantu 177,451.
Ku mwanya wa gatatu hazaho Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria ukurikirwa n’abantu bagera u 169,229, naho ku mwanya wa kane hakaza Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya ukurikirwa n’abantu bagera mu bihumbi 95.
Nyuma yo gukurikirana imikorere ya konti za instagram zigera kuri 426 z’abayobozi ba za leta na guverinoma, ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga, yazamutse kuva ku nyigo yo mu mwaka ushize, hagaragaye ko instagram kuri ubu ari rwo rubuga nkoranyambaga ruri kwihuta mu kuzamuka mu ikoreshwa n’abayobozi hirya no hino ku Isi nk’uko byemezwa na Chad Latz, umuyobozi ushinzwe udushya muri BCW.
Ku rwego rw’Isi nk’uko iyi nkuru dukesha Business Insider ikomeza ivuga, Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi niwe muyobozi wa mbere ku isi ukurikiranwa n’abantu benshi kuri instagram, aho akurikirwa na miliyoni 14.8, hagakurikiraho Perezida Joko Widodo wa Indonesia ukurikirwa na miliyoni 12,2, ku mwanya wa gatatu haza Perezida Donald Trump ukurikirwa na miliyoni 10, bagakurikirwa na Papa Fransisiko ukurikirwa na miliyoni 5,7.
Iyi mibare ni iyegeranyijwe ku itariki ya 01 Ukwakira muri uyu mwaka, kuko kuri ubu Perezida Kagame amaze kugera mu bamukurikira 221,000, mu gihe Perezida Akufo bamaze kugera mu bihumbi 445.