• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame mu bayobozi bo muri Afurika bakurikirwa n’abantu benshi kuri instagram

Perezida Kagame mu bayobozi bo muri Afurika bakurikirwa n’abantu benshi kuri instagram

Editorial 11 Dec 2018 POLITIKI

Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo, niwe muyobozi wo muri Afurika wa mbere ukurikirwa n’abantu benshi ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, agakurikirwa na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame nk’uko byemezwa n’ikigo Burson Cohn &Wolfe.

Ibi bishingiye ku nyigo nshya ya 2018 y’abayobozi b’Isi kuri Instagram iherutse gushyirwa ahagaragara n’iki kigo cy’itumanaho cya BCW (Burson Cohn &Wolfe) cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Nana Akufo wa Ghana uza ku mwanya wa mbere w’abayobozi bakurikiranwa cyane kuri Instagram akurikirwa n’abantu ibihumbi 431, mu gihe ku mwanya wa kabiri haza Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ukurikirwa n’abantu 177,451.

Ku mwanya wa gatatu hazaho Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria ukurikirwa n’abantu bagera u 169,229, naho ku mwanya wa kane hakaza Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya ukurikirwa n’abantu bagera mu bihumbi 95.

Nyuma yo gukurikirana imikorere ya konti za instagram zigera kuri 426 z’abayobozi ba za leta na guverinoma, ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga, yazamutse kuva ku nyigo yo mu mwaka ushize, hagaragaye ko instagram kuri ubu ari rwo rubuga nkoranyambaga ruri kwihuta mu kuzamuka mu ikoreshwa n’abayobozi hirya no hino ku Isi nk’uko byemezwa na Chad Latz, umuyobozi ushinzwe udushya muri BCW.

Ku rwego rw’Isi nk’uko iyi nkuru dukesha Business Insider ikomeza ivuga, Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi niwe muyobozi wa mbere ku isi ukurikiranwa n’abantu benshi kuri instagram, aho akurikirwa na miliyoni 14.8, hagakurikiraho Perezida Joko Widodo wa Indonesia ukurikirwa na miliyoni 12,2, ku mwanya wa gatatu haza Perezida Donald Trump ukurikirwa na miliyoni 10, bagakurikirwa na Papa Fransisiko ukurikirwa na miliyoni 5,7.

Iyi mibare ni iyegeranyijwe ku itariki ya 01 Ukwakira muri uyu mwaka, kuko kuri ubu Perezida Kagame amaze kugera mu bamukurikira 221,000, mu gihe Perezida Akufo bamaze kugera mu bihumbi 445.

2018-12-11
Editorial

IZINDI NKURU

Liberia: Batangiye kwishimira ko Weah wamamaye muri ruhago yatorewe kuba Perezida

Liberia: Batangiye kwishimira ko Weah wamamaye muri ruhago yatorewe kuba Perezida

Editorial 28 Dec 2017
Amb. Rugira yagiranye ibiganiro n’Intumwa ya Papa Francis mu Bubiligi

Amb. Rugira yagiranye ibiganiro n’Intumwa ya Papa Francis mu Bubiligi

Editorial 04 Jan 2018
Mushikiwabo yitabiriye Inama ya AU izashakirwamo amajwi amuganisha muri OIF

Mushikiwabo yitabiriye Inama ya AU izashakirwamo amajwi amuganisha muri OIF

Editorial 28 Jun 2018
Rwanda: A Servant Leader, population satisfaction and a people’s worldview

Rwanda: A Servant Leader, population satisfaction and a people’s worldview

Editorial 10 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umwe mu bapfakajwe na FLN ya Paul Rusesabagina arashima ingabo z’Igihugu zagaruye umutekano muri Nyaruguru
Amakuru

Umwe mu bapfakajwe na FLN ya Paul Rusesabagina arashima ingabo z’Igihugu zagaruye umutekano muri Nyaruguru

Editorial 21 Dec 2020
Kirehe: Bane bafunzwe bazira kwiba mu mazu
Mu Mahanga

Kirehe: Bane bafunzwe bazira kwiba mu mazu

Editorial 25 Aug 2016
Uganda : Impunzi nk’igicumbi cyo gukuramo abajya mu mitwe y’iterabwoba
INKURU NYAMUKURU

Uganda : Impunzi nk’igicumbi cyo gukuramo abajya mu mitwe y’iterabwoba

Editorial 28 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru