Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze mu Mujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire kuri uyu wa 19 Ukuboza 2018, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije guteza imbere ubufatanye mu bukungu no kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.
Mu kubitegura, imihanda minini muri uyu mujyi yari yarimbishijwe amagambo amuha ikaze nk’uwazahuye u Rwanda, akaba anayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.
Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Côte d’Ivoire, Alassane Dramane Ouattara ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Félix Houphouët-Boigny. Biteganyijwe ko bazagirana ikiganiro n’itangazamakuru.
Perezida Kagame azanaganira n’abashoramari bakomeye muri iki gihugu ku bijyanye n’ubuhahirane; azanabasangize uko u Rwanda ruhagaze mu bucuruzi n’imikorere y’inganda.
Kuri uyu mugoroba, Perezida Kagame na Madamu barakirwa na Alassane Ouattara ku meza, ndetse banahabwe amashimwe agenerwa abayobozi b’inkoramutima za Côte d’Ivoire.
Perezida Kagame arahabwa ishimwe ryitwa “Grand-Croix de l’Ordre National de Côte d’Ivoire » mu gihe Madamu Jeannette Kagame ahabwa ‘‘Grade de Commandeur de l’Ordre National de Côte d’Ivoire.»
Ishimwe rikomeye rizwi nka « Ordre national de Côte d’Ivoire’’ ryatangiye gutangwa ku wa 10 Ukuboza 1960. Rihabwa uwagaragaje umwihariko mu mibanire n’iki gihugu na serivisi zigenewe abagituye.
Mu myaka ibiri ishize, ku wa 1 Kamena 2016 iri shimwe ryahawe Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama n’umugore we Lordani Mahama.
Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame agendereye Côte d’Ivoire mu gihe Perezida Alassane Ouattara aheruka gusura u Rwanda muri Mata 2018, ubwo yitabiraga Inama Ngarukamwaka ya Ibrahim Governance Weekend.
Perezida Ouattara yaherukaga kwakira Kagame mu gihugu cye ku wa 28 Ugushyingo 2017. Yari yitabiriye inama ya Gatanu yahuje Afurika n’u Burayi, yateraniye Abidjan ku 29-30 Ugushyingo 2017.
Umubano w’u Rwanda na Côte d’Ivoire umaze kwaguka mu ngeri zinyuranye. Ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye mu by’indege. Kuva mu Ukwakira 2016, indege za Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, ikora ingendo zerekeza i Abidjan.