Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame bavuye i Beijing mu Bushinwa mu ruzinduko rw’umunsi umwe , aho bagiranye ibiganiro birambuye na Perezida w’u Businwa, Xi Jinping.
Perezida Kagame asuye iki gihugu nyuma y’uko mu kwezi nk’uku umwaka ushize, Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bushinwa, Zhang Dejiang, yagendereye u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri aho yagiranye ibiganiro n’umukuru w’igihugu ndetse anashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa inyubako igezweho izakoreramo minisiteri enye harimo n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, yatewe inkunga n’iki gihugu.
Ni mu gihe kandi kuwa kane w’igishize habaye inama y’ihuriro ry’abashoramari b’Abanyarwanda n’Abashinwa. Minisitiri w’ibikorwa remezo, James Musoni, yagejeje ijambo ku bashoramari bayitabiriye, barimo n’itsinda ryaturutse mu Rwanda.
U Rwanda n’u Bushinwa ni ibihugu bifitanye umubano ukomeye washinze imizi kuva mu 1971, ugenda utera imbere, aho iki gihugu gituwe kurusha ibindi kuri uyu mubumbe, gifasha u Rwanda mu bikorwa by’iterambere ahanini biba bishingiye ku bikorwa remezo nk’iyubakwa ry’imihanda, imiturirwa n’ibindi.
U Bushinwa bukomeje kugira uruhare mu iterambere ry’ibikorwa remezo mu Rwanda, binyuze mu nkunga ya miliyari 60 z’amadolari bwemereye Afurika, hatangiye kwagurwa imihanda ihuza Umujyi wa Kigali ingana na km 54. Iyi mirimo irimo gukorwa na Sosiyete y’Abashinwa ikora imihanda n’ibiraro (China Road Bridge Corporation, CRBC).
Uyu wiyongera kandi ku mushinga rurangiranwa, Kigali Innovation City, uzasiga u Rwanda ari igicumbi cy’intiti yaba mu ikoranabuhanga no bumenyi, cyane cyane hagendewe ku bikenewe ku isoko muri iki gihe.
Hari umushinga wo kwagura ibitaro bya Masaka, n’ibiro bigezweho bya guverinoma bizakoreramo Minisitiri w’Intebe n’izindi Minisiteri enye. Uyu mushinga uzatwara akayabo ka miliyoni 37 z’amadolari y’Amerika ni ukuvuga asaga miliyari 29 z’amanyarwanda, waratangiye.
Perezida Kagame na Mme Jeannette Kagame bakirwa ku kibuga cy’Indege