Umukuru w’Igihugu Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri iki cyumweru yifurije Abanyarwanda bose umunsi Mukuru mwiza wa Noheli n’umwaka mushya Muhire wa 2017.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yagize ati “Jeannette, Umuryango, nanjye; tubifurije ibihe byiza by’ibiruhuko byuje ibyishimo n’amahoro hamwe n’abo mukunda.”
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Perezida Kagame na Madamu bari bahuye n’abana bagera kuri 200 baturutse mu turere twose tw’igihugu, mu gikorwa ngarukamwaka gihuza abana n’abayobozi bakuru b’Igihugu hagamijwe kubifuriza iminsi mikuru myiza. Ibyo birori byaranzwe n’imikino inyuranye y’abana, harimo abagaragaje ubuhanga mu kuvuga amazina y’inka, imivugo, kubyina, n’indi mikino yagenewe gufasha abana kwidagadura no gusabana. Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame