Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe muri Tanzania, yafunguye imurikagurisha mpuzamahanga rya Dar es Salaam rya 40, asaba abacuruzi kutaba nyamwigendaho, bagakora mu nyungu z’akarere bahuriyemo.
Perezida Kagame wakiranwe icyubahiro muri Tanzania kuri uyu wa Gatanu, mu gufungura iri murikagurisha, yerekanye ko ibihugu byombi bigomba gukorana neza, kuko bifite byinshi bibihuje.
Yagarutse ku kuvuga ko u Rwanda na Tanzania bihujwe n’imbibi n’amateka, byongeye bikaba ari n’ibihugu byombi binyamuryango mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, bikanahurira mu Muhora wa Ruguru.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko itahwa ry’ikiraro cya Rusumo n’ibiro bikoreramo abashinzwe za gasutamo n’abinjira n’abasohoka muri Mata 2016, bigaragaza ko ibihugu byombi bishobora gukorera hamwe, bigirira abaturage babyo.
Yanaboneyeho no gushima umubare munini w’abamurika bitabiriye, harimo n’amasosiyete nyarwanda abarirwa muri 15 yitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga rya Dar es Salaam.
Avuga ko ibyo bishimangira ko abanyatanzaniya bafite ubushake bwo gukora ubucuruzi, kandi bakaba bakora ibishoboka byose mu guteza imbere akarere.
Agaruka ku ruzinduko rwe, Perezida Kagame ati «Urugendo rwacu hano ni umwanya mwiza wo kwiga uko twakorana ubucuruzi, tugateza imbere ibihugu byacu.»
Ku bacuruzi na bo, Perezida w’u Rwanda yabasabye ko ubucuruzi bwabo mu Karere ka Afurika bugomba gushikama kutajenjeka, ati «Abacuruzi bari aha bagomba gukorana neza nk’abavandimwe bo mu karere, bakereka abanyamahanga ko imiryango yacu ifunguye.»
Agaragaza ko bagomba kudahuga ku kazi, yagize ati «Hapa ni kazi tu! Tuendelee na kazi! », bisobanuye ngo « dukore gusa (hakenewe ibikorwa, si amagambo), dukomeze imirimo.»
Perezida Kagame, Perezida Magufuli n’abadamu babo bitiranwa (Jeannette Kagame na Jeannette Magufuli) mu imurikagurisha rya Dar es Salaam