Perezida Kagame uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye inama ya 74 y’Umuryango w’Abibumbye, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Igikomangoma Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, uherutse mu Rwanda muri Mata uyu mwaka.
Ibiro Ntaramakuru bya Qatar, byatangaje ko ibiganiro by’aba bayobozi bombi byibanze ku buryo bwo gushimangira umubano hagati y’ibihugu ndetse no ku bibazo bireba impande zombi.Igikomangoma Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani giheruka kugirira uruzinduko mu Rwanda rwamaze iminsi itatu uhereye ku wa 21 Mata 2019.
Ubwo yari mu Rwanda habaye umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye ari mu ngeri enye zirimo ajyanye n’imikoranire mu rwego rw’umuco, muri siporo, mu bukerarugendo n’ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’ibijyanye n’ingendo zo mu kirere.
Uyu muyobozi ari kumwe na Perezida Kagame kandi basuye Pariki y’Akagera irimo inyamaswa eshanu zikomeye kurusha izindi.
Yaje mu Rwanda nyuma y’uko na Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Qatar rwabaye mu mpera za 2018.
Qatar ni igihugu gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda ndetse mu minsi ishize giherutse gutangaza ko cyifuza gufasha u Rwanda mu mushinga wo kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera.
Muri Werurwe, itsinda ry’intumwa za Qatar, riyobowe na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sheikh Mohamed bin Abdulrahman Al Thani, bagiranye ibiganiro na Leta y’u Rwanda birimo gutera inkunga umushinga wo kwihutisha kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera.
Nyuma y’ibiganiro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera, yabwiye abanyamakuru ko hari icyizere ko Qatar ishobora gutera inkunga uwo mushinga.
Ati “Twaganiriye ku mushinga wo gushora imari mu kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera kandi bigaragara ko byagira akamaro, twizeye ko ibiganiro bizarangira vuba.”
Yakomeje agira ati “Ntabwo navuga ingano y’amafaranga bazashyiramo mu gihe ubwumvikane bugikomeje. Icyo nakubwira gusa ni uko ibiganiro biri kugenda neza.”
Magingo aya, imirimo yo kubaka iki kibuga iri kugenda buhoro nyuma y’uko hafashwe umwanzuro wo gusubiramo inyigo yacyo, ku buryo izatangazwa mu mpera za Nzeri cyangwa mu Ukwakira izaba ijyanye n’icyerekezo u Rwanda rwifuza.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver, aherutse gutangaza ko Ikibuga cy’Indege cya Bugesera ari kinini cyane kuko gifite hegitari 2500, bisobanuye ko kiruta inshuro zirenga ebyiri icya Heathrow [gifite hegitari 1,214] cyo mu Bwongereza, kiri mu byakira abagenzi benshi ku Isi; aho yavuze ko ubunini bwacyo buzafasha u Rwanda mu myaka myinshi iri imbere.
Ati “Ntabwo dushaka ngo dupfushe ubutaka ubusa, turashaka kubikora mu buryo bwa kinyamwuga bitaba nk’ibindi bibuga by’indege mubona hano ku rwego rwa Afurika ariko twigereranya n’ibindi bibuga by’indege hose ku Isi.”
Usibye uyu mushinga, Qatar isanzwe ifitanye imikoranire n’u Rwanda ishingiye ku yandi masezerano yagiye asinywa.
Nko ku wa 26 Gicurasi 2015, ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye mu birebana no kurwanya ibiyobyabwenge. Yahujwe n’inama yigaga ku bibazo biterwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge (Qatar International Anti-Drug Forum) yaberaga i Doha.
Muri Gicurasi 2017 u Rwanda na Qatar byashyize umukono ku masezerano yo gushyiraho imikoranire mu bya dipolomasi. Indege za Qatar Airways kandi zikora ingendo zihuza Doha na Kigali n’ibindi byerekezo birimo na Dubai.
Qatar ituwe n’abaturage 2,694,849. Imibare ya Banki y’Isi yo mu 2016 igaragaza ko umusaruro mbumbe w’iki gihugu ungana na miliyari $152.5.
Mu 2017 iki gihugu cyohereje hanze ibicuruzwa byiganjemo ibikomoka kuri gaz, peteroli n’ifumbire mvaruganda bifite agaciro ka miliyari $56.26.