Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu yakiriye Umuyobozi Mukuru muri Banki y’Isi, Kristalina Georgieva, baganira ku ngingo nyinshi zireba iterambere ry’igihugu.
Kristalina ni we Muyobozi Mukuru w’ibigega bibiri bya Banki y’Isi aribyo Banki Mpuzamahanga y’Iterambere, IBRD, n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere, IDA, binyuzwamo inkunga n’inguzanyo bigenewe ibihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere.
Umukuru w’Igihugu yanyujije kuri Twitter ubutumwa bugaragaza ko yashimishijwe n’ibiganiro yagiranye na Kristalina ku nzego zitandukanye.
Yagize ati “Nishimiye guhura na Kristalina Georgieva. Nanejejwe n’ibiganiro by’ingirakamaro ku gukora ubucuruzi, guteza imbere umubamo dufitanye mu guteza imbere ubushobozi bw’abaturage, ubucuruzi, ibikorwa remezo, ingufu, iterambere ry’imijyi, n’ubuhinzi.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko bishimiye ubufatanye bwiza u Rwanda rufitanye na Banki y’Isi.
Kristalina yashimiye Perezida Kagame uburyo yamwakiriye, bakagirana ibiganiro byiza ku bintu binyuranye byitezweho kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.
Umubano w’u Rwanda na Banki y’Isi ukora mu nzego nyinshi, wita mu gufasha igihugu gukemura ibibazobitandukanye gifite birimo n’iby’amacumbi.
Mu Kuboza 2017 iyi banki yemeje inguzanyo ya miliyoni 150 z’amadolari ya Amerika agenewe ikigega cya miliyoni $250 kizatera inkunga ubwubatsi bw’inzu ziciriritse.
Si aho gusa, kuko nko muri Mata 2018, Banki y’Isi yageneye u Rwanda inkunga ya miliyoni 23$ ziyongera kuri miliyoni 55$ zigenewe umushinga wo kurwanya imirire mibi mu bana.
Mu rugendo igihugu kirimo yo guteza imbere imijyi itandatu yunganira Kigali (uwa Muhanga, Rubavu, Rusizi, Nyagatare, Huye, na Musanze), Banki y’Isi yatanzemo inkunga ya miliyoni $95 mu 2016.
Banki y’Isi itera inkunga imishinga myinshi mu Rwanda kandi ikanishimira uburyo inkunga ruhabwa ikoreshwa neza.