• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri Demokarasi muri Afrika

Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri Demokarasi muri Afrika

Editorial 28 Aug 2016 Mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yongeye kuvuga ko abantu bibeshya kuri demokarasi n’ibindi, bakumva ko uko bikoreshwa mu bindi bihugu ari na ko byakoreshwa ku mugabane wa Afurika.

Umukuru w’Igihugu yemeza ko ubusanzwe politike nyakuri itangirira imbere mu gihugu, kandi kugira iterambere bitavuze kuzana imico y’ahandi.

Ibi Perezida Kagame yabivugiye i Nairobi muri Kenya aho yitabiriye inama mpuzamahanga ya 6 ihuza u Buyapani n’ibihugu bya Afurika yiga ku iterambere ry’uyu mugabane izwi nka ‘Tokyo International Conference on African Development (TICAD)’.

Mu kiganiro Perezida Kagame yatanze ari kumwe na Perezida wa Liberia Ellen Johnson Sirleaf, uwahoze ari Perezida wa Nigeria Olusegun Obasanjo, umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Akinwumi Adesina, yavuze ko abantu bakunze kwibeshya kuri demokarasi.

Umukuru w’igihugu yagize ati “Usanga habaho kwibeshya ko muri demokarasi, uko yanditswe mu bindi bihugu, ari na ko igomba gukoreshwa muri Afurika, burya politike nziza itangirira mu rugo, kugira iterambere kandi ntibivuze ko uzana imico yose y’ahandi, ahubwo biraza bikunganira ibyo usanganwe.”

Perezida Kagame avuga ku Rwanda, yagize ati “Twe twatangiriye ku byacu noneho tubihuza n’ibyo twize ahandi bijyanye n’ibyo twe dufite kandi bijyanye n’uko tubayeho.”

Muri iyi nama kandi u Buyapani bwavuze ko umugabane wa Afurika ugomba kugira umwanya uhoraho mu muryango w’Abibumbye.

Ibihugu bya Afurika byakunze kuvuga ko uyu mugabane wahejejwe inyuma, kuba utagira igihugu kiwuhagarariye mu kugira umwanya uhoraho muri Loni.

Minisitiri w’intebe w’u Buyapani shinzo abe ari imbere ya Perezida Paul Kagame w’u Rwanda n’abandi bakuru b’ibihugu bari muri iyi nama barenga 30, yagize ati “Afurika ntifite umwanya uhoraho muri Loni, igomba kuba iwufite bitarenze umwaka wa 2023.”

Minisitiri Abe kandi yavuze ko u Buyapani bugiye gutanga inkunga ingana na miliyari 30 z’amadorali ku mugabane wa Afurika, azakoreshwa mu gihe cy’imyaka 3 iri imbere, akazifashishwa mu kongera amashanyarazi n’ingendo.

Iyi nama yatangiye ku wa gatandatu, ikaba irangira kuri iki cyumweru, ni ubwa mbere iyi nama kandi ibereye muri Afurika kuva yatangira mu 1993 ikaba ibaye ku nshuro ya gatandatu kandi ikaba idasanzwe kuko iyo mu 2013 yafashe umwanzuro ko yajya iba buri myaka itatu kandi ntibere mu gihugu kimwe.

-3863.jpg

-3862.jpg

-3861.jpg

Perezida Kagame avuga ku Rwanda, yagize ati “Twe twatangiriye ku byacu noneho tubihuza n’ibyo twize ahandi bijyanye n’ibyo twe dufite kandi bijyanye n’uko tubayeho.”

2016-08-28
Editorial

IZINDI NKURU

Itangazamakuru mu Rwanda rimaze gutera imbere: Prof. Shyaka Anastase

Itangazamakuru mu Rwanda rimaze gutera imbere: Prof. Shyaka Anastase

Editorial 07 Nov 2017
Gasogi United yabonye umutoza mushya w’umunya-Misiri Ahmed Adel Abdelrahman Ibrahim, inongeraho Ishimwe Kevin wakinaga muri Rayon Sports

Gasogi United yabonye umutoza mushya w’umunya-Misiri Ahmed Adel Abdelrahman Ibrahim, inongeraho Ishimwe Kevin wakinaga muri Rayon Sports

Editorial 18 Jul 2022
Perezida Kagame yahaye Mitali  ubutumwa bwo kubahisha Ikinyarwanda abushyikiriza Intebe y’ Inteko

Perezida Kagame yahaye Mitali ubutumwa bwo kubahisha Ikinyarwanda abushyikiriza Intebe y’ Inteko

Editorial 30 May 2017
CHAN2018: Amavubi asezerewe na Uganda Cranes

CHAN2018: Amavubi asezerewe na Uganda Cranes

Editorial 20 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yatabarije umutungo wa Afurika utikirira mu nzira zitemewe
UBUKUNGU

Perezida Kagame yatabarije umutungo wa Afurika utikirira mu nzira zitemewe

Editorial 02 Aug 2018
Perezida Kagame yafunguye Mara Phone, uruganda rwa mbere muri Afurika rukora Smartphone
UBUKUNGU

Perezida Kagame yafunguye Mara Phone, uruganda rwa mbere muri Afurika rukora Smartphone

Editorial 07 Oct 2019
Venant Rutunga, umujenosideri wihishahishaga mu Buholandi akabarizwa no mu ishyaka FDU Inkingi yoherejwe mu Rwanda
Amakuru

Venant Rutunga, umujenosideri wihishahishaga mu Buholandi akabarizwa no mu ishyaka FDU Inkingi yoherejwe mu Rwanda

Editorial 27 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru