• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Perezida Kagame yahawe igihembo kubera kuba indashyikirwa mu guharanira uburinganire

Perezida Kagame yahawe igihembo kubera kuba indashyikirwa mu guharanira uburinganire

Editorial 10 Jul 2016 Mu Mahanga

Perezida Kagame yashimiwe uruhare rwe mu guteza imbere abagore mu Rwanda ubu bakaba bageze mu nzego zifata ibyemezo kandi bashoboye no kwibeshaho bitandukanye n’uko mbere byari bimeze aho bahezwaga mu bikorwa bimwe.

Iki gihembo yagihawe n’Ihuriro Nyafurika riharanira iterambere ry’Abagore, African Women Movements, mu gikorwa ‘Gender Champions Award’ cyo guhemba abagize uruhare mu kwimakaza ihame ry’uburinganire muri Afurika.

Hahembwe kandi Dr Nkosazana Dlamani-Zuma umaze imyaka ine ari Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, wavuze ko ari iby’agaciro kuba ahawe igihembo hamwe na Perezida Kagame.

-3247.jpg

Dr Nkosazana Dlamani-Zuma

Dr Nkosazana yashimye uruhare rwa Perezida Kagame mu iterambere ry’umugore anasaba ko n’abandi bayobozi bamwigiraho.

Umukuru w’Igihugu mu ijambo rye yashimiye abamuhaye iki gikombe, anavuga ko uburinganire bukwiye gufatwa nk’ikintu cy’ibanze. Ati “ Kuba indashyikirwa mu buringanire kuri njye ni kimwe no kuba indashyikirwa mu butabera, mu gukurikiza amategeko no ku bantu muri rusange.”

Perezida Kagame kandi yakomoje ku mvugo y’Icyongereza ivuga ko inyuma y’umugabo wateye imbere haba hari umugore [behind every successful man there is a woman], avuga ko ibyo bitari bikwiye ahubwo ko umugore n’umugabo bakwiye gufashanya ‘bikaba magirirane’

Ati “Magirirane bivuze ko muba mukorera hamwe mu gihe imvugo ishaje yo ivuga ngo inyuma y’umugabo wese wateye imbere haba hari umugore. Inyuma bishatse kuvuga aho abagore bari barashyizwe, ni nkaho inyuma bivuze ahantu hihishe hatagaragara, ahantu inyuma ariko ibyo si ukuri.”

U Rwanda rumaze kuba indashyikirwa ku Isi mu guteza imbere uburinganire. Raporo Mpuzamahanga ku buringanire ‘The Global Gender Gap Index’ yamuritswe mu Ugushyingo 2015, yarushyize ku mwanya wa mbere muri Afurika nk’igihugu cyahize ibindi mu kwimakaza no guteza imbere uburinganire, ku Isi ruza kuwa Gatandatu

U Rwanda kandi nicyo gihugu cyahize ibindi muri Afurika mu kuzamura umubare w’abagore bafite akazi, gutanga amahirwe angana hagati y’abagore n’abagabo mu burezi n’ubuvuzi nkuko byagaragajwe na The Global Gender Gap Index yo mu 2015.

Icyegeranyo ku miyoborere muri Afurika ‘Mo Ibrahim Index of African Governance’ cyo mu 2015 cyashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri n’amanota 87,6% nyuma ya Seychelles mu guteza imbere uburinganire muri Afurika.

Muri Minisiteri 20 u Rwanda rufite, muri zo 10 ziyoborwa n’abagore mu gihe mu Nteko Ishinga Amategeko bangana na 62%.

-3246.jpg

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Source: Igihe

2016-07-10
Editorial

IZINDI NKURU

Dr Louis Butare wari Umuyobozi wa RAB yatawe muri yombi

Dr Louis Butare wari Umuyobozi wa RAB yatawe muri yombi

Editorial 21 Jun 2016
Mu Rwanda : Umunyamakuru Ntwali Williams yaraye mu gihome akekwaho gusambanya umwana

Mu Rwanda : Umunyamakuru Ntwali Williams yaraye mu gihome akekwaho gusambanya umwana

Editorial 29 Jan 2016
“Igitekerezo cyo gutera uRwanda cyamvuyemo”.- Félix Tshisekedi

“Igitekerezo cyo gutera uRwanda cyamvuyemo”.- Félix Tshisekedi

Editorial 24 Feb 2024
Rubavu: Yapfushije umwana nyuma y’ukwezi ibitaro byanze kumusezerera

Rubavu: Yapfushije umwana nyuma y’ukwezi ibitaro byanze kumusezerera

Editorial 06 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Menya uburyo Protais Zigiranyirazo yishe Diana Fossey waruzwi nka Nyiramacibiri, MRND ikabeshyera umunyamerika bakoranaga ariwe Wayne Richard McGuire
Amakuru

Menya uburyo Protais Zigiranyirazo yishe Diana Fossey waruzwi nka Nyiramacibiri, MRND ikabeshyera umunyamerika bakoranaga ariwe Wayne Richard McGuire

Editorial 14 Mar 2022
#Rwandaday2017: Nyuma y’imyaka irindwi Perezida Kagame agiye kongera guhura n’Abanyarwanda mu Bubiligi
POLITIKI

#Rwandaday2017: Nyuma y’imyaka irindwi Perezida Kagame agiye kongera guhura n’Abanyarwanda mu Bubiligi

Editorial 08 Jun 2017
FERWACY yashimiye abakinnyi batwaye imidali muri shampiyona Nyafurika y’Amagare
Amakuru

FERWACY yashimiye abakinnyi batwaye imidali muri shampiyona Nyafurika y’Amagare

Editorial 15 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru