Perezida Kagame yashimiwe uruhare rwe mu guteza imbere abagore mu Rwanda ubu bakaba bageze mu nzego zifata ibyemezo kandi bashoboye no kwibeshaho bitandukanye n’uko mbere byari bimeze aho bahezwaga mu bikorwa bimwe.
Iki gihembo yagihawe n’Ihuriro Nyafurika riharanira iterambere ry’Abagore, African Women Movements, mu gikorwa ‘Gender Champions Award’ cyo guhemba abagize uruhare mu kwimakaza ihame ry’uburinganire muri Afurika.
Hahembwe kandi Dr Nkosazana Dlamani-Zuma umaze imyaka ine ari Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, wavuze ko ari iby’agaciro kuba ahawe igihembo hamwe na Perezida Kagame.
Dr Nkosazana Dlamani-Zuma
Dr Nkosazana yashimye uruhare rwa Perezida Kagame mu iterambere ry’umugore anasaba ko n’abandi bayobozi bamwigiraho.
Umukuru w’Igihugu mu ijambo rye yashimiye abamuhaye iki gikombe, anavuga ko uburinganire bukwiye gufatwa nk’ikintu cy’ibanze. Ati “ Kuba indashyikirwa mu buringanire kuri njye ni kimwe no kuba indashyikirwa mu butabera, mu gukurikiza amategeko no ku bantu muri rusange.”
Perezida Kagame kandi yakomoje ku mvugo y’Icyongereza ivuga ko inyuma y’umugabo wateye imbere haba hari umugore [behind every successful man there is a woman], avuga ko ibyo bitari bikwiye ahubwo ko umugore n’umugabo bakwiye gufashanya ‘bikaba magirirane’
Ati “Magirirane bivuze ko muba mukorera hamwe mu gihe imvugo ishaje yo ivuga ngo inyuma y’umugabo wese wateye imbere haba hari umugore. Inyuma bishatse kuvuga aho abagore bari barashyizwe, ni nkaho inyuma bivuze ahantu hihishe hatagaragara, ahantu inyuma ariko ibyo si ukuri.”
U Rwanda rumaze kuba indashyikirwa ku Isi mu guteza imbere uburinganire. Raporo Mpuzamahanga ku buringanire ‘The Global Gender Gap Index’ yamuritswe mu Ugushyingo 2015, yarushyize ku mwanya wa mbere muri Afurika nk’igihugu cyahize ibindi mu kwimakaza no guteza imbere uburinganire, ku Isi ruza kuwa Gatandatu
U Rwanda kandi nicyo gihugu cyahize ibindi muri Afurika mu kuzamura umubare w’abagore bafite akazi, gutanga amahirwe angana hagati y’abagore n’abagabo mu burezi n’ubuvuzi nkuko byagaragajwe na The Global Gender Gap Index yo mu 2015.
Icyegeranyo ku miyoborere muri Afurika ‘Mo Ibrahim Index of African Governance’ cyo mu 2015 cyashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri n’amanota 87,6% nyuma ya Seychelles mu guteza imbere uburinganire muri Afurika.
Muri Minisiteri 20 u Rwanda rufite, muri zo 10 ziyoborwa n’abagore mu gihe mu Nteko Ishinga Amategeko bangana na 62%.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame
Source: Igihe