Perezida Kagame yahawe impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amategeko yahawe na Kaminuza ya Bahir Dar ikaba ari ubwa mbere ihawe umukuru w’igihugu ukiri ku buyobozi.
Kagame yakiriwe na perezida wa Ethiopia, Mulatu Teshome ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga,Tedros Adhanom.
Ni mu ruzinduko we na madamu we bagiriye muri iki gihugu aho yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi muri Kaminuza ya Bahir Dar kuri uyu wa 2 Nyakanga 2016.
Umukuru w’Igihugu yahawe iyi mpamyabumenyi y’ikirenga hazirikanwa uruhare rwe mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuba indashyikirwa mu guteza imbere abagore no kugeza iterambere ridaheza ku banyarwanda.
Perezida Teshome yavuze ko ari iby’agaciro kwakira Kagame mu muhango wo gutanga impamyabumenyi muri iyi kaminuza nk’ikimenyetso kigaragaza umubano w’ibihugu byombi.
Kaminuza ya Bahir Dar[izina ry’umujyi iherereyemo] igizwe n’ibigo bibiri by’amashuri makuru byahurijwe hamwe, icya mbere ari cyo “Bahir Dar Polytechnic Institute ”kikaba cyarashinzwe mu 1968.
Perezida Kagame na Madamu bitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi muri Kaminuza ya Bahir Dar
U Rwanda na Ethiopia bisanzwe bifitanye umubano mu bijyanye n’ubucuruzi aho muri 2013 biherutse gusinyana amasezerano agamije guteza imbere uru rwego.
Source: Igihe