Perezida Paul Kagame yatanze impeta y’Igihango ku bantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bafatanije na Leta y’u Rwanda.
Umukuru w’Igihugu yabashimiye mu buryo bukomeye uko babaye hafi Abanyarwanda igihe igihugu cyari kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abahawe iyo mpeta y’igihango ni Hezi Bezalel, Howard Buffett, Gilbert Chagoury, John Dick, Paul Farmer, Alain Gauthier, Dafroza Gauthier, Linda Melvern ndetse na Joseph Ritchie.
Mu ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwari rukeneye abarujya inyuma,aba rero bakaba barabigizemo uruhare rukomeye.
Mu kubashimira, Perezida Kagame yagize ati ” Mu bihe bikomeye, igihe twasabwaga kwigira ubwacu tukishakamo ibisubizo, u Rwanda ntirwigeze ruba rwonyine. Twagize inshuti zadufashije. Natwe twiteguye kubitaba igihe cyose muzadukenera.”
Perezida Kagame avuga ko iyi impeta y’Igihango aba bantu bahawe nk’uko izina ryayo ribivuga, bisobanuye ko ari abanywanyi b’u Rwanda.
Yunzemo ati “Mu muco Nyarwanda, Igihango cyabaga hagati y’abantu babiri cyangwa se imiryango ibiri kikabahuza. Igihango ni isezerano rihitwamo ku bushake, rishingiye ku kuri n’ubwitange, ridasaza kandi ridakuka, abafitanye umubano ku buryo busanzwe bitwa ‘Inshuti’. Abagiranye Igihango bitwa Abanywanyi kuko baba banywanye, turanywanye, hari igice cyacu muri mwe, hari n’icyanyu muri twe.”
Umukuru w’Igihugu kandi avuga ko abahawe izi mpeta ngo ari ukubera uruhare bagaragaje ,ku buryo nibyo abantu bakekaga ko bidashoboka byakozwe.
Agira ati “Ku ruhare rw’abahawe Impeta y’Igihango ni ukubera umusanzu n’ubwitange byabo, twashoboye gukora byinshi byagaragaraga nk’ibidashoboka, Intego y’izi Mpeta ni uguha agaciro umusanzu w’intagereranywa ku buzima bw’igihugu cyacu. Igikorwa nk’iki gitera urubyiruko imbaraga n’akanyabugabo mu guha ubuzima bwabo icyerekezo gihamye.”
Perezida Kagame avuga ko Umuhango nk’uyu uzajya uba kenshi kugeza igihe abagize uruhare mu gutera ingabo mu bitugu abanyarwanda bazaba bamaze kwiturwa.
Hezi Bezalel, Umunyayisiraheli wahawe iyi mpeta y’ Igihango, mu ijambo rye yashimiye Kagame uburyo yongeye kubaka igihugu cyasaga nkikitariho, ubu u Rwanda rukaba rwifuzwa na buri wese. Ati “ Dufitanye igihango ubuzima bwose”