• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yakiriye Tshisekedi witabiriye Africa CEO Forum i Kigali

Perezida Kagame yakiriye Tshisekedi witabiriye Africa CEO Forum i Kigali

Editorial 25 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru yakiriye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, wageze mu Rwanda yitabiriye inama ihuza abayobozi b’ibigo bikomeye muri Afurika, Africa CEO Forum.

Ni inama itangira kuri uyu wa Mbere ikazasozwa ku wa Kabiri, muri Kigali Convention Centre. Ihurije hamwe abagera ku 1800 baturutse mu bihugu 70, barimo abakuru b’ibihugu na Guverinoma bane, ba minisitiri 30 n’abayobozi bakuru b’ibigo 700.

Iyi nama mpuzamahanga ibaye ku nshuro ya karindwi ihuriza hamwe abayobozi bakomeye mu bigo byigenga, ibya Leta n’ibindi bifite aho bihuriye n’iterambere ry’ubukungu muri Afurika biga ku iterambere ry’abikorera n’uruhare rwabo ku hazaza ha Afurika.

Itegurwa n’ikigo Jeune Afrique Media Group gifite ikinyamakuru Jeune Afrique, gifatanyije na Sosiyete y’Abasuwisi, Rainbow Unlimited izobereye mu gutegura inama zikomeye zijyanye n’ubukungu.

Kuri Perezida Tshisekedi ni umwanya wo kugaragaza gahunda ye nzahurabukungu ku gihugu gifite ubukungu bushingiye cyane ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Tshisekedi watangiye kuyobora RDC muri Mutarama, aragaragaza ingamba afite mu guteza imbere izindi nzego z’ubukungu nk’ibikorwa remezo n’ubuhinzi, kurwanya ubushomeri no guteza imbere uburyo bworohereza ishoramari n’ubucuruzi.

Iyi nama kandi yitabiriwe na Perezida Gnassingbé wa Togo, byitezwe ko agaragariza abayitabiriye gahunda y’igihugu cye y’iterambere mu myaka itanu. Mu bandi bayobozi bageze i Kigali harimo Perezida wa Ethiopie Sahle-Work Zewde na Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire, Amadou Gon Coulibaly.

Tshisekedi agize uru ruzinduko mu gihe umubano w’ibihugu byombi uhagaze neza, ndetse Sosiyete y’u Rwanda ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir, iheruka kwemererwa gutangira ingendo ziva i Kigali zijya mu Mujyi wa Kinshasa.

Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize u Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gufungurirana ikirere, azatuma RwandAir ibasha kwerekeza i Kinshasa ndetse n’indege za Congo Airways bikaba uko mu kirere cy’u Rwanda.

Ingendo Kigali-Kinshasa zizatangira hagati muri Mata.

Src : Igihe

2019-03-25
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Paul Kagame azatanga “Igihango”, Impeta y’Ishimwe y’Ubucuti, kubantu icyenda kubera ibikorwa by’ikirenga bakoreye igihugu.

Perezida Paul Kagame azatanga “Igihango”, Impeta y’Ishimwe y’Ubucuti, kubantu icyenda kubera ibikorwa by’ikirenga bakoreye igihugu.

Editorial 15 Nov 2017
Igitero cya kabiri  cy’iterabwoba ku modoka ya Volcano muri Uganda, Polisi yicyo gihugu yirengagije ikibazo abagenzi bayibwiye ibyababayeho

Igitero cya kabiri  cy’iterabwoba ku modoka ya Volcano muri Uganda, Polisi yicyo gihugu yirengagije ikibazo abagenzi bayibwiye ibyababayeho

Editorial 11 Oct 2019
Burundi: Umuvugizi wa perezida yabajijwe niba bashobora gutanga u Rwanda bakarutera

Burundi: Umuvugizi wa perezida yabajijwe niba bashobora gutanga u Rwanda bakarutera

Editorial 31 Dec 2018
Hakuzimana Rashid yahamwe n’ibyaha byose aregwa, akatirwa gufungwa imyaka irindwi.

Hakuzimana Rashid yahamwe n’ibyaha byose aregwa, akatirwa gufungwa imyaka irindwi.

Editorial 08 Oct 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Bufaransa bwakomeje muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi, Argentine yo iri mu marembera
IMIKINO

U Bufaransa bwakomeje muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi, Argentine yo iri mu marembera

Editorial 22 Jun 2018
Munyagishari ngo yarashe amasasu 3 umugore wamuririraga, undi amuta muri Sebeya
Mu Mahanga

Munyagishari ngo yarashe amasasu 3 umugore wamuririraga, undi amuta muri Sebeya

Editorial 08 Jun 2016
Kigali: Umwe mu bakekwaho gutera ibyuma umunyamakuru wa BTN yatawe muri yombi
Mu Rwanda

Kigali: Umwe mu bakekwaho gutera ibyuma umunyamakuru wa BTN yatawe muri yombi

Editorial 21 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru