Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasabye ibihugu bya Afurika gushyira hamwe bigaharanira kwiteza imbere kuko byamaze igihe kinini cyane bisigara inyuma y’ibindi.
Mu ijambo ryo gufungura ku mugaragaro inama ya WEF Africa 2016 kuri uyu wa Kane ku ya 12 Gicurasi 2016, Perezida Kagame yagarutse ku gaciro k’iterambere n’uburyo abatuye Afurika, basigaye inyuma bakaba bagomba gukora iyo bwabaga bakazamurana.
Avuga ku mpinduramatwara za kane mu bukungu, yasobanuye ko izazibanjirije zasize Afurika inyuma cyane mu iterambere, ku buryo kuri ubu uyu mugabane uri guhangana n’icyuho.
Ati” Impinduka za kane mu bukungu bushingiye ku nganda zubakiye ku zabanje zasize Afurika iri inyuma. Ubundi ntitwagakwiye kuba turi guhangana n’icyuho muri iki gihe izi mpinduka zishyirwa mu bikorwa. Tugomba gukoresha izi mpinduka za 4 mu bukungu mu nyungu za buri wese muri twe.”
Umukuru w’igihugu yongeyeho ko Abanyafurika bagomba kwiyumvisha ko nta wundi uzaturuka hanze ngo abateze imbere kuko nta na kimwe bazageraho batakiruhiye.
Yagize ati” Tugomba guteza imbere umugabane wacu twiyumvisha ko ntawundi uzabidukorera. Ntawe ukwiye guhezwa mu iterambere rya Afurika, abagabo n’abagore bagomba gushyira hamwe. Afurika ntabwo igomba guhora igenda inyuma ishaka gufata abandi mu mpinduka mu bukungu.”
Perezida Kagame yasobanuye ko iterambere ridashingiye ku bintu bigaragarira ijisho gusa, ahubwo ko rinagendana n’imibereho myiza y’abaturage.
Yasabye abayobozi kuzuza inshingano zabo, ntibace abaturagemo ibice ahubwo bakabafasha kwishyira hamwe, cyane ko nta terambere ryagerwaho abaturage batabigizemo uruhare.
Perezida Kagame asanga Afurika idakwiye gukomeza gusigara inyuma