Perezida Kagame muri iki gitondo ayoboye inama ya Komisiyo y’Umurongo Mugari wa Internet hagamijwe kugera ku Iterambere Rirambye, hamwe n’uwo bafatanyije kuyobora iyi Komisiyo Carlos Slim, ndetse n’ubungirije akaba n’Umunyamabanga Mukuru wa ITU Houlin Zhao.
Iyi komisiyo ihuza abayobozi mu nzego zitandukanye z’abikorera, iza leta, abahagarariye za guverinoma n’imiryango mpuzamahanga, n’abaturutse mu bigo by’ubushakashatsi na za kaminuza kugira ngo bahurize hamwe ibitekerezo bagamije gushyiraho gahunda ihuriweho mu guteza imbere umurongo mugari wa internet mu nyungu rusange.
Ageza ijambo ku bitabiriye inama y’iyi komisiyo, Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo Afurika igere ku bukungu yifuza, bisaba gushyiraho ibikorwa remezo bifasha mu gukwirakwiza umurongo mugari wa internet ukagera kuri buri wese mu bushobozi bwe.
Yagize ati: “Ukuri ni uko ikoranabuhanga dukoresha ahandi hose haba mu bucuruzi, mu burezi, no mu buzima, rishingiye kuri uyu murongo mugari wa internet. Ingano ya Afurika, imiterere yayo ndetse n’uburyo ituwe bituma tugomba gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga butandukanye kugira ngo tugeze umurongo mugari (ibyogajuru, fibre optic, telephone zigendanwa) kuri bose.Nitwe tugomba kuyobora izi mpinduka mu guhanga ibishya no gushyiraho gahunda n’uburyo kugira ngo umurongo mugari wihutishwe aho byatinze.”
Perezida Kagame kandi arageza ijambo ku bitabiriye umuhango utangiza Ihuriro ku Bukungu ribanziriza Inama ya Transform Africa, ryibanda ku buryo icyerekezo cy’Isoko Rihuriweho n’Ibihugu bya Afurika cyagerwaho hifashishijwe ikoranabuhanga.
Iyi nama y’iri huriro, biteganyijwe ko igaragaza ingamba zafatwa hagati y’ibihugu zigamije koroshya ishoramari ndetse n’amahirwe y’ubufatanye ahari ajyanye n’Isoko Rihuriweho n’Ibihugu bya Afurika. Amasezerano ashyiraho iri soko yashyizweho umukono n’ibihugu 44 bya Afurika, mu nama idasanzwe ya 10 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Kigali Ku wa 21 Werurwe 2018.
Inama ya Transform Africa ibaye ku nshuro ya kane, ikaba ari inama ngarukamwaka yo ku rwego rwo hejuru ihuza abayobozi b’ibihugu na za guverinoma, abayobora ibigo by’ishoramari n’imiryango mpuzamahanga baturutse hirya no hino ku isi, kugirango bafatanyirize hamwe gutekereza ku buryo bushya bwo gushyiraho icyerekezo, kwihutisha no gusigasira impinduramatwara iriho ubu yo guteza imbere ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika.