Perezida Kagame yashimiye Donald John Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’igihugu cye ndetse n’ubuyobozi bushya.
Donald yatsinze ku majwi 276 mu gihe Hillary Diane Rodham Clinton bari bahanganye we yagize 218 nubwo ariwe wahabwaga amahirwe yo kwegukana uyu mwanya dore ko afite n’ubunararibonye kurusha Trump usanzwe ari umunyemari.
Mu butumwa yashyize rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yagize ati “Twifatanyije mu byishimo na Donald Trump kubw’intsinzi wabonye mu buryo bukwiye. Twizeye gukomezanya umubano mwiza dusanganywe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’ubuyobozi bushya
Muri Gicurasi uyu mwaka, Perezida Kagame yari yavuze ko amatora yo gushakisha uzayobora Leta Zunze ubumwe za Amerika amaze kugera ku rundi rwego, aho ibikomeje kwigaragaza bitandukanye n’ibyo bamwe mu basesenguzi batekerezaga mbere y’igihe.
Icyo gihe yari yavuze ko yifata ku bibazo birimo uwo aha amahirwe ku kwegukana amatora, ariko avuga ko hari ibyo arebera ahirengereye bibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ati “Biratangaje kuko iyo ndebye nk’ibiri kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihe, kandi no kuva mu ntangiriro, umuntu yarakubwiraga ati ‘urabona uyu mugabo Trump, mutegereze icyumweru kimwe gusa azaba yarangiye. Mu kindi cyumweru akaba ahari. Bati ‘ariko ni ukubera ibi na biriya, azaba yavuyemo undi munsi.’ Ahubwo agakomeza kugenda akuramo umwe ku wundi abo bari bahanganye. Niyo mpamvu nirinda kuvuga uko bizarangira.”
Yakomeje avuga ko iyo urebye ibiri kuba muri Amerika ari nko kugaragaza uburakari, ukutishima, “abantu bakavuga bati hashize igihe kirekire tuyoborwa n’abantu bikorera ibintu byabo twe ntibatwiteho, ntibakemure ibibazo byacu.”
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame