Perezida Paul Kagame yashimye aho umubano w’Afurika n’u Burayi umaze kugera, asaba kongera imbaraga kugera ngo ugere ku kigero wifuzwaho.
Yabitangarije i Vienne muri Autriche kuri uyu wa Mbere ku mugoroba, mu isangira ryahuje abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye Ihuriro rya Afurika n’u Burayi ribera muri uyu mujyi kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza.
Iri sangira ryateguwe na Chancelier wa Autriche ari na we uyoboye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Sebastian Kurz.
Perezida Kagame yavuze ko impande zombi zikomeje kugaragaza imbaraga n’uburyo bushya mu kunoza umubano wa zo.
Kagame witabiriye iri sangira ari kumwe na Perezida wa Misiri Abdel Fattah El Sisi uzamusimbura ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU Moussa Faki Mahamat, yavuze ko ari ikimenyetso ko umubano n’u Burayi ushyizwe imbere.
Ati “Ibi ni ukugaragaza akamaro duha uyu mubano w’u Burayi na Afurika. Ndatekereza ko hari aho dutangiye kugera.”
Ihuriro rya Afurika n’u Burayi riteganyijwe kuwa 18 Ukuboza 2018. Rizibanda ku bufatanye mu guteza imbere ikoranabuhanga nk’inkingi ikomeye y’ubukungu bw’imigabane yombi.
Chancelier wa Autriche, Sebastian Kurz yari aherutse i Kigali tariki 7 Ukuboza aho yaganiriye na Perezida Kagame ku myiteguro y’iryo huriro no ku mubano hagati y’ibihugu byombi.
Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko muri iri huriro hazaganirwa ku bintu bitandukanye birimo ishoramari n’ubufatanye bushobora gukomeza guhuza Afurika n’u Burayi, kugira ngo iyi migabane ikomeze kugana ku iterambere ntawe usigaye inyuma.
Hazaganrwa kandi ku kibazo cy’abimukira b’abanyafurika bakomeje kuroama mu Nyanja bajya gushaka ubuzima bwiza i Burayi.
U Burayi niwo mugabane wa mbere ukorana ana Afurika ubucuruzi buri ku kigero kinini kuko bungana na 59 %.