Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasabye ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) gushakira hamwe umuti w’bibazo bituma ukwihuza kwabyo kugorana kugira ngo bitazakereza umugabane wa Afurika kugera ku ntego y’ubuhahirane no koroshya urujya n’uruza.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu i Kigali ubwo yatangizaga umwiherero w’umunsi umwe w’inama y’abaminisitiri b’ibihugu bigize EAC.
Uwo mwiherero ubaye mu gihe u Rwanda arirwo ruyoboye uwo muryango kugira ngo harebwe aho umuryango uvuye mu myaka 20 ishize wongeye kubyutswa, aho ugeze n’ingamba zafatwa ngo ugere aho wifuza kugera.
Umwiherero nk’uyu uheruka kuba mu mwaka wa 2009 ubwo u Rwanda rwari ruyoboye EAC.
Perezida Kagame yavuze ko kubwizanya ukuri no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bihari ari byo bizatuma intego zo kwishyira hamwe kw’ibihugu bigize umuryango kugerwaho.
Ati “Dukeneye byihutirwa gushyira umuryango wacu ku murongo mu kumva ko ari uwacu, dutanga ibyo dusabwa byose ariko nako duharanira gukorera mu mucyo no kubazwa ibyo dushinzwe mu micungire y’inzego zawo. Nibwo buryo bwonyine bwo gukomeza kuba abizerwa n’abanyagaciro ku baturage bacu. Bizagorana no kugera ku ntego zoroshye twiyemeje mu gihe ibi bidakozwe uko bikwiye.”
Yavuze ko hakwiye gukurwaho imbogamizi zose zituma imishinga ibihugu byiyemeje itagerwaho, cyane cyane izitirwa n’ubushake buke bwa politiki.
Ati “Byinshi muri ibi bisaba gusa ubushake bwa politiki. N’akantu gato iyo kagezweho kagaragaza ubushake bwiza bikongera icyizere cy’abaturage bacu muri EAC. None se kuki twakiyambura ayo mahirwe dufitiye ubushobozi?”
Yagaragaje umumaro wo kwishyira hamwe ashingiye ku masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika yemerejwe i Kigali, umwaka ushize.
Yavuze ko abacuruzi n’abaturage muri Afurika banyotewe n’ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano azakuraho imbogamizi zatumaga ubuhahirane butagenda neza. Icyakora Perezida Kagame yibukije ko umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba atari wo ukwiye gukerereza urwo rugendo.
Ati “Tuzi akarere kacu n’ibikeneye gukorwa ngo natwe tujye muri uru rugendo. Ntabwo twakwemera gusigara inyuma cyangwa ngo abe ari twe dutinza abandi. EAC ifite igikenewe cyose ngo ibere intangurugero abandi muri uku kwihuza.”
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb Olivier Nduhungirehe yavuze ko uyu muryango ufite amategeko n’imigambi myiza ariko itagerwaho uko bikwiriye kubera ubushake buke bwa politiki.
Yavuze ko muri uyu mwiherero baraganira ku mbogamizi zituma ibyo bidakunda n’icyakorwa ngo ziveho.
Nduhungirehe yanavuze ko abaturage ba EAC badafite amakuru ahagije ku kamaro k’uwo muryango, akaba ari inshingano z’abayobozi kubumvisha ibyiza byawo.
Ati “Ubundi twawushyiriyeho kugira ngo woroshye ubucuruzi, abantu bacuruzanye nta mipaka ariko usanga rimwe na rimwe n’abacuruzi ubwabo batazi neza inyungu babifitemo. Ni twebwe rero bo kugira ngo tuganire nabo ukuntu bagira uruhare mu byemezo dufata.”
Uyu mwiherero ubaye mu gihe u Rwanda na Uganda bifitanye ibibazo mu mubano ariko Nduhungirehe yavuze ko atari byo baribandaho uyu munsi, icyakora nabyo ngo bishobora gukomozwaho kuko bibangamiye intego yo kwihuza.
Umunyamabanga Mukukuru wa EAC, Amb Libérat Mfumukeko yavuze ko nubwo uwo muryango ufite ibibazo, bidakomeye cyane ku buryo bitakemuka.
Uyu muryango wakomeje gutaka ubukererwe bw’imisanzu y’ibihugu ituma inzego za EAC zidakora neza, dore ko no kugeza ubu mu ngengo y’imari ya 2018/2019 ibihugu bimaze gutanga imisanzu ku kigero hafi cya 60 %.
Mfumukeko yavuze ko nubwo hakirimo ubukererwe bidakabije cyane kuko ngo hari indi miryango ibihugu bimara n’imyaka itanu bitaratanga imisanzu.
Ibihugu by’u Burundi na Sudani y’Epfo ntibyitabiriye umwiherero. Nduhungirehe yavuze ko u Burundi bwabandikiye bumenyesha ko butazaza kubera impamvu ziri mu gihugu naho Sudani y’Epfo yo ntacyo yigeze ibamenyesha.
Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba washinzwe mu 1967 usenyuka mu 1977. Wongeye kubyutswa mu mwaka wa 1999.