• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Perezida Kagame yayoboye inama y’abagize akanama k’ubuyobozi bwa Smart Africa

Perezida Kagame yayoboye inama y’abagize akanama k’ubuyobozi bwa Smart Africa

Editorial 13 Feb 2019 IKORANABUHANGA

Perezida Kagame akaba n’umuyobozi wa gahunda ya Smart Africa, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yayoboye inama y’abagize akanama k’ubuyobozi bw’iyi gahunda, yabereye i Addis Ababa, ahaberaga inama ya 32 y’abakuru b’ibihugu ya AU.

Smart Africa ni gahunda igamije ko ikoranabuhanga riba umusingi w’ibindi bikorwa by’iterambere rya Afurika binyuze mu gukoresha umuyoboro mugari wa internet ihendutse.

Akanama k’ubuyobozi ka Smart Africa, kagizwe n’abakuru b’ibihugu bya Afurika 12, hakiyongeraho Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU), Houlin Zhao na Dr. Amani Abou-Zeid, Komiseri wa AU ushinzwe ibikorwa remezo n’ingufu.

Perezida Kagame yashimiye abagize inama y’ubutegetsi ya Smart Africa, kuba bafashe igihe cyabo kugira ngo baganire icyaganisha gahunda ya Smart Africa, aho igomba kugana.

Perezida Kagame yashimiye Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU), Houlin Zhao, kuba yitabira inama ya Smart Africa igihe cyose atumiwe, amubwira ko akomeza kuba hafi iyi gahunda kandi yifuza ko byakomeza kuba gutyo.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko gahunda ya Smart Africa ikomeje kwaguka kuko ubu ibihugu biyigize bigera kuri 24.

Ati “Gahunda ya Smart Africa kuri ubu igeze ku bihugu 24 bifite isoko rihuriweho n’abaturage miliyoni 600”.

Yakomeje ashimira Dr.Hamadoun Touré, watorewe kuyobora Smart Africa muri manda y’imyaka itatu igeze ku musozo, avuga ko ibikorwa yagezeho ari ingirakamaro.

Ati “Ndashaka gushimira Dr.Hamadoun Touré, ku myaka itatu y’ibikorwa by’ingirakamaro yagezeho. Dr. Touré azaba adusezera kuko igihe cye kigeze ku musozo kandi twemeranyije ko hazabaho undi Muyobozi Mukuru w’iyi gahunda”.

Dr Hamadoun Touré ukomoka muri Mali yagizwe umuyobozi mukuru wa gahunda ya Smart Africa mu 2015, nyuma y’uko yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku ikoranabuhanga (ITU) kugeza mu 2014. Ni umuhanga mu bijyanye n’ibyogajuru.

Yabaye umuyobozi mukuru wa gahunda ya Smart Africa mu gihe cy’imyaka itatu uhereye kuwa 1 Mutarama 2016, aho yari afite icyicaro mu bunyamabanga bw’iyi gahunda i Kigali.

Iyi nama kandi yagize Lacina Kone ukomoka muri Côte d’Ivoire, Umuyobozi Mukuru w’Ubunyamabanga bwa Smart Africa.

Iyi nama kandi yanitabiriwe na Perezida wa Estonia, Kersti Kaljulaid, ni nyuma yuko muri Werurwe umwaka ushize, Ubunyamabanga bwa Smart Africa, bwasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Ikigo cy’Ikoranabuhanga muri Estonia, agamije gufasha Afurika kugera ku ntego zawo z’iterambere.

Perezida Kagame yagize ati “Twakiriye inshuti yacu akaba n’umushyitsi, Perezida wa Estonia, Kersti Kaljulaid. Estonia ni igihugu cya mbere mu ikoranabuhanga muri rusange, kandi baryifashishije mu iterambere ry’igihugu cyabo, dushobora kugira ibyo tubigiraho”.

Ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda, buri mwaka hategurwa inama ya Transform Africa. Uyu mwaka izaba ku nshuro ya Gatanu i Kigali, aho yahaye umwihariko udushya mu ikoranabuhanga tw’Abanyafurika, tukazagaragazwa tukanashyigikirwa kugira ngo tube moteri y’ubukungu bwa Afurika bushingiye ku ikoranabuhanga.

Iyi nama izaba kuwa 7-10 Gicurasi 2019 muri Kigali Convention Centre, izahuza abarenga 4000 barimo; abakuru b’ibihugu, abikorera, imiryango mpuzamahanga n’abandi, bigira hamwe uko bakihutisha ubukungu bwa Afurika binyuze mu ikoranabuhanga.

Inama ya Transform Africa 2019 izabanzirizwa n’inama mpuzamahanga ku bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga muri Afurika. Hazaganirwa ku bucuruzi, guhanga imirimo, uburyo bwo guhererekanya amafaranga mu ikoranabuhanga, ibikorwa remezo, ikoranabuhanga mu buhinzi, guteza imbere inganda, ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima no guteza imbere abagore mu ikoranabuhanga.

Kugeza ubu abarenga 15 000, bamaze kwitabira Transform Africa kuva mu 2013 yatangira, bakaba baraturutse mu bihugu birenga 112.

Ibihugu bigize gahunda ya Smart Africa ni; Angola, Benin, Burkina Faso, Cameroon, Tchad, RDC, Cote d’Ivoire, Djibouti, Misiri, Gabon, Ghana, Guinea, Kenya, Mali, Niger, Rwanda, Sao Tome& Principe, Afurika y’Epfo, Senegal, Togo, Tunisie, Uganda na Zambia.

Umwe mu musaruro wa Smart Africa

Gahunda ya Smart Africa imaze kugera ku musaruro ugaragara mu guharanira iterambere ry’ikoranabuhanga n’itumanaho hagamijwe guhindura imibereho y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu.

Mu 2017 Smart Africa yabyaye gahunda ya Smart City, igamije kugira imijyi ikoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi, gucunga umutekano, gukurikirana ibikorwa n’ibindi, kandi igaturwa n’abaturage bateye imbere.

Hatangijwe kandi gahunda y’ubufatanye bwa Leta n’abikorera mu kubaka imijyi irabagirana. Hasinywe amasezerano y’ishoramari arimo aya miliyoni 50 z’amadolari yarasinywe hagati y’u Rwanda, Sheikh Rakadh Group na Ngali Holdings.

Ihuriro rya Smart Africa Alliance ryemeranyije n’ikigo gikomeye ku Isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga Microsoft, mu gufasha ibihugu binyamuryango muri gahunda zitandukanye.

Ikigo cyo mu Bwongereza gisakaza ikoranabuhanga hifashishijwe icyogajuru, Inmarsat plc, kandi cyasinye amasezerano na Guverinoma y’u Rwanda yo kubaka uburyo butandukanye bw’ikoranabuhanga mu Mujyi wa Kigali, bitewe n’umusaruro uzavamo bukazakwizwa mu gihugu hose no muri Afurika.

Kugeza ubu ibihugu 24 byamaze kwiyandikisha muri Smart Africa bikaba bihabwa ubufasha bw’imiryango myinshi mpuzamahanga nka Banki y’Isi, Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Ihuriro Mpuzamahanga ry’itumanaho, ibigo, abashakashatsi n’abandi. Ibi bihugu byose kandi bihuriye mu ihuriro rizwi nka ‘Smart Africa Alliance’.

Smart Africa yamuritswe mu 2013 n’abakuru b’ibihugu birindwi, imaze kugera ku bihugu 24, byiyongeraho imiryango iharanira iterambere ry’ikoranabuhanga n’itumanaho hagamijwe guhindura imibereho y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu.

Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU), Houlin Zhao (ibumoso), Perezida Kagame, Dr Hamadoun Touré n’abandi bitabiriye inama kuri gahunda ya Smart Africa

Perezida Kagame yayoboye inama y’abagize akanama k’ubuyobozi bwa gahunda ya Smart Africa

Perezida wa Estonia, Kersti Kaljulaid, yitabiriye iyi nama nk’umwe mu nshuti za gahunda ya Smart Africa

Abagize akanama k’ubuyobozi ka gahunda ya Smart Africa bagiranye inama

Perezida wa Guinea, Alpha Condé, yitabiriye iyi nama

2019-02-13
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rugiye gushora Miliyari 5 Frw mu kugura camera zicunga umutekano muri Kigali

U Rwanda rugiye gushora Miliyari 5 Frw mu kugura camera zicunga umutekano muri Kigali

Editorial 16 May 2018
U Rwanda ruyoboye Isi mu gushyiraho amabwiriza agenga imikorere ya drones

U Rwanda ruyoboye Isi mu gushyiraho amabwiriza agenga imikorere ya drones

Editorial 23 Jan 2018
MTN yinjiye mu bufatanye buzafasha abakiliya bayo gukoresha Facebook nta kiguzi

MTN yinjiye mu bufatanye buzafasha abakiliya bayo gukoresha Facebook nta kiguzi

Editorial 16 Dec 2018
Amerika yagabye igitero cya mudasobwa ku ntwaro za Irani zimara igihe zidakora

Amerika yagabye igitero cya mudasobwa ku ntwaro za Irani zimara igihe zidakora

Editorial 24 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

” Ubushotoranyi bw’u Burundi, Uganda na Congo ku Rwanda: Ibisinde bizahitana uwabirimye “-Marc
INKURU NYAMUKURU

” Ubushotoranyi bw’u Burundi, Uganda na Congo ku Rwanda: Ibisinde bizahitana uwabirimye “-Marc

Editorial 19 Dec 2018
Uganda: Abadepite batangiye gutorera kwirukana Minisitiri w’Umutekano,  nyuma yuko hari abagaragaje ko ISO na CMI  byashyizeho inzu z’ibanga zikorerwamo iyicarubozo.
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Abadepite batangiye gutorera kwirukana Minisitiri w’Umutekano, nyuma yuko hari abagaragaje ko ISO na CMI byashyizeho inzu z’ibanga zikorerwamo iyicarubozo.

Editorial 13 Feb 2020
Abandi Banyarwanda bajugunwe Kagitumba nyuma yo gukoreshwa imirimo ivunanye
Mu Mahanga

Abandi Banyarwanda bajugunwe Kagitumba nyuma yo gukoreshwa imirimo ivunanye

Editorial 14 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru