• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yitabiriye itangira ry’Inama ya Commonwealth yayobowe n’Umwamikazi Elisabeth II

Perezida Kagame yitabiriye itangira ry’Inama ya Commonwealth yayobowe n’Umwamikazi Elisabeth II

Editorial 19 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye itangizwa ry’Inama ya Commonwealth mu Ngoro y’Ubwami bw’u Bwongereza bwagutse, Buckingham Palace, yafunguwe ku mugaragaro n’Umwamikazi Elizabeth II.

Mu bandi bayobozi bo muri Afurika bitabiriye iyi nama, barimo nka Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Yoweri Museveni wa Uganda na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo.

Igikomangoma Charles uyobora Wales wabimburiye abandi, yavuze ko ari ibyishimo kubona abayobozi bakomeye bakoraniye mu Bwongereza, avuga ko iyi nama ishimishije cyane ko ibaye ikurikira imikino ya 21 ya Commonwealth yabereye muri Australia, yitabirwa n’ibihugu bigera kuri 71.

Yavuze ko ku bwe Commonwealth ari umuryango uhamye, agaruka ku buryo wamubereye ikintu gikomeye guhera ku ruzinduko rwa mbere yagiriye mu gihugu cya Malta, ubwo yari afite imyaka itanu gusa. Icyo gihe ngo yagize amahirwe yo guhura no kuganira n’abantu bari bakomeye muri uyu muryango barimo Robert Menzies wabaye Minisitiri w’Intebe wa Australia; Kwame Nkrumah wayoboye Ghana; Keith Holyoake wabaye Minisitiri w’Intebe wa New Zealand; Jomo Kenyatta; Pierre Trudeau; Kenneth Kaunda; Julius Nyerere; Lee Kuan Yew n’abandi.

Yakomeje agira ati “Ihereye ku musingi abo bagabo bubatse, Commonwealth ya none ifite akamaro gakomeye mu guhuza ibihugu biyigize, kubaka imibanire myiza hagati y’abaturage babyo no kububakira Isi itekanye. Ndifuza ko iyi nama y’Abakuru ba za Guverinoma itazagaragaza isano ibihugu byacu bifitanye gusa, ahubwo izerekana n’icyo imariye abaturage bayo, mu gushaka ibisubizo ku bibazo bihari no gutuma ibyifuzo byabo bigerwaho.”

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, yavuze ko ari iby’igiciro kwakira iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu, itaherukaga kubera mu Bwongereza mu myaka igera hafi kuri 40 ishize.

Yagize ati “Mu myaka myinshi ishize, uyu muryango wagiye uhuriza hamwe ibihugu, ibikiri bito n’ibimaze igihe, ibifite ubuso bunini n’ibito, hagamijwe kwishimira isano duhuriyemo no gukorera inyungu dusangiye. Hari ibibazo byagiye bibamo, ibyiza byagezweho ndetse n’ibibi. Ariko nizera n’umutima wanjye wose ko hari ibyiza byinshi Commonwealth ishobora gukora.”

Umwamikazi Elizabeth II yavuze ko ari amahirwe akomeye kuba yakiriye Inama ya Commonwealth mu Ngoro ye ya Buckingham

Umwamikazi Elizabeth II w’imyaka 91, yavuze ko nyuma y’igihe atumirwa muri izi nama mu bihugu bitandukanye zagendaga ziberamo, ari amahirwe akomeye kuba noneho ayakiriye mu Ngoro ye ya Buckingham.

Yavuze ko muri iyi ngoro mu 1949, Se, Umwami George VI, yicaranye n’abakuru ba za Guverinoma bakemeza amasezerano ya London yashyizeho Commonwealth y’uyu munsi, icyo gihe yari igizwe n’ibihugu umunani. Yabajije niba mu 1952 ubwo uyu Mwamikazi yatangiraga kuyobora Commonwealth, hari uwatekerezaga ko ishobora kuzaba umuryango ukomeye w’ibihugu 53, ugizwe na miliyari 2.4 z’abaturage.

Yagize ati “Ubu turi umwe mu miryango ikomeye ku Isi, Ihuriro ry’abakorerabushake bumva neza inyungu ziri mu guhanahana ibitekerezo n’ubunararibonye no kubaha igitekerezo cya mugenzi wawe. Turi kugenda kandi turushaho kugira imbaraga uko umwaka utashye.”

“Inyungu zirigaragaza. Kurushaho kwita ku bucuruzi hagati y’ibihugu byacu biri kudufasha twese kugera ku buryo bushya bwo gukora ubucuruzi. Gahunda zindi zigenda zishyirwaho nazo zerekanye uburyo turamutse dushyize hamwe dushobora kuzana impinduka ku ruhando rw’Isi.”

Muri iyi nama y’iminsi ibiri, byitezwe ko mu ngingo zizaganirwaho harimo izijyanye no kurengera inyanja zitandukanye, umutekano w’ikoranabuhanga, ubucuruzi n’uzasimbura Umwamikazi Elisabeth II ku buyobozi bwa Commonwealth.

Umwamikazi yabaye nk’uvuga ko yifuza ko Igikomangoma Charles cya Wales ari we wakomeza izi nshingano, gusa umwanzuro uzatangazwa kuri uyu wa Gatanu. Umwamikazi Elizabeth we uri mu za bukuru, ntacyemerewe gukora ingendo ndende, ku buryo akenshi ahagararirwa n’Igikomangoma Charles.

Umwamikazi Elizabeth II yagize ati “Nifuza ko Commonwealth yakomeza gutanga imbaraga n’iterambere ku bazadukomokaho, umunsi umwe ikazemeza ko Igikomangoma cya Wales yazakomeza uwo murimo ukomeye data yatangiye mu 1949.”

Yavuze ko amufitiye icyizere ko azatuma Commonwealth iba umuryango womora kandi ugatanga icyizere kuri buri wese.

Mu Bwongereza, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi barimo Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bwongereza, Boris Johnson, yanagiranye ibiganiro n’Igikomangoma Harry.

Perezida Kagame kandi yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Uhuru Kenyatta na Cyril Ramaphosa mu Ihuriro ry’Ubukungu ry’Ibihugu byo mu Muryango wa Commonwealth, mu kiganiro cyareberaga hamwe niba iterambere rya Afurika riri mu nzira nziza hibandwa cyane ku buhahirane n’ishoramari.

Yanitabiriye ibiganiro ku ntege nke z’ibihugu, iterambere ry’ubukungu n’amajyambere, ikiganiro cyayobowe na David Cameron wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, yavuze ko ari iby’igiciro kwakira iyi nama y’Abakuru b’ibihugu

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May (ibumoso) n’Umwamikazi Elizabeth II bari bafite akanyamuneza

Igikomangoma Charles uyobora Wales yavuze ko ku bwe Commonwealth ari umuryango ukomeye

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye baturutse mu mpande zose z’Isi

Perezida Kagame yitabiriye itangira ry’Inama ya Commonwealth yayobowe n’Umwamikazi Elisabeth II

Perezida Kagame yakirwa mu Ngoro y’Ubwami bw’u Bwongereza bwagutse (Buckingham Palace)

Perezida Kagame uri mu Bwongereza yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo n’Igikomangoma Harry

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya Commonwealth yahuriyemo abayobozi bakomeye mu mpande zose z’Isi

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May

Amafoto : Village Urugwiro

2018-04-19
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yavuzeko nta ngabo z’u Rwanda zibarizwa ku butaka bwa Kongo

Perezida Kagame yavuzeko nta ngabo z’u Rwanda zibarizwa ku butaka bwa Kongo

Editorial 28 Apr 2020
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze impapuro zifata Kayumba Nyamwasa agakurikiranwa ku bikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa RNC yashinze.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze impapuro zifata Kayumba Nyamwasa agakurikiranwa ku bikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa RNC yashinze.

Editorial 30 Jan 2019
Congo yataye muri yombi undi muyobozi ukomeye muri FDLR

Congo yataye muri yombi undi muyobozi ukomeye muri FDLR

Editorial 04 Dec 2019
Judith Suminwa Tuluka, umugore wa mbere ugizwe Minisitiri w’intebe mu mateka ya Kongo-Kinshasa.

Judith Suminwa Tuluka, umugore wa mbere ugizwe Minisitiri w’intebe mu mateka ya Kongo-Kinshasa.

Editorial 01 Apr 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Indirimbo ‘Ibidakwiriye’ yavuguruwe nk’uko Perezida Kagame yabisabye
HIRYA NO HINO

Indirimbo ‘Ibidakwiriye’ yavuguruwe nk’uko Perezida Kagame yabisabye

Editorial 23 Jun 2019
Rafael York yasanze Amavubi muri Afurika y’Epfo, US Monastir itwara BAL 2022 , Kigali Peace Marathon imidali yihariwe na Kenya – Ibyaranze impera z’icyumweru muri Siporo
Amakuru

Rafael York yasanze Amavubi muri Afurika y’Epfo, US Monastir itwara BAL 2022 , Kigali Peace Marathon imidali yihariwe na Kenya – Ibyaranze impera z’icyumweru muri Siporo

Editorial 30 May 2022
Amakimbirane muri FDLR-FOCA, hagati ya Gen.Ntawunguka alias OMEGA na Gen. Byiringiro, nyuma y’urupfu rwa Mudacumura
INKURU NYAMUKURU

Amakimbirane muri FDLR-FOCA, hagati ya Gen.Ntawunguka alias OMEGA na Gen. Byiringiro, nyuma y’urupfu rwa Mudacumura

Editorial 08 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru