• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame Yitabiriye Ubutumire Bwa Mugenzi We Omar Guelleh Muri Djibouti

Perezida Kagame Yitabiriye Ubutumire Bwa Mugenzi We Omar Guelleh Muri Djibouti

Editorial 05 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU, Uncategorized

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ari mu gihugu cya Djibouti ku butumire bwa mugenzi we Ismail Omar Guelleh aho bagomba kwifatanya mu muhango wo gufungura ku mugaragaro isoko ry’ubucuruzi mpuzamahanga.

Kuri uyu wa 5 Nyakanga 2018, ni bwo igihugu cya Djibouti gifungura ku mugaragaro isoko mpuzamahanga ry’ubucuruzi nk’uko byamaze kugenda bikorwa no mu bindi bihugu bitandukanye ku mugabane w’Afurika aho usanga ibicuruzwa bimwe na bimwe byarakuriweho imisoro ibindi bigasora macye bitewe n’ibikubiye muri ayo masezerano, akaba ari muri urwo rwego u Rwanda nka kimwe muri ibyo bihugu rwatumiwe muri uriya muhango.

Uretse kandi kuba u Rwanda ruri mu bihugu bikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse rwanafunguye amarembo ku banyamahanga bashaka gukorera bizinesi zabo mu gihugu, runafitanye amasezerano y’ubufatanye n’iki gihugu cya Djibouti bityo ayo masezerano akaba agomba no gutangira gushyirwa mu bikorwa.
Ismaïl Omar Guelleh, Perezida wa Djibouti na Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru muri 2017

U Rwanda rumaze igihe ruasinyanye amasezerano y’ubufatanye na kiriya gihugu, cyaruhaye ubutaka bungana na Hegitari 20 buherereye ku cyambu cya Djibouti ahakunze gukorerwa ubucuruzi no kunyuzwa ibicuruzwa ku Nyanja Itukura mu mwaka wa 2013.

Muri Mata 2017, nibwo perezida kagame yagiriye uruzinduko muri kiriya gihugu aho hanaganiriwe ku buryo ubutaka byahanye bwabyazwa umusaruro.

Muri Werurwe 2016, u Rwanda na rwo rwahaye Djibouti ubutaka bwa Hegitari 10 mu gace kahariwe inganda.

Perezida Kagame witabiriye itangizwa ry’agace k’ubuhahirane (Djibouti International Free Trade Zone) muri Djibouti yagaragaje ko kazafasha mu kunoza ubucuruzi muri Afurika.

Yagize ati “Ndashaka kugaragaza ibyishimo mfite byo kuba nifatanyije na Perezida (Ismaïl Omar Guelleh) n’abayobozi bo muri aka karere mu gutangiza ku mugaragaro aka gace katazafasha Djibouti gusa ahubwo n’umugabane wose.”

Yakomeje ati “Turabashyigikiye mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga kandi nizeye ko uzadufasha twese, kugeza mu Majyepfo y’u Rwanda n’ahandi.”

Biteganyijwe ko Perezida Kagame yitabira Inama y’Ubukungu ihuza Afurika n’u Bushinwa n’imurikagurisha mpuzamahanga hagati yo ku wa 5 na 7 Nyakanga 2018 mu bikorwa biri muri gahunda y’icyerekezo 2035 cya Djibouti.

Umuhango wo gutaha agace k’ubuhahirane kazafasha kompanyi zitanga serivisi zitandukanye nk’iz’ubwikorezi, ibigo by’ubucuruzi n’inganda zitandukanye ndetse biteganyijwe ko kazakurura abashoramari baturutse muri Afurika n’ahandi ku Isi, witabiriwe n’abarenga 700.

Djibouti International Free Trade Zone izaba yubatse ku buso bwa kilometero kare 48 nyuma yo kwagurwa, ni kamwe mu duce tw’ubucuruzi twagutse muri Afurika ndetse kazakurura izindi nganda zikora imodoka n’iz’ikora ibijyanye n’ibikoresho byifashisha amashanyarazi.

Aka gace kazafasha Afurika mu mujyo wo gushyira mu bikorwa amasezerano ashyiraho Isoko rusange rya Afurika, AfCFTA, aho ibihugu 49 birimo na Djibouti bimaze kuyashyiraho umukono.

Amasezerano yo kubaka aka gace yashyizweho umukono muri Werurwe Mutarama 2016 nk’uburyo bw’u Bushinwa bwo kwagura imihanda y’ahakorerwa ubucuruzi bw’iki gihugu muri Afurika. Ateganya no kibura aka gace kazinjiza miliyari zirindwi z’amadolari ya Amerika bitarenze imyaka ibiri.

Aka gace gaherereye mu bilometero 25 uvuye mu Mujyi wa Djibouti, kazajya kakira abagenzi miliyoni 1.5 ku mwaka mu gihe izakira imizigo ingana na toni 100,000.

U Rwanda na Djibouti bifitanye amasezerano atandukanye arimo ajyanye n’ingendo zo mu kirere, iterambere n’umutekano w’ishoramari, ubwikorezi mu by’indege, ubufatanye mu ikoranabuhanga, gukuriraho ikiguzi cya visa abadipolomate ndetse n’abafite pasiporo za serivisi n’ayandi.

Djibouti yahaye u Rwanda ubutaka bungana na hegitari 40 bwo gukoreraho ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari nyuma yaho mu 2013 nabwo yari yatanze ubungana na hegitari 20 ku cyambu cya Djibouti.

Muri Werurwe 2016, mu ruzinduko rwa Perezida wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh i Kigali, Leta y’u Rwanda nayo yahaye icyo gihugu hegitari 10 z’ubutaka mu gice cyagenewe inganda (Kigali Special Economic Zone) mu Karere ka Gasabo.

Icyo gihe Perezida Kagame yasabye abikorera gushora imari muri Djibouti ubutaka u Rwanda rwahawe bukabyazwa umusaruro bukarubera nk’icyambu cy’ibicuruzwa biva hakurya y’inyanja itukura.

Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango beretswe igishushanyo mbonera cy’aka gace

Perezida Kagame witabiriye itangizwa ry’agace k’ubuhahirane (Djibouti International Free Trade Zone) muri Djibouti yagaragaje ko kazafasha mu kunoza ubucuruzi muri Afurika

Perezida Kagame yakirwa na Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti

Perezida wa Djibouti Ismaïl Omar Guelleh ari kumwe na Perezida Kagame ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, muri uyu muhango

Amafoto: Village Urugwiro

 

2018-07-05
Editorial

IZINDI NKURU

Kanyankole Alex wahoze ayobora BRD yatawe muri yombi

Kanyankole Alex wahoze ayobora BRD yatawe muri yombi

Editorial 03 Oct 2018
Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe na Perezida Mokgweetsi Masisi wa Bostwana bashimiye Perezida Kagame kubera uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba Cabo Delgado

Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe na Perezida Mokgweetsi Masisi wa Bostwana bashimiye Perezida Kagame kubera uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba Cabo Delgado

Editorial 01 Mar 2022
U Rwanda rwagaragaje icyizere ku mpinduka mu mubano warwo na Uganda

U Rwanda rwagaragaje icyizere ku mpinduka mu mubano warwo na Uganda

Editorial 27 Feb 2018
Kwibuka 24 : Amassade y’Uburundi mu Rwanda yanze kururutsa Ibendera, nyuma baje kubikora kubera igitutu.

Kwibuka 24 : Amassade y’Uburundi mu Rwanda yanze kururutsa Ibendera, nyuma baje kubikora kubera igitutu.

Editorial 08 Apr 2018

2 Ibitekerezo

  1. MAOMBI jOHN
    July 5, 20181:44 pm -

    MUBWIRE DGIBUTI IBATABARE NYAMWASA KO MWESE MURI ABA NYLOTIQUES( YA EMPIRE HIMA IZARANGIRIRA MUNZOZI) MWARAHINYUWE!!!1

    Subiza
    • mbarushe J.
      July 5, 20183:24 pm -

      Ok, ntawabuza INYONI KUYOMBA. Komereza aho ubwo ibyo utekereza ukanavuga nibyo bikubaka. Ese bikubaka positivement( positively?) or negatively?.

      Jya mbere waharuriwe umuhanda.

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Miss Igisabo nanone yanze kwambara utwenda tw’imbere twonyine imbere y’imbaga
SHOWBIZ

Miss Igisabo nanone yanze kwambara utwenda tw’imbere twonyine imbere y’imbaga

Editorial 19 Oct 2017
Bombori bombori muri FDLR
Mu Rwanda

Bombori bombori muri FDLR

Editorial 03 Jun 2016
Kirehe: Abana b’incuke bahinduye imitekerereze y’abakuru ku gukumira ibyaha
Mu Rwanda

Kirehe: Abana b’incuke bahinduye imitekerereze y’abakuru ku gukumira ibyaha

Editorial 28 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru