Ibi yabigarutseho mu kiganiro yahaye urubyiruko kuri uyu wa Gatatu muri Intare Conference Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Hari mu biganiro byiswe ‘MeetThePresident’ aho urubyiruko rurenga ibihumbi bitatu rwo mu Rwanda no mu mahanga rwahuriye hamwe kugira ngo ruganire na Perezida Kagame.
Mu mpanuro Umukuru w’Igihugu yahaye urubyiruko, yakomoje ku myitwarire ikwiye kururanga aho yarusabye kutarangamira imico y’ahandi ahubwo rugatsimbarara ku ndangagaciro nyarwanda.
Yatanze urugero ku nka, avuga ko n’iyo iri kurisha itarya ibyatsi byose ahubwo itoranya ibyiza, ibindi ikabica hejuru.
Ati “Burya n’iyo inka irisha, ntabwo irya buri cyatsi cyose, iratoranya. Uko igenda irisha, irisha ubwoko bumwe, ibifite amahwa irabyirinda. Ntabwo igenda iyabira buri kimwe cyose cy’icyatsi, iratoranya. Abato, mukeneye guhitamo ikibubaka ubwanyu, ndetse n’ikibafasha kubaka umuryango, ntabwo mufata buri kimwe cyose.”
Perezida Kagame yikije cyane ku bihugu by’amahanga bidahwema guha amabwiriza ibyo muri Afurika, avuga ko ku Rwanda ari ibintu bidashoboka kuko rudateze gukora byo gushimisha abandi ahubwo ruhora rukurikiye amahitamo yarwo.
Ati “Ntekereza ko bamwe muri aba bantu nta burenganzira na buke bafite bwo gucisha bugufi abantu kuko niba dushaka kubaka u Rwanda dushaka, twumva ko ari rwiza kuri twe, uwo ni inde uza kubwira abantu ati ibi nibyo mukwiye kuba mufite, ibi ni byo byiza kuri mwe, ibi ntabwo ari byo bikwiye kuri mwe.”
Yakomeje agira ati “Ndahindukira nkavuga nti urashaka ko nkubwira ibitari byiza kuri wowe? Ikindi kimwe nzabwira umuntu nk’uwo kitari cyiza kuri bo, ni ukuza ukambwira ibitari byiza kuri njye.”
Perezida Kagame yakomeje abwira urubyiruko ko mu gihe rudashyize mu mitekerereze yarwo kumva ko nta muntu ukwiye kurutekerereza ikiri icyiza, ntacyo ibiganiro rwagize uyu munsi byaba bimaze.
Ati “Niba tudashyize mu ntekerezo zacu ko ibi bintu byose dushaka kugeraho, turi gukora, dushaka gukora, ari byiza kuri twe, ntabwo turi gukora ibi kuko dushaka gushimisha uwo ariwe wese kandi dufite ubwo burenganzira , niba tutabikoze ibyo twaganiriye hano bizata agaciro, bizaba imfabusa.”
Aha niho yahereye avuga ko hari byinshi u Rwanda rukwiye gukora kandi rurangamiye, ariko ko rudashobora gukora ibigendanye n’ugushaka kw’abandi.
Ati “Turacyari kure y’aho twifuza, ariko ntidushaka kuba aho abandi bifuza ko tuba.”
Perezida Kagame kandi yanenze ibiherutse gutangazwa n’Ikinyamakuru Financial Times, ko u Rwanda ruhimba imibare y’abakene, avuga ko atari ukuri kandi ko byakozwe n’abantu bagamije kugaragaza ibitagenda bakirengagiza ukuri.
Ati “Nahamiriza uwo ariwe wese ko nta kintu na kimwe cyahimbwe kijyanye n’iterambere turi kugeraho. Niba hari umuntu uvuze ngo hari ibibazo tugifite byo gukemura, aho ni ukuri, hari ibibazo byinshi byo gukemura, tuzabirwanya tubikemure, nta gishya kirimo cy’u Rwanda rufite ibibazo kandi ko twese tuzakorera hamwe kugira ngo dukore ikinyuranyo.”
Ibi biganiro byahawe insanganyamatsiko yitwa ‘Igihango cy’Urungano’ byitabiriwe n’urubyiruko rurenga ibihumbi bitatu ruturutse mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse no hanze yacyo rwakereye kuganira na Perezida Kagame.