Ubwo yajyaga mu biganiro mu gace kari ku mupaka w’ibihugu byombi, Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un, yitwaje abasirikare b’inkorokoro, bagendaga bamuzengurutse ku buryo nta wari gupfa kubona aho amenera ngo abe yamugirira nabi, ubwo yajyaga guhura na Moon Jae-in uyobora Koreya y’Epfo.
Amashusho yagiye ahagaragara, yerekana ko ubwo bajyaga mu karuhuko mu gitondo kuri uyu wa Gatanu, imodoka ya Perezida Kim ubwo yasubiraga mu majyaruguru, Limousine ye yagendaga ikikijwe n’abasirikare 12 bari mu mpande z’iburyo n’inyuma.
Agace ka Panmunjom bahuriyemo nubwo gafatwa nk’agace kabujijwemo ibikorwa bya gisirikare, kararinzwe bikomeye kuko ahantu henshi bikekwa ko hateze za mine, hakaba n’uruzitiro rubamo amashanyarazi.
Perezida Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru yakoze amateka atera intambwe arenga imbibi z’amateka, aba umutegetsi rukumbi w’amajyaruguru ukandagije ikirenge cye mu majyepfo, guhera mu 1953.
Ubwo Perezida Kim yaherezaga umukono mugenzi we wa Koreya y’Epfo, Moon Jae-in, yamubwiye ko yumva uburemere bwo kugirira inama mu “gace nk’aka k’amateka,” undi nawe ati “Ni umwanzuro ukomeye wafashe wo kuza hano.”
Kuri uyu wa Gatanu, aba bayobozi bombi bafite umunsi w’ibiganiro ku ngingo eshatu zikomeye zirimo guhagarika ikorwa ry’intwaro za kirimbuzi, amasezerano y’amahoro no kuzahura umubano w’ibihugu byombi.
Mu kiruhuko cya saa sita, Umuvugizi wa Guverinoma ya Koreya y’Epfo, Yoon Young-chan yabwiye abanyamakuru ko abayobozi bombi, mu biganiro bya mu gitondo baganiriye ku ngingo ebyiri zikomeye; Umugambi w’intwaro za kirimbuzi n’amasezerano y’amahoro.
Yagize ati “Byari ibiganiro bisesuye kandi byo kubwizanya ukuri hagati y’impande zombi,” yongeraho ko aba bayobozi baganiriye amasaha hafi abiri. Ibiganiro birakomeza nyuma ya saa sita.
Uyu munsi watangiye, Perezida Moon ava mu murwa mukuru Seoul yerekeza mu majyaruguru, maze kajugujugu zimukurikira zerekana urugendo rwe kuri za televiziyo, we ari mu modoka, mu gihe cyamaze hafi isaha. Abaturage bari ku mihanda, bafite ibyapa basaba ko aba bayobozi bahagarika icurwa ry’intwaro z’ubumara, ndetse bakurikira ibiganiro byabo kuri televiziyo.
Perezida wa Koreya ya Ruguru yavuze ko ashaka kwandika amateka mashya mu mubano wa Koreya zombi, nyuma y’imyaka myinshi zidacana uwaka.
Yagize ati “Ubwo nazaga hano, nibajije nti kubera iki bigoranye kuhagera? Umurongo utandukanya ibihugu byacu ubundi ntiwari ugoye kuwambukiranya gutya. Byari byoroshye kugenda n’amaguru ngo uwambukiranye, ariko ubu bidutwaye imyaka 11 kuhagera.”
Naho ubwo yinjiraga mu nzu yabereye mo ibiganiro izwi nka Peace House, yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ati “amateka mashya atangiye ubu, umwaka w’amahoro, intangiriro y’amateka”.
Amashusho agaragaza abashinzwe umutekano barinze imodoka
Uko ibirori byo kwakira Kim byagenze
Butare
Buno bulinzi se kandi ntitubumenyereye?
Kereka utali hano mu gihe gishize cyo kwiyamamaza!