Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wari watumiwe mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntakije mu Rwanda, ahubwo azahagararirwa n’umudepite.
Umudepite witwa Hervé Berville ni we uzahagararira u Bufaransa, akazaba ari kumwe n’itsinda ry’abandi badepite.
Hervé Berville asanzwe aba mu ishyaka rimwe na Emmanuel Macron ari ryo ‘La République en marche (LREM)’.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe ni bwo u Rwanda rwari rwatumiye perezida Macron.
Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa byatangaje ko Emmanuel Macron atazitabira ubwo butumire bw’u Rwanda kubera imyiteguro y’amatora ateganyijwe mu minsi ya vuba i Burayi.
Icyakora akaba ngo yahisemo undi muntu yizeye wamuhagararira neza i Kigali.
Hervé Berville ni umudepite ukiri muto w’imyaka 29 y’amavuko. Ni imfubyi akaba afite inkomoko i Kigali mu Rwanda, ari na ho yavukiye. Hervé Berville muri 1994 yaje gutwarwa n’abagiraneza bo muri Komine ya Pluduno mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba bw’u Bufaransa, baramurera.
Ni umuhanga mu bijyanye n’ubukungu, yize muri Kaminuza yigisha ubumenyi muri Politiki iherereye mu Mujyi wa Paris. Yize kandi mu Ishuri ry’Ubukungu rya Londres. Kuva mu 2014, yari umukozi w’ Ishami ry’u Bufaransa rishinzwe iterambere muri Mozambique nyuma ajya muri Kaminuza ya Stanford yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ishami ryayo muri Kenya.
Mu mpera za 2016 nibwo yasezeye ku mirimo ye asubira mu Bufaransa kugira ngo yinjire muri Politiki mu buryo bweruye. Avuga ko ibitekerezo bye birangajwe imbere no guca ubusumbane haba mu Bufaransa no ku Isi muri rusange.
Mu matora y’abadepite y’icyiciro cya kabiri yabaye tariki ya 18 Kamena 2017 yatsinze ku majwi 64% aho yahise abona umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko ahagarariye Umujyi wa Dinan.
Ay’icyiciro cya mbere yari yasize ari ku isonga n’amajwi 38,85 % mu gace ka Côtes-d’Armor (Dinan) gaherereye mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba bw’u Bufaransa.
Ikinyamakuru Jeune Afrique dukesha iyi nkuru cyanditse ko kuba Hervé Berville yagiriwe icyizere cyo guhagararira mu Rwanda umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa, mu gihe yashoboraga kohereza umuminisitiri, ari ikimenyetso cyiza kigaragaza icyizere uwo mudepite afitiwe na Perezida Macron.
Abadepite batatu b’abirabura mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa bose babarizwa mu ishyaka La République En Marche! rya Perezida Emmanuel Macron, barimo Hervé Berville , baheruka guterwa ubwoba ko bazicwa.
Mu ibaruwa bitaramenyekana uwayanditse, bandikiwe amagambo yuzuyemo ivanguraruhu baterwa ubwoba ko bazicwa, barimo Jean-François M’Baye na Lætitia Avia.
Jean-François M’Baye yayandikiwe ku wa 04 Mutarama 2019, Lætitia Avia ayandikirwa ku wa 28 Werurwe 2018 naho Hervé Berville hashize umwaka ayohererejwe.
Depite Jean-François M’Baye yavukiye muri Sénégal yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, ashyira hanze ivanguraruhu yakorewe. Yitsaga ku kuvuga ko mu 2019 bidakwiye ko haba hakiri abantu babaswe n’ivangura.
Ati “Mu 2019, dore ibyo nongeye kwakira mu biro byanjye biturutse ku kigwari kitashatse kwivuga. Natungurwa? Nagira ubwoba? Oya! Ndajwe ishinga no kurwanya abarangwa n’irondaruhu mu gihugu cyacu cyiza cy’u Bufaransa. Uko byagenda kose nzatanga ikirego…Irondaruhu rihagarare.”
Iyi baruwa aba badepite bandikiwe ivuga ko bitumvikana uburyo umunyafurika ajya kwivanga mu bibazo by’u Bufaransa, ko bagiyeyo bashaka kubwungukiraho. Ivuga ko bari bakwiye kuguma muri Afurika bakayiteza imbere.
Mu magambo mabi akubiye muri iyi baruwa harimo n’ibitutsi by’uko aba badepite ari ibyana by’ingurube z’umukara, ko Hervé Berville yarokotse imihoro mu Rwanda n’andi magambo akarishye y’irondaruhu.
Depite Berville ati :“Ni ibikorwa bibi bidasanzwe, ni irondaruhu risesuye tugomba kurwanya ryibasira igice gito cy’abantu ndetse rishobora no kuba ribi kurushaho. Ubona ko muri iki gihe hari abantu batumva ko uwavukiye ahandi ndetse ufite n’irindi bara ry’uruhu yahagararira igihugu. Tugomba guhangana nabyo tukabirwanya.”
Aba badepite biyemeje guhuriza hamwe bakamagana iri rondaruhu bari gukorerwa, bagamije kwirinda no kurengera abandi benshi bahura naryo.
Berville yavuze ko bidakwiye ko umuntu acibwa urubanza harebewe ku ibara ry’uruhu rwe, idini cyangwa imiterere ye ijyanye n’igitsina. Ati “Ako si ko gaciro k’u Bufaransa.”
Hamwe n’itsinda rigari ry’abadepite ba En Marche!, Hervé Berville na bagenzi be bahisemo kwibumbira hamwe ngo bamagane iri rondaruhu.
Uruganje
Ni byiza, naze arisanga iwabo, muzareke tumuhe n’izina ry’irinyarwanda, tunamwingine yogoshe iriya misatsi kuko si indangagaciro y’umuco wacu ku bagabo n’abasore biyubashye.