• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Magufuli yocyejwe igitutu ashinjwa kuniga ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo

Perezida Magufuli yocyejwe igitutu ashinjwa kuniga ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo

Editorial 18 Apr 2018 POLITIKI

Perezida wa Tanzaniua, John Pombe Magufuli, akomeje kunengwa kuniga ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, ni nyuma y’uko igihugu cye mu kwezi gushize gitoye itegeko rishya ryo kugenzura ibitangazwa kuri internet.

Iri tegeko ritegeka abantu bose bafite imiyoboro yo gutangaza amakuru ‘blog’ ndetse na radiyo na televiziyo zikorera kuri internet kwaka uruhushya rwo gukora kandi bakajya bishyura amadolari 900 ku mwaka mbere y’uko bagira icyo batangaza. Ibi byiyongeraho kugenzura ibitangazwa ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi kuri internet.

Riha uburenganzira guverinoma kwambura uruhushya uwo ari we wese washyira kuri internet ibintu biteza imyivumbagatanyo cyangwa akajagari muri rubanda. Abafite blog bo bakazajya banacibwa ihazabu kugera ku 2200 by’amadolari.

Benshi banenze iri tegeko bavuga ko aya mafaranga ari umurengera, yashyizweho na Perezida Magufuli agamije gukomeza gucecekesha abo batavuga rumwe.

Umusesenguzi mu bijyanye na politiki, Jenerali Ulimwengu, yabwiye DW ko ari umugambi ukomeje wo gushaka kuniga ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n’itangazamakuru muri Tanzania.

Yagize ati “Twavuga ko ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo muri iki gihugu burimo kugenda bunigwa mu buryo bukomeye.”

Muri Tanzania hari ibitangazamakuru byafunzwe igihe kirekire. Mu 2017 gusa ibitangazamakuru bine byandika ku mpapuro byarahagaritswe ibindi bifungwa burundu. Harimo ikitwa Tanzania Daima, cyahagaritswe iminsi 90, gishinjwa gutangaza amakuru y’ibinyoma mu nkuru cyakoze ku miti igabanya ubukana bwa Sida.

Ikinyamakuru Nipashe cyahagaritswe amezi atatu nyuma yo gutangaza inkuru itaraguye neza Perezida Magufuli. Bamwe mu banyamakuru batawe muri yombi abandi baburirwa irengero.

Umuyobozi w’umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka (RSF), muri Afurika, Arnaud Froger, yavuze ko ibirimo gukorwa muri Tanzania ari ukuniga ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

Yagize ati “Niba Tanzania igamije kwica itangwa ry’amakuru hakoreshejwe internet, ntibagomba kwitwaza ikindi. Nka RSF dutewe impungenge n’ibimaze gukorwa ku ngoma ya Magufuli kuva mu 2015, amaradiyo menshi yarafunzwe, umunyamakuru w’inkuru zicukumbuye, Azori Gwanda yaburiwe irengero amezi atanu arashize, abanditsi n’abanyamakuru barashinjwa ibyaha.”

Yakomeje avuga itegeko ryo kugenzura ibitangazwa kuri internet ari ‘indi ntambwe yo kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru muri Tanzania.’

Perezida Magufuli kuva yajya ku butegetsi anengwa kwambura ububasha amategeko agenga ubwisanzure bw’itangazamakuru, aho yahaye ububasha polisi n’abayobozi muri Guverinoma bwo kwibasira ibitangazamakuru.

2018-04-18
Editorial

IZINDI NKURU

Congo Brazzaville: Perezida Kagame asanga Afurika itatera imbere abaturage batagenderana

Congo Brazzaville: Perezida Kagame asanga Afurika itatera imbere abaturage batagenderana

Editorial 11 Sep 2019
Kwagura Imikoranire ndetse n’Ubufatanye niyo Ntego y’ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Mugenzi we Touadéra

Kwagura Imikoranire ndetse n’Ubufatanye niyo Ntego y’ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Mugenzi we Touadéra

Administrator 24 Nov 2025
Burundi: Nkurunziza yakamye ikimasa, Abadiventisiti bari batawe muri yombi barekuwe

Burundi: Nkurunziza yakamye ikimasa, Abadiventisiti bari batawe muri yombi barekuwe

Editorial 18 May 2019
Uganda: Kuki dukomeje kubona ibinyoma ku Rwanda?

Uganda: Kuki dukomeje kubona ibinyoma ku Rwanda?

Editorial 13 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryagaruje amafaranga asaga miliyoni 400 y’imisoro mu mezi ane ashize
Mu Mahanga

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryagaruje amafaranga asaga miliyoni 400 y’imisoro mu mezi ane ashize

Editorial 22 Nov 2016
Ubutumwa AREF yageneye Abarimu bose bakoresha ururimi rw’igifaransa mu Rwanda.
INKURU NYAMUKURU

Ubutumwa AREF yageneye Abarimu bose bakoresha ururimi rw’igifaransa mu Rwanda.

Editorial 31 Mar 2019
Tariki 12 Kamena 1994: Ingabo za FPR Inkotanyi zafashe Umujyi wa Gitarama
Mu Rwanda

Tariki 12 Kamena 1994: Ingabo za FPR Inkotanyi zafashe Umujyi wa Gitarama

Editorial 12 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru