• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe na Perezida Mokgweetsi Masisi wa Bostwana bashimiye Perezida Kagame kubera uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba Cabo Delgado

Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe na Perezida Mokgweetsi Masisi wa Bostwana bashimiye Perezida Kagame kubera uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba Cabo Delgado

Editorial 01 Mar 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Perezida Emerson Munangagwa na Perezida Mokgweetsi Masisi bashimiye igihugu cy’u Rwanda ku ruhare rwacyo mu kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado mu gihugu cya Mozambique. Ibi byatangajwe mu itangazo ryasohotse muri week end ishize nyuma y’inama y’iminsi ibiri yahuje ibyo bihugu byombi mu gihugu cya Zimbabwe.

Nkuko bigararaga mu itangazo “Abakuru b’ibihugu byombi bashimiye Perezida Kagame kuba yaremeye kohereza ingabo muri Cabo Delgado mu kurwanya iterabwoba”

U Rwanda ntabwo rubarizwa mu muryango uhuza ibihugu byo mu majyepfo y’Afurika SADC ariko hari uburyo bashyizeho imikoranire.
Mu ntangiriro za Gashyantare uyu mwaka, ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique batangiye kugaba ibitero ku byihebe mu bice bya Pundanhar na Nhica do Ruvuma bigamije kubihashya muri utwo duce byari byarahungiyemo.
Ibi bitero bigamije guhashya ibyo byihebe byo mu mutwe wa Al Sunnah wa Jama’ah byari byarahahungiye bivuye mu mashyamba ya Mbau, Siri I n’ahandi byari byirukanywemo n’Ingabo z’u Rwanda.

Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’Igisirikare cya Mozambique bagabye ibitero bigamije gutsinsura burundu ibyo byihebe mu bilometero 55 uvuye mu Mujyi wa Palma.

Aho ibyo bitero byagabwe, ni ahantu hasanzwe hari imirima y’imyumbati. Ibyihebe byari byarafashe ako gace aba ariho byihisha.
Ingabo za SADC ziri mu butumwa muri Mozambique zari zamenyeshejwe n’iz’u Rwanda ko hari ibyo bitero kugira ngo zikumire ko abo barwanyi bambuka bagahungira mu kindi gice.

Ukuriye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Maj Gen Innocent Kabandana, yasuye izo ngabo mu gace ka Pundanhar nyuma y’aho zari zimaze kukirukanamo umwanzi.

Yashimye izo ngabo, azisaba gukomeza kuba maso, bakarangwa n’ikinyabupfura kugira ngo bakomeze gukora inshingano zabo neza.
Perezida Kagame yatangaje ko Inzego z’Umutekano z’u Rwanda kuva zagera muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021, zagize uruhare mu gutuma igice kinini cya Cabo Delgado kibona umutekano.
Yagaragaje ko ikibazo kimaze gukemuka nibura ku kigero cya 85%. Ati “Ingabo z’u Rwanda, Abapolisi, izindi nzego zose zagiyeyo zikorana n’Ingabo za Mozambique […] nka 85% [ikibazo] cyarakemutse, 15% uduce duto tw’aba bantu basigaye, bahunze bajya mu bindi bice batari barimo ubu barabakurikirana kugira ngo naho bahasukure neza.”
Muri iki gihe, ugeze i Cabo Delgado, ubuzima bwatangiye kugaruka ku buryo abaturage basubiye mu mirimo yabo, barahinga, baracuruza ndetse mu minsi ishize amashuri yarafunguwe mu Mujyi wa Palma.

2022-03-01
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Igipolisi cyataye muri yombi abakekwaho kwica mwishywa wa Museveni

Uganda: Igipolisi cyataye muri yombi abakekwaho kwica mwishywa wa Museveni

Editorial 01 Oct 2019
Kamonyi: Abanyeshuri b’ishuri ribanza rya Gihinga bigishijwe uburyo bwo kugenda mu muhanda

Kamonyi: Abanyeshuri b’ishuri ribanza rya Gihinga bigishijwe uburyo bwo kugenda mu muhanda

Editorial 15 Feb 2016
#Tora FPR : …..iziko aho iri bushakire  irabwiyunyuguza. “Intare” ntikunda kwanduranya – Kagame

#Tora FPR : …..iziko aho iri bushakire irabwiyunyuguza. “Intare” ntikunda kwanduranya – Kagame

Editorial 23 Aug 2018
“Ingabire Victoire ntiyakwemera uruhare rwa nyina muri Jenoside yakorewe Abatutsi na nyiri ubwite aruhakana” Abarokotse Jenoside muri Butamwa

“Ingabire Victoire ntiyakwemera uruhare rwa nyina muri Jenoside yakorewe Abatutsi na nyiri ubwite aruhakana” Abarokotse Jenoside muri Butamwa

Editorial 22 Jun 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Icyo Depite Gatabazi yavuze k’ urupfu rwa  Mukayisenga
Mu Rwanda

Icyo Depite Gatabazi yavuze k’ urupfu rwa Mukayisenga

Editorial 12 Jun 2017
Imwe mu mikino ndetse n’amarushanwa byari biteganyijwe mu mikino y’amaboko ya Volleyball na Basketball yasubitswe by’agateganyo.
Amakuru

Imwe mu mikino ndetse n’amarushanwa byari biteganyijwe mu mikino y’amaboko ya Volleyball na Basketball yasubitswe by’agateganyo.

Editorial 30 Jun 2021
Amaherezo y’Inzira ni mu nzu, umwicanyi Ndereyehe azoherezwa mu Rwanda
Amakuru

Amaherezo y’Inzira ni mu nzu, umwicanyi Ndereyehe azoherezwa mu Rwanda

Editorial 18 Dec 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru