• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Mnangagwa yashinje inkoramutima za Grace Mugabe gutera igisasu aho yiyamamarizaga

Perezida Mnangagwa yashinje inkoramutima za Grace Mugabe gutera igisasu aho yiyamamarizaga

Editorial 27 Jun 2018 POLITIKI

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yashyize mu majwi abantu ba hafi ba Grace Mugabe, umugore wa Robert Mugabe wahoze ayobora iki gihugu, ko bari inyuma y’iterwa ry’igisasu giheruka guturikira aho yari ari kigamije kumuvutsa ubuzima.

Icyo gisasu cyaturikirijwe kuwa Gatandatu tariki 23 Kamena 2018 ubwo Perezida Mnangagwa yari mu bikorwa byo kwiyamamaza muri White City stadium ahitwa Bulawayo, maze abantu babiri bakahasiga ubuzima abandi bagera kuri 49 barakomereka.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Perezida Mnangagwa yavuze ko akeka itsinda ry’abayobozi ryiyise G40 rigizwe n’abanyapolitiki bo mu Ishyaka rya Zanu-PF, bari bafite umugambi wo gushyigikira ko Grace yasimbura umugabo we ku butegetsi, ariko igisirikare kikaza kubyitambika.

Gusa Mnangagwa ntiyashyize mu majwi Grace ubwe, ngo amushinje ko yagize uruhare muri icyo gitero cyari kimuhitanye.

Yagize ati “Sinzi niba ari umuntu umwe ariko ntekereza ko bari benshi barenze umwe. Ndakeka ko ari igikorwa cya politiki y’abantu bamwe bafite umutima mubi.”

Mnangagwa ariko yagarutse kuri Grace, avuga ko ari umuntu wakunze kumutuka, anashimangira ko adashobora kwizera umuntu wemeye gukoreshwa n’itsinda ry’abantu babi akajya avuga ibintu bidafite ishingiro.

Perezida Mnangagwa yavuze ko ari igitero cyari kigamije kumuhitana mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe ku wa 30 Nyakanga 2018.

Umugabo wa Grace, Robert Mugabe yakuwe ku butegetsi mu mwaka ushize nyuma y’imyaka 37 yari abumazeho nyuma y’amakuru yacicikanaga ko umugore we ashaka kumusimbura; ibi byatumye ingufu za gisirikare zikoreshwa mu kumuvanaho.

Mnangagwa w’imyaka 75 wafashe ubutegetsi mu Ugushyingo yari amaze igihe yarirukanwe ku mwanya wa Visi Perezida, uburyo bwafashwe nko guharurira inzira Grace Mugabe yo kumugeza ku butegetsi.

Nubwo amatora yo ku wa 30 Nyakanga 2018 azaba ahanganishije ishyaka rya Zanu-PF rihagarariwe na Mnangagwa na Movement for Democratic Change (MDC) iyobowe na Nelson Chamisa w’imyaka 40, abakandida barenga 20 ni bo bahanganiye umwanya wo kuyobora Zimbabwe.

2018-06-27
Editorial

IZINDI NKURU

Laurent Gbagbo yasabye ICC kumugira umwere

Laurent Gbagbo yasabye ICC kumugira umwere

Editorial 26 Jul 2018
Komisiyo y’Amatora yakiriye kandidatire ya Dr Frank Habineza

Komisiyo y’Amatora yakiriye kandidatire ya Dr Frank Habineza

Editorial 12 Jun 2017
“Ndigabo” ya Ramaphosa itumye abasirikari igihumbi ba SADC bahera mu biganza bya M23

“Ndigabo” ya Ramaphosa itumye abasirikari igihumbi ba SADC bahera mu biganza bya M23

Editorial 17 Feb 2025
Ipfundo ry’ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Ali Bongo wa Gabon

Ipfundo ry’ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Ali Bongo wa Gabon

Editorial 14 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyarwanda basigaye bakoreshwa uburetwa muri Uganda ” UBUHAMYA “
ITOHOZA

Abanyarwanda basigaye bakoreshwa uburetwa muri Uganda ” UBUHAMYA “

Editorial 11 Feb 2019
Uganda: Gen Kayihura Yabajijwe Inkomoko Y’imbunda Zisaga 20000 N’uko Yazihaye Abasivili Basaga 7,000
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Gen Kayihura Yabajijwe Inkomoko Y’imbunda Zisaga 20000 N’uko Yazihaye Abasivili Basaga 7,000

Editorial 07 Jul 2018
Ntawe ukwiriye kuziza Umunyarwanda icyo aricyo cyangwa icyo yemera – Kagame
Mu Mahanga

Ntawe ukwiriye kuziza Umunyarwanda icyo aricyo cyangwa icyo yemera – Kagame

Editorial 09 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru