Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni avuga ko Leta ya Congo, yashyizweho na Bagashakabuhake nyuma yo kwica intwari Patrice Lumumba.
Perezida Museveni yatangaje ibi, ubwo yitabiraga inama y’ishyaka SPLM (Mouvement populaire de libération du Soudan) yatumiwemo na Perezida Salvir Kiir wa Sudani y’Epfo nk’umushyitsi w’imena, ku wa Kane tariki ya 3 Gicurasi 2018.
Perezida Museveni umaze imyaka 32 ayobora Uganda, avuga ko Congo itayobowe n’umunyecongo ufite intekerezo nk’iza Lumumba, ahubwo ko iyobowe n’abo bagashakabuhake bakoresha.
Ati “Ibihugu bya ba Gashakabuhaje byaraje byica Lumumba mu 1960, bimushinja kuba umukominisiti (communiste), biramwica kuko atari baringa, bamaze kumwica bashyiraho uw’agakingirizo, kuva ubwo Loni iri muri Congo”.
Nk’uko ikinyamakuru Jeune Afrique kibitangaza, ngo ntabwo ari inshuro ya mbere Perezida Museveni w’imyaka 73 anenze imikorere ya Loni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubwo ingabo za Loni (MONUSCO) zishinzwe kugarura amahoro muri Congo, zagabwagaho igitero mu Ukuboza 2017, muri Kivu y’Amajyaruguru, abasirikare 15 bakomoka muri Tanzania bakahasiga ubuzima, nyuma y’iminsi itatu icyo gitero kibaye, Museveni yahise anenga imikorere y’ingabo za Loni ndetse anashimangira ko zitera inkunga inyeshyamba za ADF/Nalu zimurwanya.
Icyo gitero cyaguyemo abasirikare ba Tanzania 15 abandi 54 bagakomereka, byatangajwe ko cyagabwe n’inyeshyamba za ADF/ Nalu z’abasilamu, zikomoka muri Uganda, zikaba zirwanira mu mashyamba ya Congo.
Izi ngabo za Loni, Perezida Museveni anenga zimaze imyaka isaga 20 ku butaka bwa Congo.