Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yavuze amagambo akarishye ku barimu ba Kaminuza ya Makerere baherutse kwigaragambya bigatuma uyu mukuru w’igihugu yanzura ko Kaminuza ifungwa. Perezida Museveni yahagurukiye aba barimu, ashimangira ko ibi adashobora kubyihanganira.
Kuwa Kabiri tariki 1 Ugushyingo 2016, nibwo Kaminuza ya Makerere yafunzwe nyuma yo kuba isibaniro ry’abanyeshuri bigaragambyaga binubira kuba nta barimu babigisha babona. Impamvu y’ibura ry’abarimu, nayo ni iy’uko abo nabo bari bigaragambije bavuga ko hashize igihe kirekire badahabwa agahimbazamusyi kabo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Perezida Museveni yavuze ko Leta ya Uganda yagiye ikora ibishoboka byose ikazamura imishahara y’abarimu bo muri Kaminuza, bityo akaba atumva ukuntu bananirwa kwihangana mu gihe Leta irimo kugerageza gukemura ikibazo cy’abo cy’agahimbazamusyi bataboneye igihe.
Perezida Museveni ati: “Iyo si imyitwarire myiza, biragayitse kubona abarimu batigisha, bakanasabwa ko basubira mu kazi bakabyanga. Twagombaga gufunga Kaminuza tukabanza gufata umwanzuro. Gusa ndashaka kubabwira ko tutazongera kwihanganira iki kinyabupfura gicye. Birarangiye ibi, nta mikino. Ntabwo wakwihanganira umuntu ushaka gutesha umutwe Leta, umuntu uvuga ngo niba mutampaye amafaranga nonaha nanjye ngiye guteza impagarara mu gihugu. Oya, oya ibyo si imuco myiza.”
Perezida Museveni yabwiye abanyamakuru ko ashaka ko Kaminuza ya Makerere yongera gufungurwa mu gihe cya vuba kugirango abanyeshuri badakomeza gutakaza amasomo yabo.
Perezida Yoweri Museveni mu kiganiro n’Abanyamakuru
Muri iki kiganiro kandi, mu bindi Perezida yagarutseho harimo n’ibijyanye no guca abacuruzi babunga mu mihanda, nk’abo mu Rwanda dusanzwe twita abazunguzayi, ubusanzwe muri iki gihugu bakaba bacuruzaga nta kibazo. Ubu ariko nabo bagiye guhagarikwa, kuko Museveni yabwiye abayobozi b’umujyi wa Kampala gukaza ingamba zizatuma ubucuruzi bwo ku mihanda bucika, kuko bubangamira abacururiza mu maduka baba batanze imisoro yabo ngo nabo bacuruze batere imbere.