Umwuka ukomeje kuba mubi cyane muri RNC kuko uvuze Sankara, ahita yirukanwa kuri platforms za RNC, nkuko biherutse kugendekera Leah Karegeya, umugore wa Patrick Karegeya yirukanwe mu ma group whatsapp yose ya RNC ngo kuko yamaze kubona ko uyu mutwe nta kiza ushakira abanyarwanda uretse gukomeza kubicira Uganda no kubakorera iyicarubozo bikozwe na CMI na ISO zikorana ku buryo bweruye na RNC.
Ubusanzwe Karegeya Leah akoresha telefone +1 (865) 3098173 yashyamiranye na Jean Paul Turayishimye ukorera Radio Itahuka, akaba n’ umuvugizi w’uyu mutwe w’iterbwoba [ RNC ], ariko akaba akunda kwiyita Bisamaza kuri za Facebook, uko gushyamirana no kutumva ibintu kimwe Jean Paul Turayishimye ahita amukura ku mbuga zose.
Uwo muriro watangiye kwaka ku mbuga nkoranyambaga za RNC bitewe n’uko ngo Leah yaba ashyigikiye Sankara na we wahoze muri RNC, agahitamo kwitandukanya na yo kubera ubugome n’ubugambanyi bw’abayiyobora.
Sankara, mbere y’uko ahunga yari amaze kwirukanwa muri Kaminuza, idosiye ye yayigejeje ku nzego zose no mu rwego rw’Umuvunyi ndetse no mu za gisirikare ariko Lwakabamba wayoboraga UNR, aramutsembera amwangira gusubira kwiga i Butare gusa amwemerera ko yajya kwiga ahandi akazazana amanota hanyuma Kaminuza y’u Rwanda ikamuha impamyabumenyi nk’uwayizemo nibwo kugana muri ULK.
Sankara ya menyekanye atangiye kureshya urubyiruko mu Rwanda rurimo umuhanzi Kizito Mihigo, Ntamuhanga Cassien wayoboraga Radio Ubuntu Butangaje na Niyomugabo Nyamihirwa Gerald, abashora mu bikorwa bya RNC muri Afrika y’Epfo. Nyirabayazana w’urwango hagati ya Kayumba na Sankara ni uko Kayumba nta nyungu za Politike yabonaga muri Sankara, ariko yakomeje ku mwiyegereza, kubera utugambo turyoshya akarimi ka Sankara, amubwira byose kuko yabonaga urubyiruko rumukunda, [Kayumba yamwitaga Bikindi wa RNC] kuko yamubonagamo iturufu ikomeye ku rubyiruko, byaje kurangira Sankara amenyanye n’ umukobwa wa Kayumba waruri mu biruhuko kwa se muri Afrika y’epfo kuko batabana, Kayumba ngo yari yasabye umwana ko yaza gusuhuza urubyiruko rw’abagize RNC mu nama yarwo yabereye I Cap Town.
Kayumba Nyamwasa na Brigadier Abel Kandiho wa CMI
Sankara mu gushyanuka kwe no kwishyira hejuru yahise atangira kureshyareshya umukobwa wa Kayumba munama, kuko yumvaga kumenyana nawe byaba iturufu yamugeza mu myanya myiza muri RNC. Ibintu byaje gukomera igihe Kayumba yazaga gukeka ko Sankara [Bikindi] n’iko kazina Kayumba yita Sankara ko amusambanyiriza umwana.
Sankara akimenya ko Nyamwasa yabimenye kandi ko atari bubikire yahiye ubwoba kuko aziko Kayumba nta nama n’ imwe yarangira atavuze ijambo “Kwica”.
Mu gihe hari gahunda yo kwirukana burundu Calixte Sankara muri RNC, Sankara arabimenya ahita amutanga avuga ko yasezeye muri RNC kubera amafuti ya Kayumba.
RNC yakomeje gushakisha uko Sankara ashobora kwicwa, akagwa I Burundi, aho Kayumba yohereje mu Burundi intasi ze.
Impamvu ikomeye ni uko Sankara yibye stratégie za RNC , yagombaga gukoresha ihungabanya umutekano mu Rwanda iturutse I Burundi iciye mu ishyamba rya Nyungwe, ariko Sankara, agatanguranwa avuga ko afite ingabo mu Nyungwe zagabye ibitero mu baturage ku Kitabi.
Mugihe hongeye kuvuka ibibazo muri RNC, byo kutumva ibintu kimwe cyane kubibazo bya Uganda n’u Rwanda, nibwo havutse ibibazo birimo ubugambanyi no kwigizanyayo kuri za Group za Whatsapp na Facebook. Ariko Uganda yahisemo kuzimya uwo muriro itanga umuhuza w’iki kibazo cyane cyane ikibazo cya Sankara na Kayumba biciye muri Brigadier Abel Kandiho uyobora urwego w’ubutasi bwa gisilikare CMI.