Iyo witegereje amashusho y’igikorwa cyabereye Luanda kuwa Gatatu tariki 21 Kanama 2019 ndetse ukanareba inyandiko yahasinyiwe n’abakuru b’ibihugu batanu bakabyishimira bafatanye ikiganza mu kindi, Museveni ari kure cyane ya Perezida Kagame ushatse wahita ukeka ikizava muri ayo masezerano benshi bahamya ko ari nkamwe y’Arusha.
Ushobora kandi gukeka ko uyu munsi wari uw’amateka mu mibanire y’u Rwanda na Uganda nk’uko na benshi mu basesenguzi babigarukaho, ariko byinshi biri guca amarenga ku kuba urwishe ya nka rukiyirimo.
Mu masaha macye mbere y’isinywa ry’amasezerano ya Luanda, Umunyarwanda witwa Nunu Johnson wari umaze iminsi ari mu ibohero rya CMI yapfuye azize iyicarubozo yakorewe.
Uyu Nunu ni umwe muri benshi bamaze kwicwa hakoreshejwe uburyo bw’iyicarubozo ndengakamere. Abandi amagana barimo Rutagungira Rene, bafungiye hirya no hino mu mabohero ya CMI muri Uganda, nta kugezwa imbere y’ubutabera cyangwa ngo bemererwe gusurwa no guhura n’abunganizi mu by’amategeko.
Iyicarubozo bakorerwa ni ndengakamere kuko hari nk’abagore b’abanyarwanda bakuyemo amada bakubiswe bambuwe ubusa, badubikwa mu mazi bacuramye ndetse banafatishwa umuriro w’amashanyarazi mu bitsina. Abandi bakoreshwa imirimo y’uburetwa ikiboko kirisha n’ibindi bikorwa ndengakamere byinshi.
Mu gihe abasesenguzi barimo guhishura andi makuru y’ukuntu Museveni yokejwe igitutu na bagenzi be barimo Perezida wa Angola João Lourenço wari watumije inama, akanayihagarikira ndetse na Denis sasou Nguesso wa Congo Brazzaville wabijemo ku munota wa nyuma kuko Museveni, yari yananiranye, atifuzaga gusinyira ibirego ashinjwa n’u Rwanda, ariko ku munota wanyuma akaza kwemera kubisinya bya nyirarureshwa kubera kotswa igitutu n’abakuru bibihugu bagenzi be.
Ari naho abasesenguzi bahera bavuga ko Museveni atazashyira mubikorwa ibyayo masezerano kuko ibiyakubiyemo atabyemera.
Mugihe bigitegerejwe ko ariya masezerano ashyirwa mu bikorwa, ibimenyetso by’ibanze byahise byigaragaza biteye inkene.
Amasaha macye nyuma y’isinywa ry’amasazerano, Uganda yatangije igisa n’intambara ku bitangazamakuru byo mu Rwanda bikorera kuri internet, itegeka amasosiyete y’itumanaho yose akorera muri icyo gihugu kuniga imbuga nyinshi zirimo Igihe.com , The New Times, Rushyashya na Virungapost, ariko u Rwanda ruza gutabara mu gukemura iki kibazo n’ikimwaro kinshi Museveni ategeka ko izo mbuga za internet zigenga zo mu Rwanda zifungurwa.
Ku mugoroba wo kuri uyu wambere taliki ya 26 Kanama 2019 nibwo Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yafashe umwanya asubiza ibibazo yabajijwe ku mbuga nkoranyambaga ze akoresha Facebook&twitter,…) arangije atangaza ibisubizo ku bibazo byose yari yabajijwe harimo n’ikimubaza ku iyicwa rubuzo rikorerwa abanyarwanda babarizwa mu Gihugu ayoboye n’imikoraniye ye na Kayumba Nyamwasa utavuga rumwe na leta y’u Rwanda.
Perezida Museveni mu gusubiza umuturage wamubajije ku iyica rubozo rikorerwa Abanyarwanda muri Uganda no kuba igihugu ayoboye gifasha imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda nka RNC ya Kayumba Nyamwasa, ariko yirinda kugira icyo abivugaho gusa avuga ko ari ikibazo cyaganiriweho n’abakuru bibihugu bitandukanye birimo abo mu Karere n’abandi.
Perezida Museveni asubiza EriRwanda wamubarije iki kibazo kuri twitter yagize ati:
“ N’ibitutsi byinshi uwitwa EriRwanda, yanshinjije kwica urubozo Abanyarwanda baba muri Uganda no gutera inkunga Kayumba. Ibi byose twabiganiriyeho n’abandi bakuru b’Ibihugu batari Prezida Kagame gusa ahubwo n’abandi ba Perezida bo mu Karere barimo Perezida Kenyatta (Kenya), Lorenco(Angola), Tshisekedi (RDC), Magufuli (Tanzania) na Sassou Nguesso (Congo ). Nanze kuganira ibibazo biri hagati y’Ibihugu mu itangazamakuru no ku mbugankoranyambaga.”
Si ubwambere Perezida Museveni yanze gusubiza abamubajije ibibazo bya politiki biri hagati y’u Rwanda na Uganda mu ruhame kuko no mu mezi ashize umwe mu baturage ba Uganda yamubarije i Kabale nabwo ikibazo gisa n’iki asubiza ko ibibazo bihari atari ibyo kuganirira mu bitangazamakuru.
Urwanda na Uganda n’ubwo biherutse gusinyana amasezerano yo gukemura ibazo bafitanye, aya maseszerano yasinyiwe mu gihugu cya Angola kuwa 21 Kanama 2019 ariko, arakemangwa kuko kuva ayo masezerano yasinywa nta tandukaniro umuturage w’ibihugu byombi arabona kuva aho asinyiwe na mbere yuko asinywa. Nta Munyarwanda wemerewe kwambuka umupaka ngo ajye muri Uganda.
Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda Amb Olivier Nduhungirehe yabwiye Itangazamakuru ko n’ubwo u Rwanda na Uganda byasinye amasezerano arimo ingingo y’uko ibihugu byombi bisubukura guhahirana, ngo ntibivuze ko Abanyarwanda bagomba gutangira kujyayo. Ngo babe baretse abahafungiwe bitanyuze mu mategeko babanze bafungurwe.
Ati: “None se twabwira Abanyarwanda gusubira Uganda kandi abafashwe ku buryo butemewe n’amategeko batarafungurwa? Nibabanze babafungure, ibindi bizakurikira.”
Amb Nduhungirehe avuga ko ikibazo hagati y’u Rwanda na Uganda atari icy’umupaka ahubwo ari icy’umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwanda batuye muri Uganda.
Yagize ati: “ Ariko ikibazo ntitukakigire icy’umupaka . Ikibazo mbere na mbere n’icy’umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwanda batuye Uganda. Icyo kibazo nigikemuka, n’ibindi bizakemuka.”
Olivier Nduhungirehe avuga ko ibikubiye mu masezerano yasinyiwe Luanda muri Angola kuri uyu wa Gatatu bisobanutse kandi ko abayasinye buri ruhande rufite icyo rusabwa.
Ngo nibyubahirizwa bigashyirwa mu bikorwa cyane cyane ibikubiye mu ngingo ya a), b) na c), umubano uzagaruka mu nzira nziza.
Ingingo ya mbere agaka ka ‘a’ kagira gati: “buri gihugu kigomba kubaha imipaka n’ubusugire bw’ikindi kandi hakirindwa guhungabanya ubusugire bw’ibihugu bituranyi”
Agaka ka ‘b’ kagira gati: “buri gihugu kigomba kwirinda ibikorwa byahungabanya umutekano w’ikindi cyangwa icyo bituranye, kikirinda ibintu byose byatuma kigaragara mu ishusho yo guhungabanya ikindi, kandi kikirinda gutera inkunga y’amafaranga, ibikoresho…umutwe cyangwa imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya ikindi bihuriye kuri aya masezerano.”
Agaka ka ‘c’ k’iyi ngingo kavuga ko buri gihugu kigomba kubahiriza uburenganzira bw’abaturage b’ikindi gihugu ariko bakibamo cyangwa bagikoreramo imirimo runaka bagataha iwabo, bagahabwa uburenganzira hashingiwe ku mategeko agenga igihugu batuyemo cyangwa bakoreramo.
Beatrice Bongwa
Fora: Mu bihugu byombi Urwanda na Uganda, ni ikihe gihugu cyahungabanyije umutekano w’ibindi bihugu kurusha ikindi?