Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yategetse CP Moses Kafeero, ukuriye igipolisi muri Kampala, gukaza umutekano w’umupfakazi wa AIGP Andrew Kaweesi witwa Annet Kaweesi bivugwa ko yaba arimo kwakira ubutumwa bumutera ubwoba.
Amakuru aturuka mu nzego z’ubutasi agera ku rubuga Spyreports akaba avuga ko perezida Museveni yahaye CP Moses Kafeero amabwiriza yo kongera umutekano w’umugore wa Kaweesi nyuma yo kubwirwa ko nyuma y’itabwa muri yombi rya Gen Kayihura n’abo bakoranaga, hari abantu batangiye gutera ubwoba Annet Kaweesi (uri ku ifoto).
“Kuva Kayihura n’abapolisi be bakuru batabwa muri yombi, nakiriye telephone nyinshi zintera ubwoba ziturutse ku bantu ntazi bavuga ko bazanyica n’umuryango wanjye none ndashaka ubufasha bwa perezidansi”, aya ngo akaba ari amagambo akubiye mu butumwa bwohererejwe perezidansi ya Uganda.
Iyi nkuru ivuga ko Annet Kaweesi yahise yihutira gusaba ubufasha kuri perezidansi nyuma yo kubusaba polisi inshuro nyinshi ariko ntabubone.
Bikavugwa ko nyuma y’iyicwa rya Andrew Kaweesi, igipolisi cyahaye uburinzi umugore we ariko nyuma y’amezi 7 ngo Gen kayihura wari ugikuriye igipolisi agategeka ko abapolisi bamurindaga bava iwe kandi batabimumenyesheje.
Nyuma yo kwakira ubutumwa bwe, ngo perezida Museveni yasabye ko hagira igikorwa, aho amakuru aturka muri perezidansi ngo avuga ko perezida Museveni ubwe yafashe telephone agahamagara ukuriye igipolisi muri Kampala, Moses Kafeero akamutegeka kongera kurinda umuryango wa Kaweesi.
Amabwiriza akaba avuga ko abapolisi babiri bo mu mutwe ushinzwe kurwanya iterabwoba bazajya basimburana mu rugo rwa Kaweesi bakora uburinzi amanywa n’ijoro. Perezida Museveni kandi ngo yasabye Kafeero gutanga imodoka ya patrol izajya iherekeza Annet Kaweesi mu gitondo agiye ku kazi ndetse na nimugoroba atashye.
Amakuru akomeza avuga ko uyu mupfakazi wa Kaweesi yigeze kugerageza kubonana na Gen Kale Kayihura mbere y’uko yirukanwa ku mirimo ye ariko ntibimukundire. Amakuru ava mu gipolisi akavuga ko Gen Kayihura yumvaga umugore wa Kaweesi nta burinzi akwiye kuko nta wendaga kumugirira nabi.
Ubwo yasabwaga kugira icyo avuga kuri aya makuru, Denis Namuwoza, wungirije umukuru w’igipolisi muri Kampala, yemeje amabwiriza yatanzwe na perezida Museveni.
Yagize ati: “Ni ukuri twakiriye amabwiriza yo kohereza abapolisi babiri ku rugo rwa nyakwigendera Kaweesi muri Kulambiro.”
Yongeyeho ko n’umuyobozi wa polisi yo mu muhanda ya Kiira yahise ahabwa amabwiriza yo kohereza imodoka ya polisi izajya ifata Annet mu gitondo agiye ku kazi ndetse ikamugarura mu rugo nimugoroba atashye.
AIGP Andrew Felix Kaweesi wari umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda, yishwe kuwa 17 Werurwe mu mwaka ushize yiciwe mu ntambwe nkeya uvuye iwe ubwo yajyaga ku kazi mu masaha ya mugitondo. Ari we, umushoferi we ndetse n’uwari ushinzwe kumurinda nta n’umwe warokotse iki gitero cy’abantu bitwaje imbunda bataramenyekana neza na n’ubu n’ubwo hari benshi bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kubigiramo uruhare.