Perezida Nkurunziza w’u Burundi afatanije n’umufasha we batangihe amasengesho y’iminsi itandatu ngo basabire amahoro iki gihugu kiri mu bibazo bya politike guhera muri 2015.
Aya masengesho yatangirijwe mu ntara ya Kayanza kuri uyu wa kabiri taliki ya 26 Ukuboza 2017, akazajya aba buri munsi bikaba biteganyijwe ko azamara iminsi itandatu. Perezida Nkurunziza n’umufasha we akaba aribo bayobora aya masengesho.
Mu Burundi muri uyu mwaka wa 2017 turimo gusoza, hakomeje kuvugwa ibibazo birimo ibya politike, iby’ubukungu, ubutabera, kutumvikana mu biganiro by’amahoro, ihonyorwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu ndetse n’ibijyanye na kampanye yo guhindura itegeko nshinga.
Nkurunziza akaba afatanije aya masengesho n’umugambi we wo guhindura itegeko nshinga kugirango azabashe kwiyamamaza mu matora ataha y’umukuru w’Igihugu.