Isi yose yugarijwe n’icyorezi cya Virus ya Corona (COVI19) aho abagera hafi Miliyoni 3,5 bamaze kuyandura naho abarenga ibihumbi 244 bakaba barahitanywe niyi ndwara. Mu bihugu bitanu byambere iyi ndwara igaragaramo cyane ni Leta zunze ubumwe z’Amerika, Espanye, Ubutaliyani, Ubwongereza n’Ubudage.
Ku munsi w’Umurimo wizihizwa buri tariki ya mbere Gicurasi, Perezida Pierre Nkurunzia mugihe yashyikirizaga agashimwe umukobwa we wa Bucura, Dorcas Nkurunziza nk’umuntu ugira umwete, yatunguye abari bitabiriye ibyo birori avuga amagambo ateye ubwoba. Yagize ati “ Barababeshya, biriya bavuga barabeshya, nonese ko mwegeranye hari numwe warwaye? Mukomere Imana amashyi cyane. Ikiganza cy’Imana kiri kumwe n’Abarundi si ubwambere si ubwa kabiri”
Ibi ariko Perezida Nkurunziza arabivuga mu gihe ubutegetsi bwe buhisha imibare ijyanye niki cyorezo bukavuga ko bafite abantu 19 bagaragayeho COVID19 naho umwe ikamwica. Uyu umwe yahitanye babyemeye kuko yari umuntu uzwi kubera yakiniye amakipe menshi cyane haba mu Rwanda cyangwa mu Burundi.
Mu gihe kurwanya COVID19 ari ugushyira mu kato abaturutse ahagaragaye icyo cyorezo ndetse no gushakisha no gupima abantu bahuye n’abanduye, u Burundi bwemerako bwapimye abantu 648 kuva tariki ya 24 Werurwe kugeza tariki 2 Gicurasi. Ni ukuvuga hafi iminsi 40. Mu gihe ibindi bihugu bipima abarenga igihumbi ku munsi.
Koroshya imvugo no kubeshya imibare mu Burundi ni ukugirango kwiyamamaza kw’abakandida biyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika bikomeze kuko no guhagarika irushanwa ry’umupira w’amaguru bashyizweho igitutu n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA).
Muri uko kwiyamamaza kandi, mu masengesho yatangizaga kwiyamamaza k’umukandida wa CNDD FDD, Gen Maj Evariste Ndayishimiye, umugore wasenze yishimiye ko ibindi bihugu bifite COVID19 mu gihe u Burundi butayifite.
U Burundi ndetse na Tanzania, byiyongereye ku bihugu byabanje gusuzugura iki cyorezo twavuga nka Bresil. Naho Leta zunze ubumwe bw’Amerika zifite abarwayi miliyoni imwe n’ibihumbi 100 barenga, mugihe abagera ku bihumbi 244 bamaze kwitaba Imana kugeza uyu munsi, kandi umuntu wambere yagaragayeho ubwandu bwambere tariki ya 5 Werurwe 2020. Ni ukuvuga 57 gusa.