Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nyakanga 2018, mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itatu.
Itangazamakuru muri Mozambique ryatangaje ko Komite y’Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu yateranye ku wa Mbere w’iki cyumweru, ikemeza uruzinduko rwa Perezida Nyusi mu Rwanda nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga icyo gihugu kigenderaho.
Uruzinduko rwa Perezida Nyusi ruje nyuma y’urw’iminsi ibiri Perezida Kagame yagiriye muri Mozambique mu Ukwakira 2016.
Icyo gihe ibihugu byombi byemeranyije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano byemeranyijeho. Abakuru b’ibihugu banemeranyije gushyiraho itsinda rizakurikirana ibyo bikorwa rihagarariwe na Minisiteri z’ububanyi n’amahanga.
Mu nzego ibyo bihugu byagaragaje ubushake bwo gufatanyamo harimo ubuhinzi n’ubwikorezi bwo mu kirere, aho RwandAir yagombaga gutangiza ingendo muri icyo gihugu.
Icyo gihe Perezida Nyusi yijeje Perezida Kagame ko igihugu cye kitazigera cyemera ko ubutaka bwacyo bukoreshwa n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ni mu gihe gicumbikiye Abanyarwanda babarirwa mu bihumbi bitatu barimo impunzi.
Perezida Nyusi aheruka mu Rwanda muri Werurwe ubwo yari yitabiriye inama ikomeye ya AU yasinyiwemo amasezerano ashyiraho isoko rusange ry’Afurika, AfCFTA.