• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Paul Kagame yavuze ko nyuma y’ibihe bikomeye u Rwanda rwaciyemo, rwahisemo kubakira ku mahitamo y’aho rwifuza kugana

Perezida Paul Kagame yavuze ko nyuma y’ibihe bikomeye u Rwanda rwaciyemo, rwahisemo kubakira ku mahitamo y’aho rwifuza kugana

Editorial 19 Feb 2019 INKURU NYAMUKURU

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho mu kiganiro n’abayobozi mu by’ubucuruzi basaga 300, cyabereye mu Mujyi wa Charlotte muri Leta ya Carolina ya Ruguru, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Cyateguwe n’Umuryango wa Gikirisitu uharanira iterambere binyuze mu gushyigikira ba rwiyemezamirimo nyafurika mu kurwanya ubukene, Hiinga Inc.

Perezida Kagame yavuze ko amahano igihugu cyanyuzemo yanashibutsemo icyizere, abantu bakarangamira ahazaza heza haruta aho bari babayemo. Yagarutse ku bihe by’ubuhunzi abanyarwanda barimo na we ubwe bakuriyemo, bagakura bibaza byinshi ari nako bagerageza kubishakira ibisubizo binyuze mu rugamba rwo kwibohora rwatangiye mu 1990.

Nyuma y’imyaka ine urugamba rwo Kwibohora rutangiye habaye Jenoside yakorewe abatutsi yahitanye abasaga miliyoni imwe, igira ingaruka kuri buri munyarwanda mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo bibazo byasigiye abaturage amasomo yo gukora cyane bagamije kubikemura. Ubu umugabane wose ngo urajwe ishinga no gushaka ibisubizo ku bibazo ibihugu bifite, binyuze mu kwishyira hamwe.

Yakomeje ati “Ntabwo twemera guheranwa n’amateka yacu mabi kubera ko biramutse bibaye bityo, ni aho waguma. Ibyo twagerageje gukora ni ukugira ngo, yego twavanye amasomo muri ayo mateka, ariko ayo masomo akwiye kudufasha mu guhindura ahazaza hacu. Byanigishije abaturage kwiha agaciro ariko bakagaha n’abandi.”

“Mu Rwanda ntabwo dushobora guharanira iterambere ngo tugire uwo dusiga inyuma. Ntabwo byumvikana. Icyo tureba ni uburyo twakongerera ubushobozi abaturage bacu, kugira ngo buri wese tujyane mu iterambere. Ibyo bijyana n’ishoramari dukora mu burezi, ubuvuzi n’ibindi.”

Yanagarutse ku rugendo rw’ubwiyunge igihugu cyanyuzemo nyuma ya Jenoside, avuga ko ubusanzwe abantu bashobora gutandukana ariko bidakwiye ko umwe ashaka kwica mugenzi we kubera ko batandukanye.

Ati “Twagombaga kurenga uwo murongo udutandukanya ku buryo tugomba kubana. Ntabwo byoroshye kuko mu gihe twageragezaga ubwiyunge hari n’ababaga bavuga bati oya, dukeneye ubutabera. Guhuza ubwiyunge n’ubutabera bishobora kuba ari byo bintu bigoye cyane. Gusa tukabwira abahuye n’ibibazo tuti nimwe umuntu yagira icyo asaba kurusha abishe, mubabarire. Ntabwo tugomba kwibagirwa ariko tugomba kubabarira.”

Yashimangiye ko kubabarira birimo imbaraga, kuko bituma abaturage babasha kureba imbere bakima agaciro ibibatandukanya.

Yagaragarije abitabiriye iki kiganiro ko nyuma yo kwiyubaka ubu u Rwanda ari igihugu kibereye ishoramari, ashingira kuri raporo ngarukamwaka ya Banki y’Isi ku korohereza abakora ubucuruzi, aho u Rwanda mu 2004 rwatangiriye ku mwanya wa 150 ariko muri raporo ya 2019 ni urwa 29 ku Isi n’urwa kabiri muri Afurika. Rwabaye n’urwa mbere ku Isi mu gukora amavugurura menshi mu korohereza ubucuruzi.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo bitavuye gusa mu kwireba nk’igihugu gito kidakora ku nyanja kandi gifite amateka agoye, ahubwo bishingiye ku mahitamo akomeye u Rwanda rwakoze mu kwihitiramo ibirubereye.

Ati “Twaravuze tuti tugomba gukora amahitamo nubwo yaba agoye ku bijyanye n’ibyo tugomba gukora n’aho tugomba kugana. Nta mabwiriza tugenderaho, tugendera ku mahitamo yacu. Nta gitabo cy’amabwiriza dukurikiza gihari […] Tureba uburyo buri muntu yagira uruhare muri ayo mahitamo, iyo bibashije kudufasha tukabyungukiramo turabyishimira, tugakomeza. Iyo bidakunze ntawe dutunga agatoki, dusubiza amaso inyuma tukareba aho twakoze nabi n’uburyo twabikosora.”

“Ni ukugira ngo tudakora amakosa nk’ay’abandi. Hari aho twageze abantu bakaza bakakubwira ibyo ugomba gukora, kandi ibintu byagenda nabi akaba ari wowe bireba, bagahindukira bakabikugayira nubwo waba wakoze ibyo bakubwiye. Ni amasomo twavanye muri ibyo bihe bikomeye, tugakomeza kureba imbere.”

Perezida Kagame yagaragaje ko muri iki gihe u Rwanda rwazamuye inzego zose harimo n’abagore bagize 52% by’abaturage bose.

Ubu bagize kandi 61% by’abagize inteko ishinga amategeko, 50% by’abagize guverinoma na 44% by’abagize urwego rw’ubucamanza kandi bose bahembwa kimwe.

2019-02-19
Editorial

IZINDI NKURU

Lt Gen. Tumukunde niwe wari nyirabayazana y’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda

Lt Gen. Tumukunde niwe wari nyirabayazana y’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda

Editorial 26 Mar 2018
Ubusabe bw’umujenosiderikazi Paulina Nyiramasuhuko wifuzaga kurekurwa atarangije igihano bwatewe utwatsi

Ubusabe bw’umujenosiderikazi Paulina Nyiramasuhuko wifuzaga kurekurwa atarangije igihano bwatewe utwatsi

Editorial 11 Nov 2021
Perezida Kagame yahaye imbabazi abagororwa 52

Perezida Kagame yahaye imbabazi abagororwa 52

Editorial 11 Oct 2019
Nsabimana Callixte yabivuze byose, ubufatanye na MRCD na PDR Ihumure ya Rusesabagina wemeye miliyoni y’amadorali yo gutangiza urugamba

Nsabimana Callixte yabivuze byose, ubufatanye na MRCD na PDR Ihumure ya Rusesabagina wemeye miliyoni y’amadorali yo gutangiza urugamba

Editorial 29 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bane mu nyeshyamba zikomoka i Burundi bishwe n’igisirikare cya Congo
Mu Mahanga

Bane mu nyeshyamba zikomoka i Burundi bishwe n’igisirikare cya Congo

Editorial 25 Oct 2018
Abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baridegembya muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

Abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baridegembya muri Uganda

Editorial 19 Nov 2018
Djibouti yatsinze u Rwanda 1-0 hashakwa itike ya CHAN 2025, Amavubi ahita yongeramo abandi bakinnyi bane
Amakuru

Djibouti yatsinze u Rwanda 1-0 hashakwa itike ya CHAN 2025, Amavubi ahita yongeramo abandi bakinnyi bane

Editorial 27 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru