Yabitangaje kuri iki Cyumweru ubwo yitabiraga ibirori byo kwakira Musenyeri Antoine Kambanda nka Arikiyepisikopi wa Kigali wasimbuye Musenyeri Thaddée Ntihinyurwa wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Musenyeri Kambanda mu ijambo rye yavuze ko mu byo yifuza kugeraho ubwo azaba ayoboye Arikidiyosezi ya Kigali harimo no kubaka Katederali nshya.
Ati “Bakirisitu b’uyu mujyi, icyifuzo ni uko twazubaka ingoro y’Imana, Katederali y’uyu mujyi kandi ihesha Imana icyubahiro.”
Ubusanzwe Katederali ya Kigali iherereye mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge ahari Paruwasi ya St Michel.
Perezida Kagame yemeye inkunga mu kubaka iyo katederali, yongeraho ko bishobotse yanubakwa ahantu hashya.
Ati “Tuzafatanya kuyubaka, twubake katederali nziza kandi icyo gihe nibikunda twanayubaka ahandi hashya, ariko bizava mu bushake bwa Kiliziya cyangwa mu bwumvikane tuzaba twagize mu gutera inkunga tugere kuri icyo cyifuzo kandi bidatinze.”
Perezida Kagame kandi yashimye umubano mwiza uri hagati ya Kiliziya Gatolika na Leta y’u Rwanda, asaba ko wakomeza hagamije amahoro n’imibereho myiza y’abanyarwanda.
Mu 2017 nibwo Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Vatican agirana ibiganiro na Papa Francis, byasize Kiliziya isabye Imana imbabazi ku byaha byakozwe n’abayoboke bayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida Kagame yavuze ko byateje imbere umubano mwiza kandi ko bifuza ko ukomeza.
Yagize ati “Ibyo twarabishimye, turashimira Papa ko yashishoje bityo ibi byose bigashoboka kandi ku buryo bwo kudufasha kongera kubaka igihugu cyacu, umuryango nyarwanda. Iyi ntambwe ikomeye yatewe twese dusabwa kuyubakiraho mu bufatanye kugira ngo imibanire ya Kiliziya n’igihugu cyacu n’izindi nzego irusheho gusobanuka tudashingiye ku mateka ahubwo tureba ejo hazaza twese twifuza.”
Perezida Kagame mu muhango wo kwimika Musenyeri Kambanda wagizwe umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali
Musenyeri Kambanda wagizwe umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali yari umushumba wa Diyosezi ya Kibungo guhera mu 2013. Yabaye aragijwe n’iyo diyosezi mu gihe itarabona umushumba wayo.
Abaye umushumba wa gatatu uyoboye Arikidiyosezi ya Kigali kuva yashingwa mu 1976.
Btwenge
ARIKO. HARIBYO NIBAZA
BIKANYOBERA
BA. PREZIDA BAHEMBWA
AMAFARANGA ANGAHE?
IBINTU BATANGA MBONA
BYABA BIHABANYE NIMISHAHARA
YABO. UBWOSE ANDI BAYAKURAHEHE???
niyogihozo
Nyagasani asingingizwe ku bw’umushumba yadutoreye, utarumanda ntiyigande. Tumuhaye impundu kandi tumuri inyuma mu migambi myiza adufitiye