Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump agiye gukorwaho iperereza ryimbitse ku byo ashinjwa byo gusaba mugenzi wa Ukraine guhangana n’uwo ariwe wese umurwanya.
Perezida w’Inteko Nshingamategeko ya USA, Nancy Pelosi, avuga ko Perezida Trump ategerejwe kwiregura ku byo ashinjwa. Ku ruhande rwa Trump akabihakana avuga ko ari ukubeshyerwa.
Perezida Trump ashinjwa kugirana ikiganiro na mugenzi we wa Ukraine ngo akamutera ubwoba ko azahagarika imfashanyo ya gisirikare.
Aha rero ngo ni ugushaka ko Ukraine ikora iperereza ku bivugwa ko uwahoze ari uwungirije Perezida w’iki gihugu Joe Biden, n’umuhungu we Hunter bariye ruswa.
Bwana Trump aremeza ko yavuganye na Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine ku byerekeye Joe Biden, ariko akavuga ko yamuburiye ko ashobora guhagarika imfashanyo ya gisirikare ariko ko impamvu yavuzwe atari ukuri.
Pelosi avuga ko Bwana Trump “Yarenze ku amategeko”, akavuga ko ibyo yakoze bihabanye n’ibyo itegekonshinga rimwemerera.
Ati “Muri iki Cyumweru, umukuru w’igihugu yemeye ko yasabye Perezida wa Ukraine ko yafata ingingo yamworohereza muri politiki ye. Ategerejwe kwiregura”.
Nancy Pelosi ni uwo mu ishyaka ry’Aba Démocrates. Ku bwa Trump avuga ko bagamije kumuharabika ndetse ko bari bagambiriye kumubuza kujya mu nama ya Loni.
Arahakana ibyo ashinjwa agira ati “Nta n’ubwo bari babona urwandiko rw’ibyo twavuganye, uko ni uguharabika umuntu”. Yemeza ko uyu munsi ku wa Gatatu ashyira hanze ibyo yaganiriye na Perezida wa Ukraine byose.
Ibi bije nyuma y’aho Umudepite uhagarariye leta ya Minnesota muri Amerika, Ilhan Omar atangarije ko ari ikibazo cy’igihe gusa naho kweguza Perezida Trump byo bigomba kubaho.
Ubushakashatsi buheruka kwerekana ko abanyamerika 6 ku 10 batekereza ko perezida wabo adakwiye kweguzwa.
Madamu Omar we avuga ko ari ikibazo cy’igihe bizabera gusa naho ubundi Bwana Trump agomba kweguzwa, nubwo bwose bizakorwa ku bushake bw’abaturage.
Mu kiganiro yahaye CNN, uyu mugore wavukiye i Mogadishu usanzwe atumvikana na Bwana Trump, yavuze ko na Perezida Richard Nixon ajya kweguzwa ari uku byari bimeze.
Yavuze ko ku gihe cya Nixon abaturage benshi batari babishyigikiye, ati:” Abaturage ubu yenda koko ntibabyemera ariko uko iperereza rigaragaza amakuru bazagenda bahindura uruhande”.
Madamu Omar avuga ko bikwiye ko abanyamerika bahabwa amakuru ku “byaha n’imyitwarire mibi” bya perezida mu gihe yari muri uyu mwanya kugira ngo bumve impamvu akwiye kweguzwa.