Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, imbere y’inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku nshuro ya 77 yarunze ibibazo bye ku Rwanda aho yavuzeko rwamuteye rwihishe inyuma ya M23. Ibi ntawe byatangaje kuko byari byitezwe urebye ibibazo Perezida wa Kongo ari guhura nabyo mu gihe manda ye iri kurangira.
Kuva Tshisekedi yagera ku butegetsi, nta mutwe numwe witwaje intwaro yigeze atsinda habe na ADF nubwo yahawe umusada na Uganda. Icyo gihe kandi ajya ku butegetsi ntabwo M23 yari yakubuye intwaro. Ahubwo ikivugwa ni uko Tshisekedi yagiranye amasezerano y’ibanga na M23 ko izamufasha gukora Brigade Speciale igizwe na Batayo ebyiri za M23, Batayo ebyiri z’abasirikari ba Jean Pierre Bemba na batayo ya FARDC ikaba ifite ubutumwa budasanzwe bwo kwigizayo imitwe yitwaje intwaro.
M23 yavuye muri Uganda icumbika muri Kongo ku mupaka itegereje ko amasezerano yubahirizwa, aho kubahirizwa ingabo za Kongo zagabye igitero kuri M23 nuko indege zabo zirahanurwa. Tshisekedi yigaranzura M23 kubera kumvira politiki y’imbere mu gihugu.
Tshisekedi ahora yikanga Coup D’Etat dore ko no ku munsi w’ejo Lt Gen Philemon Yav yatawe muri yombi ashinjwa Coup d’Etat ni nyuma ya Francois Beya wabaye umukuru w’inzego z ‘ubutasi. Tshisekedi agomba gushaka uwo yegekaho ibibazo bye kandi agaragaze ko igihugu cye kiri mu ntambara bityo amatora ayasubike.
Tugarutse ku matora, kuva mu mwaka wa 2005, amatora yashobotse kubera MONUSCO kuko niyo yatwara ibikoresho mu gihugu cyose, ariko ubu urabona ko bashaka kwirukana MONUSCO bivuga ko badashaka amatora.
Tshisekedi rero kwifata mu ijambo ry’iminota 39 akavuga u Rwanda iminota hafi 20, bigaragara ko hari icyo muri we ari guhunga. Mu bindi Tshisekedi yise FDLR abatavuga rumwe na Leta yirengagije ko ari umutwe ugizwe nabasize bahekuye u Rwanda kandi yongeraho ko itakibaho. Uku kuvugira uyu mutwe ni uko Raporo y’Itsinda ry’Impuguke za LONI zatangaje ko FDLR ifasha FARDC kurwanya umutwe wa M23.
Mu bindi bibazo Tshisekedi ari guhunga yasize muri Kongo harimo amarozi kurwego rwo hejuru rwa gisirikari aho Col Augustin Kahombo Rambo wari muri Batayo ya 34 yatawe muri yombi ashinjwa kuroga Brig Gen Ghslain Tshinkobo wapfuye tariki 16 Kanama 2022.
Ibi nibyiyongera ku bindi bibazo bya politiki aho usanga abanyekongo bafite uwo bumva nka Perezida kurusha Tshisekedi akaba abona atazatsinda amatora, bityo kwegeka ibibazo bya Kongo ku Rwanda byatuma amara kabiri noneho agasunika amatora atizeye gutsinda.