Ubu butumwa bukaba bwaroherejwe ku wa 13 Kanama 2019, ibi bikaba ari ibyatangajwe na Angop urwego rw’itangazamakuru rwo muri Angola
Ubu butumwa bukaba bwarazanywe na Minisitiri w’ububanyinamahanga wa Angola, Manuel Augusto, Kampala (Uganda) na Kigali (Rwanda), nk’Intumwa idasanzwe ya Perezida.
Uru rugendo rw’uyu mudipulomati, rukaba ruje rukurikira imyanzuro yafatiwe mu nama iherutse kubera Luanda, yari yahuje ibihugu bine, kandi yari yitabiriwe naba Perezida: JoãoLourenço wa Angola, ari nawe wari wateguye inama, Felix Tshisekedi wa DRC, Perezida wa Uganda Yoweri Museveni na Perezida w’uRwanda Paul Kagame
Iyi nama yabereye Luanda, yanzuye ko haba ubwumvikane binyuze mu nzira y’amahoro ku mpagarara ziri hagati ya Uganda n’uRwanda.
Iyo nama kandi ikaba yarifuje ko haba uburyo bufatika bwo gukemura ayo makimbirane, kandi bigakorwa muburyo bw’indagagaciro za Afurika, kandibigakorwa mu buryo bwa kivandimwe n’ubufatanye, igihugu cya Angola aricyo muhuza, mu rwego rwo korohereza iki gikorwa, ibifashishijwemo n’igihugu cya Kongo Kinshasa
Aba bakuru b’ibihugu bakaba baranzuye ko bashyiraho uburyo bubereye, bw’imikoranire mu bihugu byabo, mu rwego rwa politike n’ubukungu.
N’ubwo bimeze gutyo guverinoma ya Uganda ntikozwa ibyo gusobanura impamvu y’ifatwa ry’Abanyarwanda no kwiregura ku itotezwa bakorerwa; kuri ubu ibi bikorwa byafashe indi ntera urugero ni abayoboke 40 b’Itorero rya ADEPR rikorera ahitwa ku Kibuye mu Murwa Mukuru Kampala, bafashwe n’Urwego rushinzwe Ubutasi rwa Gisirikare, CMI, bakuwe mu masengesho.
Byabaye ku wa 24 Nyakanga 2019, ubwo mu iteraniro harimo abagabo, abagore n’abana.
Ubwo bari mu masengesho, inzego z’umutekano zabaguye hejuru, nta nyandiko zibata muri yombi cyangwa ngo hubahirizwe amategeko agenga ifatwa ry’umuntu, babategeka kujya mu modoka barabajyana.
Iri shimutwa rya hato na hato niryo CMI na ISO ndetse n’izindi nzego zikorera Abanyarwanda kuva mu myaka isaga ibiri n’igice.
CMI yashimuse umushoramari w’Umunyarwanda Rutagungira René muri Kanama 2016, imuvanye mu gace ka Bakuli hafi ya Kampala, ku ikubitiro yashinjwe kuba intasi.
Mu guhuzagurika kw’inzego z’umutekano muri Uganda, bahinduye ikirego bamushinja ‘gushimuta.’
Rutagungira yafungiwe muri Gereza ya Gisirikare ya Makindye aho yakorewe iyicarubozo ry’inkazi.
Nyuma y’amezi menshi afunze, yagejejwe mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Makindye, icyemezo cyafashwe hahonyowe uburenganzira bwe nk’umusivili nkuko bigenwa n’Itegeko Nshinga rya Uganda.
Urukiko rwabuze icyaha na kimwe kimuhama ariko aguma muri gereza hirengagizwa nkana ko itegeko ryangijwe kuko usanzwe nta cyaha afite arekurwa.
Ingero z’Abanyarwanda bafashwe muri ubwo buryo zimaze kuba nyinshi ntiwazirondora.
Muri Gicurasi umwaka ushize, Mukama Moses Kandiho [umuvandimwe wa Brig Gen Abel Kandiho uyobora CMI] ushinzwe umutekano mu gace ka Mbarara, yataye muri yombi abashoramari b’Abanyarwanda babiri barimo Emmanuel Rwamucyo na Augustin Rutayisire.
Yavuze ko bagize “uruhare mu mugambi w’ubujura.’’
Kandiho yamenyesheje umwe mu bashinzwe iperereza mu Gisirikare cya Uganda (UPDF) witwa Maj Mushambo, ngo abate muri yombi. Bahise bajyanwa gufungirwa muri Gereza ya Gisirikare i Mbarara aho bakorewe iyicarubozo.
Abagize umuryango wa Rwamucyo bavuga ko yari afite miliyoni 140 z’amashilingi yari agiye kubitsa kuri banki muri Mbarara. Abashinze umutekano ayo mashilingi yose barayamucucuye.
Amabwiriza mpuzamahanga agena ko mu gihe ukekwaho icyaha atawe muri yombi, ibyo afite byose birandikwa. Ibyo ntibyigeze bibaho kuri abo bashoramari babiri ku kijyanye n’amafaranga bari bafite. Ni kimwe nuko bigenda ku Banyarwanda bashimutwa na CMI.
Abasesenguzi bagaragaza ko iyo ari indi mpamvu ituma Abanyarwanda bataburanishwa mu nkiko. Ibirego bashinjwa biba bidafite ishingiro ndetse nta gihamya byabonerwa mu rukiko.
Bakorerwa iyicarubozo gusa muri kasho za CMI. Rwamucyo na Rutayisire boherejwe ku cyicaro cya CMI nyuma y’igihe bari Mbarara ndetse ibyo bashinjwa birahindurwa icyaha cy’umugambi w’ubujura kiba icyo gutunga intwaro binyuranye n’amategeko.
Ibi kandi bisa neza n’ibyabaye ku mushoramari w’Umunyarwanda Moses Ishimwe Rutare, wafashwe mu Ukuboza 2018 ubwo yari asohotse mu rusengero agiye kwitaba telefoni.
Yisanze yageze hafi y’inyubako ya Abel Kandiho aho abakozi ba CMI bamusabye kubereka ibyangombwa.
Ubwo byamenyekanaga ko ari Umunyarwanda, bahise bamujyana kumukubitira mu byumba batoterezamo imfungwa biri i Mbuya, bamushinja ubutasi.
Rutare yaratotejwe bitavugwa ndetse amara amezi abiri i Mbuya ariko ubwo bamurekuraga byavuzwe ko akurikiranyweho kuzerera.
Ibi byanabaye kuri Iyakaremye Claude, undi Munyarwanda utuye mu Mujyi wa Kampala.
Yashimuswe ashinjwa ubutasi, ariko icyo kirego kiza guhindurwa kiba icyo gutunga intwaro mu buryo bunyuranye n’amategeko. Uyu mugabo aracyari muri kasho za CMI.
Uburyo inzego z’umutekano muri Uganda zica nkana amategeko bigaragazwa n’uburyo CMI yasuzuguye amabwiriza y’Urukiko Rukuru muri Uganda yo kurekura Abanyarwanda b’inzirakarengane bari muri za gereza.
Mu bayoboke 40 ba ADEPR baheruka gufatwa, ku wa 4 Kanama byamenyekanye ko CMI yarekuyemo icyenda, ariko ibikora mu ibanga rikomeye.
Abafite amakuru yizewe, ngo CMI yaba yarafashe mu buryo itazi abarwanashyaka ba RNC ya Kayumba Nyamwasa bari mu banyamuryango b’itorero.
Abakozi ba CMI babayoreye hamwe batekereza ko ari Abanyarwanda b’inzirakarengane basanzwe batoteza.