Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika ‘CAF’, Ahmad Ahmad yavuze ko nta kintu na kimwe yaganira na Perezida wa FERWAFA Nzamitwa Vincent De Gaulle ku matora ateganyijwe kuko bitari mu nshingano ze.
Ahmad Ahmad yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa 10 Werurwe 2018 aho bwakeye ajya gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruhereye ku Gisozi aho yunamiye akanaha icyubahiro imibiri iharuhukiye, akaba yaranasobanuriwe byinshi byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Kuri uyu wa 12 Werurwe 2018 yatanze ikiganiro mu nama mpuzamahanga y’Afurika yunze ubumwe yiga ku iterambere ry’itangazamakuru muri Afurika. Nyuma yaho akaba yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru.
Mu kigniro n’itangazamakuru akaba yavuze ko hari byinshi byigiwe muri iyo nama n’ubwo bitarangira ariko akaba yizera ko hari igishobora kuzakorwa amateleviziyo akajya yoroherezwa kwerekana marushanwa y’Afurika.
Yagize ati”Icyo nabwiye iyo urebye igiciro cyo kwerekana umukino umwe muri Afurika kiri hasi cyane aho usanga umukino umwe kugira ngo wemererwe kuwerekana bigusaba amayero 200 gusa ni make cyane, ariko bamwe mu bantu, bamwe mu bafite amateleviziyo, bimwe mu bihugu usanga batabizi icyo turimo gukora ni ukubasobanurira haba hari ikibazo tukaba twagerageza kubasobanurira. Icyo tugamba gukora ni ugushyiraho uburyo bworoshye bwatuma buri muntu yaza kuganira natwe, hari iniora nyinshi turamutse twicaye hamwe tukaganira kuri iyi ngingo tukaba twakibonera igisubizo.”
Perezida wa CAF kandi yabajijwe niba hari ikintu yaba yaganiriye na perezida wa FERWAFA ku matora y’iyi federasiyo ateganyijwe mu mperaza z’uku kwezi maze avuga ko nta na kimwe kuko ibyo CAF na FIFA bafite abo babishinze.
Yagize ati”sinigeze nganira nawe ku byerekeye amatora, ku bwanjye ni perezida w’agateganyo ndi hano mu Rwanda, ni nshuti yanjye, ndasura na federasiyo, amatora ni kintu gikomeza gitwara umwanya …. Hari komite ya CAF na FIFA igomba kuyakurikirana njye ntabwo ngomba kuvuga ikintu na kimwe cyerekeranye n’amatora.”
Biteganyijwe ko Ahmad Ahmad asubira mu Cairo mu Misiri ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Werurwe 2018 nyuma y’uruzinduko rw’iminsi 3 yagiriye mu Rwanda.
yari kumwe n’abaje bamuherekeje
Abanyamakuru bari bitabiriye iki kiganiro
Nzamwita Vincent De Gaulle ni umwe mu bitabiriye iki kiganiro