Kuwa gatanu tariki 30 Gicurasi 2021, ubwo yatangizaga inama ya Biro Politike yaguye y’Umuryango wa FPR-Inkotanyi , Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba na Chairman w’Umuryango, yagarutse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, maze asaba Abanyarwanda kwigaya cyane kuko bakoze ibidakorwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, birengagije ko basangiye Igihugu n’Ubunyarwanda.
Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari abanyamahanga bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aba mbere bakwiye kugawa ari Abanyarwanda ubwabo, kuko bitumvikana uburyo umuntu yagushuka kugeza aho wishe uwo mwashakanye cyangwa umwana wawe, umuhoye gusa uko yavutse. Yasobanuye ko icyo abanyamahanga bakoze ari ukongerera ikibi ubukana, aka wa mugani ngo:”Usenya urwe umutiza umuhoro”.
Mu gukomeza kwibutsa Abanyarwanda ko bagomba kunga ubumwe, bagashyira imbere ikibahuza aho kwita ku kibatanya,Perezida wa Repubulika yerekanye ko hari abitwara nk’isenene ziryanira mu icupa ugiye kuziteka azitwayemo, zikirengagiza ko ziri buhurire mu isafuriya bazikarangiramo. Ibi rero birashushanya Abanyarwanda bashyamirana kubera ibintu bidafite ishingiro, birengagije ko basangiye umwanzi uhora ashaka kubasenyera Igihugu.
Izi mpanuro za Perezida Kagame zije mu gihe hari bamwe mu Banyarwanda bakomeje kugambanira uRwanda n’Abanyarwanda bene wabo, bigaha urwaho abanyamahanga batarwifuriza ineza, kandi ingaruka z’iyo myitwarire igayitse zikagera ku Banyarwanda bose.
Urugero ni Interahamwe n’ibigarasha byirirwa bisebya u Rwanda, bikibeshya ko urwanga bo aba abakunda. Umukuru w’Igihugu yashoje asaba Abanyarwanda muri rusange, n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi by’umwihariko gushyira hamwe, bakubaka uRwanda rutagira uwo ruheza, kuko aribwo inzira y’iterambere ryihuze kandi rirambye izashoboka.