Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Ukwakira 2016, mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda habereye umuhango wo gusezera no guherekeza Depite Nyandwi Joseph Désiré, witabye Imana kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.
Ni umuhango witabiriwe n’abantu bagera kuri 300 barimo abayobozi bakuru b’igihugu, Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, Perezida wa Sena, Bernard Makuza; Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof.Sam Rugege n’abandi.
Itangazo rikubiyemo ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ryasomwe na Minisitiri muri Perezidansi, Venantie Tugireyezu, wavuze ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’umuryango we bababajwe n’urupfu rwa Depite Nyandwi kandi bazahora bamwibukira ku mirimo myiza yashinzwe kandi akayikora neza.
Depite Nyandwi yagiye ashingwa imirimo mu nzego zitandukanye z’igihugu, harimo kuba yarayoboye iyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, Minisiteri y’Uubutegetsi bw’Igihugu akomereza mu Nteko Ishinga Amategeko ari umudepite.
Minisitiri Tugireyezu ati “Igihugu n’Abanyarwanda tubuze umuyobozi n’umukozi mwiza warangwaga n’ukuri no gukunda igihugu.”
Mu butumwa bwo kwihanganisha umuryango wa Depite Nyandwi bwatanzwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR, François Ngarambe, ari nawo yabarizwagamo, yavuze ko yabereye amaboko Umuryango FPR-Inkotanyi aho yashinzwe imirimo itoroshye mu bihe bikomeye akayikora neza.
Yagize ati “Yaranzwe no gukunda umurimo ukozwe neza, kugira umuhate no gukorana neza n’abandi.Asize umurage mwiza nk’umugabo wumvira.”
Muri FPR-Inkotanyi, Depite Nyandwi yari umwe mu bagize Komisiyo y’Ubuhinzi n’Ibidukikije n’iy’Ubukangurambaga, by’umwihariko yari ashinzwe gukurikirana ibikorwa by’abanyamuryango ba FPR muri Nyaruguru.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Donatila Mukabalisa, n’agahinda kenshi yavuze ibigwi Depite Nyandwi waranzwe n’ubushishozi, ubwitange, umurava, ubushake n’ubushobozi mu mirimo yose yakoze.
Yagize ati “Ubwitange n’umurava yagiraga mu gutanga ibitekerezo mu mishinga y’amategeko yasuzumwaga yaba muri Komisiyo yakoreragamo ku buryo buhoraho yaba no mu zindi Komisiyo atakoreragamo ku buryo buhoraho.”
Depite Mukabalisa yavuze ko nubwo atabaga yabashije kwitabira imirimo y’izindi komisiyo kubera iyo yakoreragamo, Depite Nyandwi ngo yoherezaga ibitekerezo byanditse, aharanira ko umutwe w’abadepite utora amategeko anoze.
Ibi byose ngo yabikeshaga umuco mwiza wo gusoma yari afite, gusesengura no gucukumbura yaba mu mishinga y’amategeko cyangwa izindi nyandiko zifasha Inteko Ishinga Amategeko.
Ati “Adusigiye icyuho mu mutwe w’abadepite yari amazemo imyaka 14, yaharaniraga ko ibyo dukora byose tubikora mu buryo bufitiye akamaro abaturage. Igihugu kibuze umugabo w’inararibonye wakundaga igihugu cye, agakunda umurimo unoze kandi byose mu nyungu z’abaturage.”
Mu ijambo rya nyuma Umutwe w’abadepite wabwiye Nyandwi bafataga nk’umubyeyi, umujyanama n’inshuti ya bose, Depite Mukabalisa yagize ati “Mubyeyi muvandimwe mugenzi wacu Depite Joseph Desire, tuzahora tukwibuka.Tukwibutswa n’ibyiza wakoreye igihugu, uruhare rwawe mu nteko mu mutwe w’abadepite, ibitekerezo byiza byubaka watangaga, inama wajyaga, tuzakwibukira kuri byinshi, ibyiza byinshi wakoreye igihugu ukiri ku Isi, turasaba kandi tudashidikanya ngo Imana ikwakire mu bayo mu ijuru kwa Jambo.”
Depite Nyandwi asize abana babiri umuhungu n’umukobwa kandi Inteko Ishinga Amategeko yabasezeranyije kuzakomeza kubabanira neza nkuko umubyeyi wabo yababaniye neza.
Imana imwakire mubayo