• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

You are at :Home»Amakuru»Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni yeretswe isura ye nyakuri imbere y’amahanga: Umukandida we yabonye amajwi akojeje isoni mu matora y’icyegera cya Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe.

Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni yeretswe isura ye nyakuri imbere y’amahanga: Umukandida we yabonye amajwi akojeje isoni mu matora y’icyegera cya Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe.

Editorial 08 Feb 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Ubundi gutsindwa mu matora si igitangaza, cyane cyane iyo utsinzwe n’uwo bigaragara ko akurusha ububasha. Gutsindwa biba ikibazo iyo washoye imbaraga z’umurengera mu kwiyamamaza, ugashyiramo no gusebya uwo muhanganye, ariko mu matora ntubone n’ icya cumi cy’ingufu wakoresheje.

Ni uko byagendekeye Prof Pamela Mbabazi Kasabiti, umukandida bwite wa Perezida Museveni, wahataniraga kuba icyegera cya Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe, akaza kubona amajwi 10 gusa ku majwi 55 y’abatoye. Ni mu matora yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 06 Gashyantare 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga mu itumanaho, aho Abakuru b’Ibihugu n’ aba za Guverinoma bigize uwo muryango bagombaga gutora umukandida umwe muri 3 biyamamazaga, maze amajwi bayahundagaza ku umukandida w’u Rwanda, Dr Nsanzabaganwa Monique, wari usanze ari Visi-Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR.

Dr Nsanzabaganwa rero yegukanye amajwi 42 kuri 55, mu gihe yari akeneye gusa amajwi 37 ngo atsindire umwanya wa “Deputy Chairperson” w’Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe. Uretse Umunyarwandakazi, Dr Monique Nsanzabaganwa (watowe), Umugandekazi Prof Pamela Mbabazi (watsinzwe), hari n’umunya Djibouti, Hasna Barkat Daoud we wabonye amajwi 2 gusa, ariko uyu we akaba yaraje byo kurangiza umuhango ugereranyije n’abo bari bahanganye.

Ubundi abazi Prof Pamela Mbabazi bamuvuga nk’umugore w’umuhanga, intyoza mu kwiyamamaza. Kuba yaratsinzwe rero kariya kageni, byatumye abasesenguzi babigarukaho cyane. Ibitangazamakuru byo muri Uganda ndetse n’impuguke mu bya politiki, baravuga ko atari Uganda na Prof Mbabazi batsinzwe, ko ahubwo handagajwe Pereziga Museveni ubwe, ngo iyi ikaba ari isura nyayo y’icyizere afitiwe ku rwego mpuzamahanga, ariko cyane cyane uko Abakuru b’Ibihugu bya Afrika bagenzi be bamufata.

Abo basesenguzi bagaragaza ko gutsindwa na Dr Monique Nsanzabaganwa atari igitangaza, ariko nibura umukandida wa Museveni yari kumuyingayinga mu majwi, bikagaragara ko ari ibihangange 2 byahatanye. Siko byagenze kuko Prof Mbabazi yakojejwe n’isoni. Abo bahanga basanga akaga Prof Mbabazi na Perezida Museveni bahuye nako, byaba bifitanye isano ya hafi n’ibyaranze amatora aheruka kuba muri Uganda. Ibihugu byinshi bisanzwe binafasha Uganda, nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubwongereza, byagaye ihutazwa ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’uburiganya bwaranze ayo matora.

N’ikimenyimenyi, nyuma y’aho komisiyo y’amatora itangarije ko Yoweri K. Museveni ariwe watsinze, abaperezida 5 gusa ku isi yose nibo bandikiye Yoweri Museveni ubutumwa bw’ishimwe, barimo na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, we wahise anabusiba ku rubuga rwe rwa twitter, bivuze ko ashobora kuba yarasanze yari yibeshye. Si ubwa mbere umukandida wa Perezia Museveni asebera imbere y’amahanga, kuko no mu nama y’Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe yabereye i Kigali mu mwaka wa 2018, Madamu Specioza Kaziibwe, wigeze kuba Visi-Perezida wa Uganda, nawe yatsinzwe bikomeye ubwo yahataniraga kuyobora Komisiyo y’uyu  Muryamgo.

Ubu bwo ariko noneho bibaye agahomamunwa ndetse n’akababaro gakomeye kuri Perezida Museveni n’ibyegera bye, kuko gutsindwa n’umukandida w’uRwanda biza kubabuza ibitotsi amajoro menshi. Abazi neza Museveni bakomeje kumugayira ishyari afitiye intambwe u Rwanda  rugenda rutera.

Ijabo n’ijambo rufite mu ruhando mpuzamahanga bimushengura umutima, kugeza n’aho afatirwa mu bikorwa byo kurugirira nabi. Ubu noneho amahanga yatangiye no kwamagana amahano ya Museveni wohereje abasirikari gushyigikira inyeshyamba zirwanya ubutegetsi muri Santafrika, no guhangana n’ingabo za Loni zigerageza gutsinsura izo nyeshyamba. Iyi nayo ni indi dosiye idahesha icyubahiro Perezida wa Uganda mu maso y’umuryango mpuzamahanga, ikirunga gishobora kumuturikana mu gihe kiri imbere.

2021-02-08
Editorial

IZINDI NKURU

CMI muri Uganda mu gisebo n’akangaratete nyuma y’ifatwa ry’Abapagasi ba RNC mu Karere ka Mubende

CMI muri Uganda mu gisebo n’akangaratete nyuma y’ifatwa ry’Abapagasi ba RNC mu Karere ka Mubende

Editorial 07 Oct 2020
Igisirikari cya Kongo cyabuze uko gisobanura uko umutwe wa M23 ukomeje kucyambura ibirindiro byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru, gitangira gukwiza impuha ngo uwo mutwe ufashwa n’u Rwanda.

Igisirikari cya Kongo cyabuze uko gisobanura uko umutwe wa M23 ukomeje kucyambura ibirindiro byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru, gitangira gukwiza impuha ngo uwo mutwe ufashwa n’u Rwanda.

Editorial 29 Mar 2022
FERWAFA ndetse n’Ishyirahamwe ry’imikino yo mu mashuri basinye amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere umupira w’amaguru 

FERWAFA ndetse n’Ishyirahamwe ry’imikino yo mu mashuri basinye amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere umupira w’amaguru 

Editorial 11 Mar 2022
Etienne Gatanazi noneho yagize umwere ruharwa Kabuga Félicien

Etienne Gatanazi noneho yagize umwere ruharwa Kabuga Félicien

Editorial 29 Sep 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abarimo Glen Habimana bahamagwe mu  ikipe hy’u Rwandan U23 bitegura guhura na Mali mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike ya CAN U23
Amakuru

Abarimo Glen Habimana bahamagwe mu ikipe hy’u Rwandan U23 bitegura guhura na Mali mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike ya CAN U23

Editorial 14 Oct 2022
Perezida wa Zimbabwe yasabye u Rwanda kumufasha kumenya kureshya abashoramari
UBUKUNGU

Perezida wa Zimbabwe yasabye u Rwanda kumufasha kumenya kureshya abashoramari

Editorial 11 Apr 2018
Undi munyarwanda yashimutiwe Uganda n’urwego rw’ubutasi rwa gisirikari (CMI)
INKURU NYAMUKURU

Undi munyarwanda yashimutiwe Uganda n’urwego rw’ubutasi rwa gisirikari (CMI)

Editorial 11 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru